Abashinzwe amasoko ya Leta muri Afurika bagiye guhurira mu nama i Kigali
Ihuriro ry’ibigo bishinzwe amasoko ya Leta muri Afurika (The African Public Procurement Network/APPN) rigiye guteranira i Kigali ku matariki ya 12-14 Ugushyingo 2024, aho rizasuzuma uruhare rw’amasoko ya Leta mu iterambere rirambye, harimo kwirinda kwishyura serivisi n’ibintu byangiza ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amasoko ya Leta mu Rwanda (Rwanda Public Procurement Authority/RPPA), Joyeuse Uwingeneye, akaba ari na we Perezida w’Ihuriro APPN, yabitangaje ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, ari kumwe n’abamwungirije kuri ubwo buyobozi, bashinzwe amasoko ya Leta mu bihugu bya Mali na Togo.
Uwingeneye avuga ko RPPA ku bufatanye na APPN hamwe n’ibigo mpuzamahanga by’imari nka Banki y’Isi, Banki Nyafurika ishinzwe Amajyambere (BAD), ’Islamic Development Bank’ ndetse na ’Agence Française de Développement’, bazemeza Politiki y’u Rwanda yo gutanga amasoko mu buryo burambye (Sustainable Public Procurement Policy Framework/SPP).
Iyi Politiki yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri y’u Rwanda ku itariki 18 Ukwakira 2024, igamije gushyira mu bikorwa itangwa ry’amasoko ya Leta ku kiguzi gito, kugenzura ko abashyira mu bikorwa imishinga ya Leta bita ku mibereho myiza y’abaturage, ndetse no kureba niba hatatanzwe isoko kuri serivisi n’ibintu byangiza ibidukikije.
Uwingeneye yagize ati "Tugiye gutangira kugura(kwishyura) ibintu biri ku rugero rwa 0% mu kwangiza ibidukikije, tuzahera kuri mudasobwa, ngira ngo mwatangiye no kubona ibinyabiziga bitwarwa n’amashanyarazi."
Politiki ya SPP iteganya ko imyubakire mu Rwanda na yo igomba kwerekana uburyo ibidukikije bitazangirika, haba mu buryo ibigize inyubako ubwayo byabonetse, kandi iyo nyubako ikaba ifite uburyo irondereza amazi n’ingufu zikenerwa n’abayituyemo cyangwa abayikoreramo.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amasoko ya Leta muri Togo, Aftar Touré Morou, akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa APPN, avuga ko Ihuriro ryabo rigiye guteranira mu Rwanda ku nshuro ya Kane, ari uburyo bwo gusangira ubunararibonye ku bisubizo by’iterambere rirambye muri Afurika.
Touré avuga ko uyu mugabane ukeneye kwishakamo ibisubizo byatuma udakomeza gutumiza ibintu hanze yawo, biza ari umwanda kuko ngo biba bishaje cyangwa nta reme bifite rituma bibasha gukoreshwa igihe kinini, bikazanwa n’ubwato hamwe n’indege zikoresha ingufu zihumanya ikirere, kandi bigatangwaho amafaranga menshi.
Touré yagize ati "Harebwa uburyo bwo kugura ibikorerwa imbere mu Gihugu, kuko Covid-19 yatwigishije kudategereza ak’imuhana(kaza imvura ihise), hakabaho kubaka uruhererekane rw’ibikorerwa kuri uyu mugabane, ibi ni byo duteganya kuganiraho."
Visi Perezida wa APPN, Umunya-Mali Alassane BA, na we avuga ko ihuriro ryabo kugeza ubu rigizwe n’ibihugu 44 byo kuri uyu mugabane, rizafasha guhanahana amakuru y’abakoreye ibyaha mu itangwa ry’amasoko ya Leta, kugira ngo babe bafatwa aho baba bari hose muri kimwe mu bihugu bigize uyu muryango.
Politiki ya SPP mu Rwanda yagiyeho nyuma yo kuvanaho uburyo bwo kwakira inyandiko mu ntoki z’abapiganira amasoko, kuko ngo byabaga birimo ruswa no kwiba umutungo wa Leta, kandi bikiharirwa n’abantu bamwe, hakaba harashyizweho ikoranabuhanga ryiswe E-Procurement System (UMUCYO).
Uwingeneye uyobora RPPA, avuga ko gutanga amasoko ya Leta mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bubungabunga ibidukikije, bizahesha u Rwanda kuba igicumbi cy’ibigo by’icyitegererezo ku mugabane wa Afurika.
Uwingeneye avuga ko kugeza ubu bamaze kurenga urugero rwa 70% mu itangwa ry’amasoko rinyuze mu mucyo, n’ubwo bataragera ku 100% bitewe n’uko ngo hari udusoko duto tudasaba gupiganirwa mu gihe ari ukwishyura serivisi cyangwa ibintu byihutirwa.
Indi mpamvu yo kutagera ku rugero rwuzuye, ngo iraterwa n’imishinga minini Leta ifatanyamo n’abaterankunga, rimwe na rimwe baza hari amasezerano yasinywe n’undi rwiyemezamirimo utandukanye n’uzarangiza umushinga, akaza asaba ikiguzi kirenzeho.
Ohereza igitekerezo
|