Abashakashatsi basaba ko hashyirwa ingufu muri gahunda zikomatanyije mu kubaka ubudaheranwa
Abashakashatsi n’abahanga mu bijyanye no kubaka ubudaheranwa basanga hakwiye gushyirwaho gahunda zikomatanyije kugira ngo zifashe kubaka ubudaheranwa bwuzuye ndetse no kuvura ibikomere cyane cyane mu bihugu bikiri cyangwa bisohotse mu ntambara na Jenoside.
Bashingiye ku bigaragazwa n’ubushakashatsi, bagira inama imiryango ifite aho ihuriye no kubaka ubudaheranwa gushyiraho gahunda ifasha abantu gukira ibikomere baba barahuye na byo ndetse n’ibibazo byo mu mutwe, zikabafasha guteza imbere ubumwe, ubwiyunge n’imibanire myiza kandi zikabafasha kuzamura imibereho n’ubukungu byabo aho kugira ngo bashyireho izikora kimwe gusa.
Aba bashakashatsi basaga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, babitangarije mu nama mpuzamahanga yiga ku budaheranwa yasojwe ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2024 mu Rwanda. Ni inama yateguye n’umuryango Resilio International Association uhuza abashakashatsi ku budaheranwa ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wubaka amahoro (Interpeace), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ndetse na Kaminuza y’u Rwanda.
Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) wafunguye iyi nama ku wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024 yagaragaje ko u Rwanda rubifashijwemo n’abafatanyabikorwa batandukanye, rumaze kugera ku rugero rushimishije mu kuzamura ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ari na bwo bwabaye umusingi w’iterambere Igihugu gikomeje kugeraho.
Agira ati “Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ni bwo bwabaye umusingi wo kongera kubaka Igihugu, kubaka ubukungu ndetse no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge no kubaka amahoro arambye.”
Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko nubwo ubushakashatsi buherutse gukorwa na MINUBuMWE ku bufatanye na Interpeace bwagaragaje ko ubudaheranwa buri ku kigero gishimishije, Abanyarwanda, cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagihura n’ingaruka zayo zirimo ibikomere ndetse n’imibereho mu by’ubukungu bikibangamira ubudaheranwa bwabo. Ashimangira ko gahunda zikomatanyije kandi zishingiye ku bushakashatsi zigomba gushyirwamo ingufu mu gihugu.
Umuryango mpuzamahanga Interpeace ku bufatanye na MINUBUMWE wamaze gutangiza gahunda ikomatanyije igamije kuzamura ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu ngeri zose. Haganirwa ku rugendo rw’u Rwanda rw’imyaka 30 mu kubaka ubudaheranwa.
Uyu muryango wagaragaje ko wakoze ubushakashatsi bugaragaza ko ari ngombwa ko mu Rwanda hashyirwaho uburyo n’ibikorwa bikomatanyije bifasha Abanyarwanda kwita ku buzima bwo mu mutwe, komorana ibikomere ndetse no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu matsinda. Abanyuze muri ayo matsinda ngo bafashwa gukora imishinga bahuriyeho ibateza imbere bakazamura ubukungu ndetse n’ubudaheranwa.
Byagaragajwe ko ngo iyo mishinga itabafasha kwiteza imbere gusa ahubwo inabafasha gukomeza gufashanya gukira ibikomere ndetse no kunga ubumwe nk’Abanyarwanda.
Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda, Frank Kayitare, avuga ko basanze iyo gahunda itanga umusaruro kurusha uko bajyaga bakora imishinga itandukanye ikemura ikibazo kimwe ukwacyo aho kubikemurira rimwe.
Ati “Gufasha umuntu gukira ibikomere cyangwa se ibibazo byo mu mutwe ariko ukamusiga akennye n’ubundi bimusubiza inyuma kubera guhora ahangayikiye imibereho. Biragoye kugira ngo azagere ku budaheranwa bwuzuye mu gihe abayeho nabi. Umuti urambye rero ni ukumufasha guhangana n’ibyo bibazo byose akabisohokamo icyarimwe.”
Interpeace yatangiye gukorana na RBC mu kugerageza uburyo bwo gufasha abantu binyuze mu matsinda cyane cyane ubwitwa ‘Resilience-oriented therapy’ bufasha kuvura abafite ibibazo byo mu mutwe bikomeye bwagezwa ku bigo nderabuzima byose mu gihugu kugira ngo hafashe abantu benshi bashoboka bafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE na Interpeace bugaragaza ko ku rwego rw’umuryango ubudaheranwa buri kuri 77%, akaba ari igipimo kikiri hasi ugereranyije n’ibindi. Ubundi buryo bw’ibiganiro bigamije guca uruhererekane rw’amateka mabi ya Jenoside ndetse no gukemura amakimbirane mu ngo bwitwa Multifamily Healing Spaces buri gukoreshwa hirya no hino mu gihugu mu kuzamura ubudaheranwa ku rwego rw’umuryango.
Usibye ku rwego rw’umuryango, ubwo bushakashatsi bwa MINUBUMWE bugaragaza ko ubudaheranwa ku rwego rw’umuntu ku giti cye buri kuri 80%, ku rwego rw’umuryango mugari buhagaze kuri 86% mu gihe ku rwego rw’inzego z’ubuyobozi buri kuri 85,4%. Gukorera hamwe ndetse gushyikirana biri ku kigero cya 87,5%, kugira impuhwe, kwihanganirana no kubabarira bikaba biri kuri 85%.
Iyi nama mpuzamahanga y’abashakashatsi yabaye urubuga rwo gusangiriramo ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi ndetse no gusangira ubunararibonye hagati y’abashakashatsi bakuze n’abakiri bato. Yitabiriwe kandi n’abanyeshuri bo muri kaminuza cyane cyane abiga ibijyanye n’imitekerereze ya muntu n’ubuzima bwo mu mutwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|