Abasenateri batangiye umwiherero ugamije kubafasha kunoza inshingano zabo

Abasenateri batangiye umwiherero w’iminsi ibiri aho bari kungurana ibitekerezo ku nshingano za Sena n’ishyirwa mu bikorwa ryazo ndetse n’imikoranire yayo n’izindi nzego.

Abasenateri batangiye umwiherero w'iminsi ibiri
Abasenateri batangiye umwiherero w’iminsi ibiri

Ni umwiherero watangiye kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024.

Ibiganiro bitangwa biribanda ku mavu n’amavuko bya Sena n’icyo abaturage bayitegerejeho, ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za Sena gahunda ya kabiri ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere-NST2 (2024-2029).

Mu bindi bizibandwaho kandi harimo, ibirebana n’icyerecyezo n’ingamba by’imikorere ya Sena muri manda ya kane (4).

Perezida wa Sena Francois Xavier Kalinda
Perezida wa Sena Francois Xavier Kalinda

Ubwo Perezida wa Sena Francois Kalinda Xavier, yatangizaga uyu mwiherero, yagaragaje ko ibyitezwe mu mwiherero w’Abasenateri ari ukurushaho kuzuza inshingano zabo muri manda ya kane.

Ati: “Uyu mwiherero witezweho kuduha impamba iduha imbaraga zo gushyira mu bikorwa mu buryo bunoze inshingano zacu no gufata ingamba zimikorere itanga umusaruro uberanye n’urwego nka Sena. Ndizera ko ibiganiro tugiye guhabwa ndetse n’ibitekerezo turi bwungurane muri iyi minsi ibiri, bizadufasha kunoza icyerekezo n’ingamba by’imikorere inoze ya Sena”.

Perezida wa Sena yakomeje agira ati: "Uyu mwiherero ugamije guha Abasenateri umwanya wo kungurana ibitekerezo ku nshingano za Sena n’ishyirwa mu bikorwa ryazo, hagamijwe guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, kuzamura imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza no guteza imbere ubukungu bw’Igihugu”.

Ni Umwiherero ugamije kungurana ibitekerezo ku nshingano za Sena n'ishyirwa mu bikorwa ryazo ndetse n'imikoranire yayo n'izindi nzego.
Ni Umwiherero ugamije kungurana ibitekerezo ku nshingano za Sena n’ishyirwa mu bikorwa ryazo ndetse n’imikoranire yayo n’izindi nzego.

Kalinda, avuga ko mugushyira mu bikorwa inshingano za Sena, hazibandwa kandi gushyira imbere imikoranire myiza n’izindi nzego zigize igihugu kuko mbere na mbere ikigamijwe ari inyungu z’igihugu.

Umutwe wa Sena ni umwe mu mitwe ibiri igize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagiyeho nyuma y’ibihe by’inzibachuho, binyuze mu matora yabaye ku itariki ya 29 Nzeri kugeza tariki ya 2 Ukwakira 2003. Yatangiye imirimo yayo ku itariki ya 10 Ukwakira 2003, nyuma y’irahira ry’abagize Imitwe yombi.

Sena ni urwego rwashyiriweho n’abaturage kugira ngo rubahagararire, Abasenateri barugize baba baratowe n’abaturage.

Senateri Mukabaramba Alvera, Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n'Abakozi
Senateri Mukabaramba Alvera, Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi

Inshingano rusange za Sena ni ukwemeza no gutora amategeko ifitiye ububasha, kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma, kugenzura amahame shingiro avugwa mu ngingo ya 9 y’Itegeko Nshinga, kugenzura Imitwe ya Politiki nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 54 y’Itegeko Nshinga, kwemeza ishyirwaho rya bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu nk’uko amategeko abiteganya, kugeza ku baturage ibikorwa by’Inteko, gusuzuma raporo zatanzwe n’Ibigo bya Leta biteganyijwe n’Itegeko Nshinga, gutsura umubano hagati y’Inteko Zishinga Amategeko n’indi miryango ihuje Inteko Zishinga Amategeko, gutanga ibitekerezo ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta ndetse no Gusuzuma ibibazo by’abaturage bagejejweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka