Abashoferi 12 bafashwe bakekwaho gutanga ruswa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 yakoze operasiyo hafatwa abashoferi b’amakamyo 12 bageragezaga gutanga ruswa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, avuga ko biyemeje gukora iyi operasiyo nyuma yo kubona ko hahora hafatwa abapolisi bakiriye ruswa, nyamara abayitanga bo ntibabihanirwe, kandi na bo baba bakoze icyaha gihanwa n’amategeko.

Abafashwe muri rusange ngo ni abari bapakiye nabi, abagenderaga ku mapine ashaje, n’abadafite controle technique, bakaba bagerageje gutanga amafaranga hagati y’ibihumbi bibiri na bitanu.

Dominique Sibomana w’i Muhanga, ni umwe mu bafashwe. Aricuza icyatumye atanga ibihumbi bitanu bigiye kumuviramo igifungo, akisigira abana yareraga wenyine kuko umugore we batari kumwe.

Ikimutera kwicuza kurusha, ni uko amakosa yari yafatiwemo atari n’aye nk’umushoferi, ahubwo ari ay’imodoka.

Yagize ati "Ndasaba imbabazi, kandi nzigiriwe naba umuhamya w’uko ruswa ari ikintu kibi".

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo SP Théobald Kanamugire
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Théobald Kanamugire

Vénuste Manireba ngo si we wari utwaye imodoka, ariko yari imutwariye imyumbati yari ashyiriye umukiriya. Imodoka yarimo yafatiwe kuba uruhushya rwo kwikorera imizigo rwayo rwari rwararangiye.

Yagize ati "Ibyo mu muhanda sinari mbisobanukiwe. Nagendeye ku kuba umukiriya yampamagaraga ubudatuza, baduhagaritse mbona bari kudutinza, nshaka gutanga amafaranga ibihumbi bitanu kugira ngo bandekure ngende. Ndasaba imbabazi, sinzabisubira".

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko aba 12 bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyah (RIB) kugira ngo bakurikiranweho icyaha cya ruswa, kandi ko nikibahama bazahanishwa igifungo hagati y’imyaka itanu n’irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro hagati y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’indonke batanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka