Abashinwa bibutse abantu babo bashyinguye mu karere ka Rulindo
Tariki 04/04/2013, mu karere ka Rulindo habereye umuhango wo kwibuka no gushyira indabo ku mva z’Abashinwa icumi baguye mu mpanuka hagati y’imyaka 1985-1993 ubwo bakoraga umuhanda Kigali-Musanze.
Abavuze amagambo ku ruhande rw’igihugu cy’Ubushinwa no ku ruhande rw’u Rwanda basabye ko abaturage b’u Rwanda bajya bahora bazirikana ubu bwitange, kandi bakarushaho no kubungabunga ibikorwa byatakaje ubuzima bw’abantu.
Ambassaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Shu Zhan yavuze ko igihugu ahagarariye kitazibagirwa ubuzima bw’abanyagihugu bacyo bwatakariye mu Rwanda. Yongeyeho ko kuba abantu baratanze ubuzima bwabo mu guteza imbere abandi ari igikorwa gikwiye guhabwa agaciro ku mpande z’ibihugu byombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umukozi muri ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibihugu by’Aziya na Oceaniya, Eric Rubayita, yatanze ubutumwa ku Banyarwanda bose muri rusange mu rwego rwo kwibuka abo Bashinwa.
Yavuze ko ku bijyanye no kuzirikana no kwita ku bikorwa Abashinwa bagenda bageza ku gihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kuruteza imbere, Abanyarwanda bagomba kubiha agaciro.
Yagize ati “Abashinwa baguye mu gihugu cyacu badushakiraga iterambere. Mu rwego rwo kubaha icyubahiro no kubashimira, Abanyarwanda bose muri rusange barasabwa kubungabunga ibyo bikorwa byanatumye habura ubuzima bw’abantu batari n’Abanyarwanda.”

Akomeza avuga ko kwibuka Abashinwa baguye mu Rwanda bigaragaza imibanire myiza iranga ibihugu byombi. Akaba ari muri urwo rwego Abanyarwanda bose bagomba kwerekana ko babiha agaciro kandi ko babyishimira.
Tariki 04 Mata buri mwaka ni itariki Abashinwa bibukaho abantu babo bose bapfuye muri rusange. Mu karere ka Rulindo hashyinguye Abashinwa 10.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|