Abasenateri banenze imikorere y’ibigo bikwirakwiza amashanyarazi y’imirasire

Abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari bavuga ko mu ngendo bakoze mu gihugu, basanze imicururize y’amashanyarazi akomoka ku mirasire irimo akajagari.

Babigaragaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Ukuboza 2017, ubwo iyo komisiyo yagiranaga ibiganiro n’ibigo bicuruza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba birimo Mobisol, BBOXX, Serve and Smile, Wakawaka, Innotech na Tech Grand Lac.

Ibigo bikwirakwiza amashanyarazi y'imirasire y'izuba bihamagarirwa guhindura imikorere
Ibigo bikwirakwiza amashanyarazi y’imirasire y’izuba bihamagarirwa guhindura imikorere

Bibaye mu gihe intego ya Leta mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere ari uko abazaba bakoresha amashanyarazi afatiwe ku miringo mito (Off-grid) bazaba bari ku kigero cya 48% mu gihe ubu ari 11% gusa.

Abasenateri bagaragaje ko mu ngendo bakoze mu gihugu, bahasanze kompanyi zicuruza ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba nyinshi, ariko ibikorwa byazo ntibigaragare.

Uretse ibyo kandi ngo hari n’imikorere irimo akajagari ndetse itanahwitse nk’uko byatangiye bigaragazwa na perezidente w’iyo komisiyo, Senateri Muhongayire Jacqueline.

Agira ati “Muri benshi pe ariko ugera hasi ukabura ibikorwa byanyu. Ni henshi twageze tugasanga ibikoresho mutanga byarapfuye ariko byabuze ubisana. Ibintu byanyu birimo akajagari.”

Senateri Bizimana Evariste we agira ati “N’ibi byose mutubwira, abantu banyu mu turere nta na kimwe bazi.Bahari badahari kuko nta makuru bafite haba ku ntego yanyu n’aho mugeze.”

Akomeza atanga urugero rw’umuturage basanze mu Karere ka Bugesera yaraguze ibikoresho bitanga amashanyarazi y’imirasire y’izuba, bikaza gupfa ariko yabwira abahagarariye kompanyi, bakamubwira ko niba atabishaka yabisubiza.

Yavuze ko hari undi wo mu Karere ka Rubavu waguze ibikiresho bya Mobisol birimo na televiziyo ikaza gupfa, yabibwira umukozi wayo, akamubwira ko agomba kujya kubibariza i Kigali.

Abahagarariye izo kompanyi bavuze ko babangamirwa n’ibibazo birimo amikoro y’abaturage batishyura neza n’abagifite imyumvire y’uko imirasire idatanga amashanyarazi ahagije.

Kuri ibyo ngo hiyongeraho abahabwa ibikoresho bakabyica kuko bikiri muri garanti, abakozi b’uturere nabo batumva akamaro k’imirasire,ariko cyane cyane kuba leta yabafunguriye imiryango nta gahunda y’imikorere yabo yagennye.

Abasenateri bagaragaje ko ibigo bikwirankwiza amashanayarazi akomoka ku mirasire bikora mu kajagari
Abasenateri bagaragaje ko ibigo bikwirankwiza amashanayarazi akomoka ku mirasire bikora mu kajagari

Karekezi Benoit, uhagarariye Innotech agira ati “Tugera ahantu tugiye kubaha imirasire bakatubwira ngo aha hazashyirwa amashanyarazi, sinagura umurasire. Abaturage badufitiye imyenda myinshi, ugasanga nk’uko Leta igenda ifasha izindi gahunda, ariko twe ntawe udufasha kwishyuza.”

Akomeza avuga ko Minisiteri y’Ibikorwa remezo itaberetse ahari abaturage bagomba kugezwaho umuriro w’amashanyarazi n’abakeneye amashanyarazi y’imirasire y’izuba.

Gusa ariko uwitwa Kayitesi Jeannette uhagarariye kompanyi yitwa Waka Waka hari ibyo atumvikanaho na bagenzi be.

Agira ati “Turi abacuruzi ariko hari bamwe muri twe bakabya. Bakishimira kwakira amafaranga ariko batabanje kureba ubushobozi bw’umukiriya. Umuntu ari mu nzu y’icyumba kimwe, umuhaye Televiziyo ngo azishyure!”

Akomeza agira ati “Abenshi kandi iyo babonye ayo mafaranga ntawe usubira inyuma kureba ko ibikoresho bigikora neza. Turakemura ikibazo kimwe, dutera ibindi.”

Abasenateri bavuze ko niba amasezerano basinyanye na Leta atanagaragaza ibijyanye n’imikorere, amakosa ashingiye kuri kompanyi zemeye kuyasinya.

Senateri Bizimana ati “Wasinye iki niba utari uzi ibyo ugiye gukora n’uburyo ubikora? Ni mwe rero mwabuze gahunda y’imikorere nk’abantu mwari mugamije ubucuruzi.”

Abasenateri bakomeze bizeza izo kompanyi ko hari gahunda ya Leta iri gukorwa hagamijwe kuzifasha kuvugurura imikorere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abaturage bafite inyota y’amashanyarazi, ariko n’inzego za Leta zarabihagurukiye. Igisigaye ni ugukora igenamigambi neza kugira ngo buri wese azahabwe amashanyarazi agira icyo amufasha. Si ngombwa ko abantu bose bafata umuriro uvuye ku muyoboro usanzwe (On grid connection) kuko n’imirasire (off grid connection) itanga umuriro.

Igisabwa ni uko amasosiyete abishinzwe ashyiramo ingufu kandi ubuyobozi bugasobanurira neza abaturage ikigamijwe.

Eugene yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

Sosiyete zigenga zikwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ubu azajya atanga raporo y’ibyo bagenda bakora ku mashami ya REG ari mu Turere kandi hari uburyo bwo kubafasha kugira ngo bashobore gukora mu buryo bunoze.

Pascal yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

Oya rwose birababaje, nkubu ugeze mumurenge wa Musenyi mukagali ka Rulindo ho mukarere ka Bugesera, twabeshwe amashanyarazi na LEG ishinga amapoto muri centre imwe ya Gicaca bagenda ubwo!! Mobisol nayo iraza itwubikaho urusyo nubu ntawe uzi aho igihigu kigeze, nta terambere rwose ubu twe dusa n’abatari abanyarwanda.

Kagabo Chris yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

Kugira ngo REG ibone ibikoresho byo gukwirakwiza amashanyarazi mu Gihugu ibitumiza hanze usibye wenda amapoto kuko yo ubu aboneka mu Rwanda. Inzira binyuramo ni ndende kugira ngo biboneke ariko ubu byarabonetse ku buryo imishinga yari yaratinze kurangira yatangiye ubu kwihutishwa. Ubu hari gahunda Igihugu cyiyemeje cy’uko bitarenze umwaka wa 2024 buri munyarwanda azaba afite amashanyarazi Ubu gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi yashyizwemo imbaraga nyinshi. Aho amapoto ashinze rwose birimo kwihutishwa ngo harangire.

Pascal yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

so muma companies yimirasire gusa kuko nikigo gitangaamashanyarazi LEG nta selivice Batanga kugeza ubu sinzi niba aba deputes barageze muturere aho usanga: amapoto amaze imyaka nta nsinga, imyobo yacukuwe ntamapoto,.....

j.c yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka