Abashoferi batubahiriza amabwiriza batangiye kubihanirwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo ingendo zasubukurwaga, n’imodoka zitwara abagenzi zigatangira gukora nyuma ya Guma mu rugo, hari bamwe mu bashoferi batubahirije amabwiriza ntibyabagwa neza.

Aba bagenzi bakuwe mu modoka kuko yari itwaye abarenze abemewe, aha babazaga umushoferi uko bigenda
Aba bagenzi bakuwe mu modoka kuko yari itwaye abarenze abemewe, aha babazaga umushoferi uko bigenda

Hari mu ma saa moya za mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Gicurasi 2020, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace imenyerewe nka ‘Twegerane’, yari izindutse ivuye mu Mujyi wa Muhanga yerekeza ahitwa mu Rutobwe itwaye abagenzi 18 nk’uko bisanzwe.

Iyo modoka igeze ahitwa mu Cyakabiri, abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bayihagaritse basanga koko yarenze ku mabwiriza, ni ko gusaba ko abagenzi barenga ku bemewe mu rwego rwo kwirinda kwegerana bavanwamo igakomezanya n’abasigaye.

Uwo mushoferi utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ibwiriza yari yaryumvise ariko ngo yari azi ko rireba imodoka nini.

Yagize ati “Jyewe nari numvise ko ibyo kugabanya abagenzi bireba amabisi na za coaster, ntabwo nari nzi ko n’izi nto bizireba. Gusa kubera ko nari ntwaye abantu bajya hamwe barimo abaganga bakorera hamwe, numvaga nta kibazo ariko ubwo ndabimenye, ndajyana bamwe ngaruke mfate abandi”.

Uwo mushoferi yavuze kandi ko yahagurutse ataramenya uko ibiciro bihagaze mu gihe abagenzi mu modoka bagabanyijwe, gusa ngo aragerageza kumvikana na bo.

Polisi ariko yahise imuhanira icyo cyaha kuko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, inamwibutsa uko amabwiriza yo kwirinda ateye, cyane cyane arebana no gutwara abagenzi mu modoka.

Abagenzi bakuwe mu modoka nubwo banze ko bafatwa amajwi, bavuze ko ari ikibazo bahuye na cyo kuko bakererwa mu kazi bikaba byabagiraho ingaruka.

Muri rusange ingendo ziva mu Karere ka Muhanga zatangiye kimwe n’ahandi mu gihugu, ariko zari zikirimo ibibazo, abagenzi ukabona bashobewe, nk’uko Nshimyumukiza J. Damascène wajyaga mu Ngororero abivuga.

Ati “Nageze hano muri gare kare cyane ariko imodoka yabuze, ndabaza bakambwira ko itaraboneka sinzi uko byagenze kuko ubusanzwe tutajyaga dutinda hano. Turakomeza dutegereze turebe”.

Mugabarigira Jean d’Amour ukuriye sosiyete itwara abagenzi ya Horizon Express mu Karere ka Muhanga, avuga ko abagenzi baje kuri uyu munsi wa mbere nyuma ya Guma mu rugo, gusa ngo kutagera i Kigali ni cyo kibazo.

Ati “Abagenzi baje nubwo bataraba benshi, ikibazo dufite ni uko tutemerewe kugera mu Mujyi wa Kigali kandi ari ho hajyaga abagenzi benshi ubusanzwe. Twemerewe kubatwara ariko tukagarukira ahitwa Bishenyi mu Karere ka Kamonyi, ariko ingendo zigana mu Majyepfo zirakomeje nk’uko bisanzwe”.

Muri gare ya Muhanga kandi hari hari abantu bashakaga kujya mu Ntara y’Iburengerazuba kuko hari abashakaga gusubukura imirimo yabo ariko bikaba bitabakundiye, bakaba bafite impungenge z’uko bahagarikwa ku mirimo yabo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent, wazindukiye muri gare ya Muhanga, avuga ko ingendo zirimo gukorwa neza kandi abantu birinda Covid-19.

Ati “Turashimira abaturage ko barimo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo kuko kuva saa kumi n’imwe zamu gitondo nari ndi hano muri gare. Nta winjira hano adakarabye intoki kuko amazi n’isabune biri mu marembo ya gare ndetse akagomba kuba yambaye agapfukamunwa hanyuma akajya mu modoka imwerekeza aho ashaka kujya”.

Aha Vice Mayor Kayiranga (wambaye ishati y'umweru) yabwiraga abaturage ko batagomba kwegerana mu gihe bategereje imodoka
Aha Vice Mayor Kayiranga (wambaye ishati y’umweru) yabwiraga abaturage ko batagomba kwegerana mu gihe bategereje imodoka

Ati “Twashyize kandi ku muryango wa gare umuntu ucuruza udupfukamunwa ku buryo uwaje atagafite ahita akagura bitamugoye. Twafatanyije n’abakuriye ibigo bitwara abagenzi n’inzego zishinzwe umutekano, ku buryo kugeza ubu nta kibazo gihari, abatinze kubona imodoka byatewe n’uko bari kuzishyiramo ibiranga imyanya yicarwamo n’itemewe kwicarwamo”.

Mu gihugu cyose ingendo zatangiye kuri uyu wa mbere, gusa zikaba zitemewe hagati y’intara zitandukanye ndetse bitemewe no kuva mu ntara runaka ujya mu Mujyi wa Kigali, keretse ufite uruhushya, nkuko byemejwe mu Nama y’Abaminisitiri iheruka, bikaba ari mu rwego rwo gukomeza kurwanya Coronavirus kuko igihari.

Icyakora nanone ingendo hagati ya Kigali n’uduce twa Ruyenzi mu Majyepfo, Nyamata na Nyagasamu mu Burasirazuba na zo zireme nk’uko byemejwe na RURA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka