Abasenateri barasaba Leta gushyira imbaraga mu kwegereza ibikorwaremezo abatuye mu midugudu

Mu ngendo abasenateri bagiriye mu turere dutandukanye basura abatujwe mu midugudu bakaganira n’abahatuye, basanze Leta ikwiye kunoza imicungire y’iyi midugudu kuko hari ikigaragaramo ibibazo birimo ibikorwaremezo bidahagije.

Abasenateri basuye n'ubworozi bw'inka bwahawe abo baturage
Abasenateri basuye n’ubworozi bw’inka bwahawe abo baturage

Ni ibibazo bagaragarijwe n’abatuye muri iyi midugudu kugira ngo bazabakorere ubuvugizi bahabwe umuriro w’amashanyarazi.

Seruyanjye Emmanuel atuye muri uyu mudugudu mu bibazo yagaragarije abasenateri harimo kuba bakoresha umuriro uturuka ku mirasire y’izuba ukaba udafite imbaraga nyinshi ku buryo bawifashisha mu bindi bikorwa byabo bikenera umuriro w’amashanyarazi.

Ati “N’ubwo dufite umuriro iyo dukeneye gutonoza umuceri no gukobora ibigori ntibikunda kubera ingufu nkeya z’uyu muriro uturuka ku mirasire y’izuba, bisaba ko tujya i Kayonza turasaba ko twahabwa amashanyarazi afite ingufu”.

Abaturage basuwe aho batuye muri Rwamagana
Abaturage basuwe aho batuye muri Rwamagana

Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Esperance hamwe n’itsinda bari kumwe basanze Leta ikwiye gushyiraho ingamba zo kwegereza ibikorwaremezo by’ibanze abatuye muri iyi midugudu.

Ati “Nk’uyu mudugudu iyo wubakwa hari ibikorwa by’ibanze biba bigomba guteganywa harimo amashanyarazi n’amazi ariko nk’icyamashanayarazi barifuza ko bahabwa amashanyarazi adaturuka ku mirasire y’izuba, bagahabwa umuriro ubafasha gukora ibindi bikorwa byabo by’iterambere”.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Kitazigurwa-Ntebe, wasuwe n’aba basenateri uherereye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, ni umwe mu ya mbere yatujwemo abaturage muri gahunda ya Leta yo gutuza abaturage ku mudugudu ukaba waruzuye mu mwaka wa 2010.

Abasenateri bagize umwanya wo kuganira n'abaturage mu ngo zabo
Abasenateri bagize umwanya wo kuganira n’abaturage mu ngo zabo

Muri uyu mudugudu hari igikumba cy’inka zagabiwe abawutujwemo.
Abatuye uyu mudugudu bavuga ko ubu bworozi nabwo bwabagiriye akamaro cyane kuko bubaha umukamo w’amata n’ifumbire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka