Abashoferi b’amakamyo bashyikirije uwarokotse Jenoside impano y’inzu

Umubyeyi witwa Kabaganwa Marthe, utuye mu Kagari ka Kanserege Umurenge wa Gikondo, umujyi wa Kigali arashimira Sendika y’Abashoferi b’amakamyo (ACPLRWA) bamushyikirije inzu bakamukura mu gusembera.

Iyi nzu yuzuye itwaye amafaranga 12.000.106 frw, ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ikagira n’ubwiherero byose byubatse mu buryo bugezweho.

Umuyobozi wa ACPLRWA Kanyagisaka Justin, avuga ko biyemeje kurenga umwuga wabo, bagafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.

By’umwihariko, mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, uretse kwibuka abayizize, habaho no kuzirikana ko hari n’abo yatwaye imiryango ikanabakenesha.

Kanyagisaka agira ati: “Ntabwo ari ukwibuka gusa ko hari abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ahubwo twibuka ko hari n’abo yatwaye imiryango, ikabakenesha, abo ngabo dushimira Leta ko yakoze ibishoboka, ariko hari n’abo yubakiye zigasenyuka. Inzu zihora zisanwa, natwe turazifite kandi duhora tuzivugurura. Hari n’abataragerwaho n’icyo gikorwa, ni muri urwo rwego natwe, twavuze ngo n’ubwo dukora imirimo idaharanira inyungu, ariko dukora ibikorwa bifasha kuzamura imibereho myiza y’abaturage”.

Akomeza ati: “Guhera mu kwezi kwa kane, ukwa gatanu n’ukwa gatandatu, dukora ibikorwa bigaruka ku kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze muri IBUKA no mu nzego bwite za Leta kuko aribo badufasha kumenya urutonde rw’abakeneye ubufasha”.

Kabaganwa Marthe washyikirijwe inzu yubakiwe na ACEPLRWA, afite imyaka 65, avuga ko yishimiye iki gikorwa kuko bimuremeye icyizere cy’uko imbere ari heza cyane.

Ati: “Byanshimishije cyane, ndetse byanandenze. Ubusanzwe twabaga mu nzu y’icyumba na salo kuburyo itadukwiraga, ariko ubu bampaye amasaziro meza nanjye nshobora gufasha abandi”.

Umuyobozi wungirije wa IBUKA mu Karere ka Kicukiro Butera Claudine, nawe yavuze ko iki gikorwa bacyakiriye neza kuko byihutisha gahunda yo kubakira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko urutonde ruba ari rurerure.

Agira ati: “Twishimye cyane kuko ubusanzwe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bubakirwa na MINUBUMWE. Urebye urutonde ruba ruhari, aba ari rurerure cyane. Iyo tubonye umufatanyabikorwa nk’uyu, aba ari igikorwa twishimira cyane”.

Butera avuga ko mu ibarura ryakozwe muri 2023, imibare igaragaza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye kubakirwa ari 186, naho abakeneye gusanirwa ari 214.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwakoze cyane kumenya icyo Imana idushakaho.UBUMWE bwacu ni zo mbaraga zacu.

Alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka