Abasenateri bo muri Somalia basobanuriwe uruhare rw’abagore mu iterambere ry’Igihugu
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, ku wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, yakiriye itsinda ry’Abasenateri bo muri Somalia bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, bagirana ibiganiro bitandukanye ry’Igihugu.
![Abasenateri bo muri Somariya bari mu biganiro Abasenateri bo muri Somariya bari mu biganiro](IMG/jpg/234-9.jpg)
Perezida wa Sena, Dr Kalinda, yavuze ko itsinda ry’Abasenateri bo muri Somalia bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, barimo bareba imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko n’uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Babitubajije turabibasubiza, ko twe nta kibazo tubigiraho kuko biranadufasha cyane kurushaho, twishimira umusanzu abagore bazana mu mibereho y’Igihugu iyo ari yo yose”.
Yunzemo ko amategeko bari bafite hari menshi yabaga arimo ikintu cy’ubusumbane buheza abagore, kuba rero bahari barabibona mbere y’abandi”.
![Perezida wa Sena mu biganiro n'abo muri Somariya Perezida wa Sena mu biganiro n'abo muri Somariya](IMG/jpg/21-51.jpg)
Umuyobozi w’istinda ry’Abasenateri bari mu ruzinduko mu Rwanda, Senateri Zamzam Ibrahim Ali, yavuze ko u Rwanda ari indorerwamo y’iterambere muri Politiki z’ibindi bihugu.
Ati “Ku bw’ibyo turifuza kubona amakuru tugasangira n’ubunararibonye, twahisemo u Rwanda kuko abagore baho babaye indashyikirwa muri Politiki. Muri Sena ya Somaliya igizwe n’Abasenateri 54, abagore turi 14 abandi bose ni abagabo, icyakora muri komisiyo zigera ku munani izigera kuri 4 ziyobowe n’abagore. Natwe turimo kugenda tuzamura uruhare rwacu muri Politiki ari na yo mpamvu twaje hano”.
Visi Perezida w’ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishingamategeko, Hon. Murangwa Ndangiza Hadija, yavuze ko mu mwaka wa 2008 hatowe itegeko rikumira kandi rigahana ihohotera iryo ari ryo ryose ku mutegarugori.
Ati “Ibi ni ibintu byiza byo kwishimira, kuko nta hohoterwa n’ihezwa bikiba ku mutegarugori mu Rwanda”.
![Abasenateri bo muri Somalia basobanuriwe uruhare rw'abagore mu iterambere ry'Igihugu Abasenateri bo muri Somalia basobanuriwe uruhare rw'abagore mu iterambere ry'Igihugu](IMG/jpg/pic_1-48.jpg)
U Rwanda na Somariya bifitanye umubano ushingiye kuri Dipolomasi, ibihugu byombi bikaba bifite ubufatanye mu miryango mpuzamahanga harimo Afurika yunze Ubumwe, ndetse n’umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wahaye ikaze SomaLiya mu mwaka wa 2023.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|