Abashinwa bishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside
Itsinda ry’Abashinwa bibumbiye muri komisiyo ihuza amoko mu gihugu cyabo, bari mu ruzinduko mu Rwanda bavuze ko batangajwe n’uburyo Abanyarwanda barenze ikibazo cy’amoko, bakaba bashyira hamwe mu guteza igihugu cyabo imbere.
Li Hongjie, wari ukuriye abari muri iri tsinda yasobanuye ko impanvu zabateye gusura u Rwanda nk’igihugu cyaranzwe n’amakimbirane ashingiye ku moko bikageza no kuri Jenoside, byari ukugira ngo bamenye uburyo Abanyarwanda babashije kurenga ibyo bibazo byose bakaba babanye mu mahoro.
Nyuma yo gusura ingando y’abakora imirimonsimburagifungo mu karere ka Rulindo iherereye mu murenge wa Shyorongi, tariki 03/06/2013, iryo tsinda ryatangaje ko icyabatangaje ari uburyo Abanyarwanda babasha guca imanza ,bagahana, kandi bakaniyunga.
Li Hongjie yagize ati “ibi bizadufasha kumenya uburyo natwe twakumira ishyamirana ry’amoko mu gihe haba hari ushatse kuzana umwiryane ushingiye ku moko mu gihugu cyacu.”
Zhai Qian, umwe mu baje bagize iri tsinda, avuga ko yatangajwe n’uburyo mu myaka 20 gusa ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside rwabashije kwiyubaka.
Ubu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babasha kubana n’abakomoka mu miryango yabiciye, ndetse bakanabasha gushyikirana n’ababiciye ubwabo.
Abakora imirimo nsimburagifungo nabo bahawe umwanya babaza ibibazo bitandukanye birimo kumenya niba Abashinwa bagize uruhare muri Jenoside ,nk’iyo bakoze bahanishwa imirimo nsimburagifungo imeze nk’iyo bakora.

Li Hongjie yababwiye ko mu Bushinwa nta bakoze icyaha cya Jenoside bahari. Gusa ngo iyo uwakoze icyaha yitwaye neza ashobora kugabanyirizwa igihano. Igihugu cy’Ubushinwa kigizwe n’amoko agera kuri 56 ariko ubu ngo nta makimbirane arangwa hagati y’abagize aya moko.
Inkambi ya Shyorongi aba Bashinwa basuye irimo abagororwa 242 b’igitsina gabo, Bakora imirimo nsimburagifungo.
Mu minsi y’akazi bakora kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa mu nani z’amanywa. Ku cyumweru ni umunsi w’ikiruhuko, kandi buri wese ahabwa ikiruhuko cy’iminsi icumi mu mwaka akajya gusura umuryango we.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|