Abashinzwe umutekano muri Afurika barimo gushaka ibisubizo ku bibazo biwubangamira

Abashinzwe umutekano mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo kurebera hamwe ibibangamira umutekano, hanarebwa uburyo bafatanyiriza hamwe kugira ngo inzitizi zigihari zikurwaho.

Inzego zishinzwe umutekano muri Afurika zirimo gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye bikiwubangamira, zirimo Abasirikare, Abapolisi, Abacungagereza n’inzobere zitandukanye mu bijyanye n’umutekano hamwe n’abarimu muri Kaminuza, bose bakaba bahuriye mu nama y’iminsi itatu ibera i Kigali, guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023.

Ni inama ngarukamwaka izwi nka National Security Symposium, irimo kuba ku nshuro ya 10, ikaba itegurwa n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze (RDF Command and Staff College).

Umuyobozi Mukuru wungirije w’iryo shuri, Col Jean Chrisostome Ngendahimana, avuga ko impamvu y’iyo nama ari ukugira ngo baganire ku mutekano waguye, hanyuma hashakwe ibisubizo, ariko ngo ni n’umwanya mwiza wo kugira ngo abanyeshuri bashobore kuvugana n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bafite aho bahuriye n’ibijyanye n’umutekano.

Ati “Bagiye kuyavaho bagenda bahita bahabwa imirimo ikomeye ijyanye n’ibyo barangije kwiga, bizabafasha rero kumva mu buryo bwaguye ibibazo by’umutekano mpuzamahanga, noneho mu nzego zitandukanye bazaba bakoramo, bafashe kubishakira umuti no kubikemura, hanyuma nibajya kwigisha ingabo. Aho bazajya kwigisha mu mashuri atandukanye iwabo, bazababwire bati twigiye mu Rwanda dore ibyo twahasanze, hari inama twagiyemo dore ibyo twungutsemo tubona natwe byaduteza imbere.”

Abanyeshuri barenga 40 barimo kurangiza amasomo yabo mu ishuri rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama, bavuga ko biteze byinshi muri iyi nama, kandi ko nta kabuza bizabafasha kwandika no kunoza igitabo cyabo mu gihe bazaba barangije amasomo.

Lt Col Susan Lakot Oruni wo mu ngabo za Uganda, ni umunyeshuri urimo kurangiza amasomo ye i Nyakinama, ati“Ugendeye ku biganiro bitandatu tuzaganiraho, ibizavugirwamo bizadufasha kwandika ibitabo byacu, kubera ko tuzaba tureba ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika.”

Lt Col Theonest Murindahabi na we ni umwe muri abo banyeshuri, avuga ko inama nk’iyi ari inyunganizi.

Ati “Iyi nama ni inyunganizi, tuba turi kumwe n’inzobere, bikadufasha kurebera hamwe ibibazo byose birebana n’umutekano muri iki gihe, kuko byahinduye isura urebye n’ukuntu byari biteye mu myaka yashize. Iyo tumaze kubibonera hamwe bidufasha ko iyo turangije amasomo yacu, dushyira mu bikorwa inshingano zacu mu buryo butworoheye bijyanye n’uko tuba twarabyize.”

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyo nama, Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira, yavuze ko igihugu kimwe kitakwishoboza gukemura ibibazo byose by’umutekano hatabayeho ubufatanye by’ibindi bihugu.

Yagize ati “Ibihe bigoye bituma habaho gushidikanya ku mikorere, n’impungenge ku kubaho kw’ibihugu byacu, kandi cyakwishoboza kubikemura cyonyine”.

Mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama higa abasirikare 48, muri bo 31 ni Abanyarwanda barimo Abapolisi 2, mu gihe abandi baturuka mu bihugu bya Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Sudan y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka