Abasenateri ba Zimbabwe bashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 24 Gashyantare 2022, Abasenateri umunani bo muri komisiyo y’Amahoro n’Umutekano muri Sena ya Zimbabwe, basuye Polisi y’u Rwanda maze bashima imikorere yayo.

Abo bashyitsi bari bayobowe na Senateri Dr. Parirenyatwa David ari na we muyobozi w’iyo komisiyo, bari kumwe kandi na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Madamu Charity Manyeruke, nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, abo bashyitsi bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari kumwe n’ Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza. Hari kandi n’abandi ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda bayobora amashami atandukanye.

IGP Munyuza yatangiye agaragaza ishusho ya Polisi y’u Rwanda kuva ishinzwe mu mwaka wa 2000, aho yatangiranye abapolisi ibihumbi bitatu gusa ariko kugeza ubu imaze imyaka 21 ifite abapolisi barenga ibihumbi 17.

Yagaragaje ko inshingano nyamukuru za Polisi y’u Rwanda ari ukurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo, ariko n’abaturage bakagira uruhare muri uwo mutekano.

IGP Munyuza yagize ati “Polisi y’u Rwanda yatangiranye abapolisi batarenze ibihumbi bitatu, ariko yakomeje kugenda yiyubaka kugeza aho ubu igizwe n’abapolisi barenga ibihumbi 17. Muri iyo myaka 21, Polisi y’u Rwanda ikorana n’abandi bafatanyabikorwa, harimo aba Leta ndetse n’abikorera ariko cyane cyane ikorana bya hafi n’abaturage. Mu gucunga umutekano w’imbere mu gihugu dufitanye imikoranire itajegajega n’abaturage, aho umuturage akangurirwa kumva ko afite uruhare mu mutekano w’Igihugu. Ibyo nibyo twita Community Policing, tunafite ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agaragariza abashyitsi ko Polisi y’u Rwanda itagarukira mu kugeza amahoro n’umutekano mu baturarwanda gusa, ko ahubwo kuva mu mwaka wa 2005 yatangiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Yavuze ko ubu abapolisi b’u Rwanda babarizwa mu bihugu bine (4) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ndetse hari n’abapolisi mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

IGP Munyuza yanagaragarije abashyitsi ko Polisi y’u Rwanda igenda igirana amasezerano y’ubufatanye n’izindi Polisi z’ibihugu, ndetse n’indi miryango mpuzamahanga.

Yagize ati “Dushyira ingufu mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda, imaze gusinya amasezerano y’ubufatanye na Polisi zo mu bihugu birenga 15. Dufite gahunda yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Polisi ya Zimbabwe, mu rwego rwo guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha bijyanye n’ibihe isi igezemo kuri ubu.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Amahoro n’Umutekano muri Sena ya Zimbabwe, Senateri Dr. Parirenyatwa David, yagaragaje impamvu y’uru ruzinduko muri Polisi y’u Rwanda.

Yavuze ko rugamije kugira ubunararibonye basangizwa na Polisi y’u Rwanda, kuko imaze kuba intangarugero ku mugabane wa Afurika mu bintu bitandukanye, ariko cyane cyane mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga no gukorana n’abaturage mu gucunga umutekano.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda ni intangarugero kuri uyu mugabane wacu wa Afurika, yohereza abapolisi benshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye kandi bakitwara neza. Ibi kandi babikomatanya no gucunga umutekano w’abaturage barenga Miliyoni 12 b’u Rwanda”.

Ati “Tujya tubona raporo mpuzamahanga zigaragaza u Rwanda ruri ku isonga mu mutekano, n’iyo uri muri iki gihugu wibonera ko gitekanye. Ndumva buri gihugu cyose cyo kuri uyu mugabane wacu cyaza kikagira ibyo cyigira kuri Polisi y’u Rwanda, ari nacyo natwe cyatuzanye.”

Yakomeje agaragaza ko kuva bagera mu Rwanda tariki ya 20 Gahyantare 2022, we na bagenzi be ayoboye biboneye uko Polisi y’u Rwanda ikora kinyamwuga, kandi ikarangwa n’ikinyabupfura, ibintu kuri we asanga na Polisi zo mu bindi bihugu zakabiyigiyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka