Abashinwa bibutse abantu babo bashyinguye mu karere ka Rulindo

Tariki 04/04/2013, mu karere ka Rulindo habereye umuhango wo kwibuka no gushyira indabo ku mva z’Abashinwa icumi baguye mu mpanuka hagati y’imyaka 1985-1993 ubwo bakoraga umuhanda Kigali-Musanze.

Abavuze amagambo ku ruhande rw’igihugu cy’Ubushinwa no ku ruhande rw’u Rwanda basabye ko abaturage b’u Rwanda bajya bahora bazirikana ubu bwitange, kandi bakarushaho no kubungabunga ibikorwa byatakaje ubuzima bw’abantu.

Ambassaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Shu Zhan yavuze ko igihugu ahagarariye kitazibagirwa ubuzima bw’abanyagihugu bacyo bwatakariye mu Rwanda. Yongeyeho ko kuba abantu baratanze ubuzima bwabo mu guteza imbere abandi ari igikorwa gikwiye guhabwa agaciro ku mpande z’ibihugu byombi.

Ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwibuka Abashinwa 10 bashyinguye mu karere ka Rulindo.
Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwibuka Abashinwa 10 bashyinguye mu karere ka Rulindo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umukozi muri ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibihugu by’Aziya na Oceaniya, Eric Rubayita, yatanze ubutumwa ku Banyarwanda bose muri rusange mu rwego rwo kwibuka abo Bashinwa.

Yavuze ko ku bijyanye no kuzirikana no kwita ku bikorwa Abashinwa bagenda bageza ku gihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kuruteza imbere, Abanyarwanda bagomba kubiha agaciro.

Yagize ati “Abashinwa baguye mu gihugu cyacu badushakiraga iterambere. Mu rwego rwo kubaha icyubahiro no kubashimira, Abanyarwanda bose muri rusange barasabwa kubungabunga ibyo bikorwa byanatumye habura ubuzima bw’abantu batari n’Abanyarwanda.”

Abayobozi ku mpande zombi bagiye gishyira indabo ku mva z'Abashinwa bashyinguye mu karere ka Rulindo.
Abayobozi ku mpande zombi bagiye gishyira indabo ku mva z’Abashinwa bashyinguye mu karere ka Rulindo.

Akomeza avuga ko kwibuka Abashinwa baguye mu Rwanda bigaragaza imibanire myiza iranga ibihugu byombi. Akaba ari muri urwo rwego Abanyarwanda bose bagomba kwerekana ko babiha agaciro kandi ko babyishimira.

Tariki 04 Mata buri mwaka ni itariki Abashinwa bibukaho abantu babo bose bapfuye muri rusange. Mu karere ka Rulindo hashyinguye Abashinwa 10.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka