Abasenateri batangiye kugenzura uko serivisi z’ubuvuzi zitangwa
Sena yateguye igikorwa cyo gusura abaturage mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kumenya ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze.

Iki gikorwa kizitabirwa n’Abasenateri bose, giteganyijwe kuva ku wa 21 - 30 Mutarama 2025, kikaba kigamije kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze, uburyo serivisi z’ubuvuzi zitangwa no kumenya niba zifasha abaturage bayagana uko bikwiye n’uruhare rw’inzego za Leta, abaturage n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze.
Iki gikorwa gifite n’intego yo kumenya imbogamizi zigaragara, mu guteza imbere amavuriro y’ibanze n’ingamba ziteganyijwe zo kuzikuraho. Igikorwa cyo gusura abaturage kije gikurikira ikiganiro Minisitiri w’Ubuzima yegejeje ku Basenateri bose ku itariki 16 Mutarama 2025 ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima, ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze, imbogamizi zigaragara n’ingamba ziteganyijwe zo kuzikuraho.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François, yagize ati “Sena y’u Rwanda ishima ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo guteza imbere amavuriro y’ibanze. Intambwe yatewe mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi irashimishije, ariko haracyagaragara ibibazo bitandukanye mu guteza imbere amavuriro y’ibanze. Muri iki gikorwa, Sena izasesengura ibyo bibazo, itange inama zituma serivisi zirushaho kunoga.”
Abasenateri bazasura nibura amavuriro y’ibanze 60, bakazagirana kandi ibiganiro n’abaturage batuye mu Kagari karimo ivuriro ryasuwe, ndetse banagire ikiganiro n’abayobozi b’Akarere, barimo abashinzwe ubuzima n’abahagarariye abajyanama b’ubuzima.
Ohereza igitekerezo
|