Abasenateri ba Namibia bashimye imikorere y’inzego z’ubuyobozi z’u Rwanda

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena muri Namibia (national council of Namibia) Lukas Sinimbo Muha, ari mu Rwanda n’itsinda ayoboye, bahuye na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, basobanurirwa neza uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bikorana n’Inteko Ishinga Amategeko, igikorwa cyabaye ku itariki 29 Werurwe 2023

Aha bari basuye ibiro bya Minisitiri w'Intebe
Aha bari basuye ibiro bya Minisitiri w’Intebe

Nyuma yo gusura Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi, uwo ukaba wari umwanya wo kumenya imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, by’umwihariko Sena, ariko yari n’amahirwe yo kugira ngo inteko zombi zisangire inararibonye.

Hon. Lukas Sinimbo Muha yemeje ko hari ibyo bigiye ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ndetse n’ibyo bigiye ku Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Yagize ati “Twize byinshi, cyane cyane ku bijyanye no kumenya kubazwa no gusobanura ibyo umuntu akora (accountability), ibyo tukaba tugiye kubitahana mu gihugu cyacu. Ku munsi wa gatatu w’uruzindiko rwacu mu gihugu, twize uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bihuza ibikorwa byose bya Guverinoma, bikadufasha kugereranya uko bikorwa mu Rwanda n’uko bikorwa muri Namibia”.

Ibiganiro byerekeye ubufatanye hagati ya Sena y’u Rwanda n’iya Namibia, birakomeje mu rwego rwa tekiniki. Impande zombi zemeranyijwe ko mu gihe ibiganiro bizaba birangiye, hazasinywa amasezerano y’ubufatanye.

Senateri John Bonds Bideri, umuyobozi wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga muri Sena y’u Rwanda, yavuze ko uruzinduko rwa bamwe mu bagize Sena ya Namibia mu Rwanda, ari amahirwe yo kubaka umubano n’imikoranire myiza mu bintu bitandukanye Inteko z’ibihugu byombi zikora.

Yagize ati “Muri Sena, dukora Dipolomasi yerekeye Inteko Ishinga Amategeko, ibyo bisaba gukorana bya hafi n’izindi nzego, cyangwa se Inteko zishinga amategeko, kumenya uko zikora, uko dukora, ariko no kubaka imikoranire, tukunganirana aho bikenewe. Biroroha cyane iyo mufitanye umubano”.

Senateri Bideri yavuze ko abagize iryo tsinda ryaturutse muri Namibia, uretse gusobanurirwa imikorere y’Inteko ishinga amateko y’u Rwanda, banaganirijwe ku zindi gahunda zitandukanye zirimo kwegereza ubuyobozi abaturage, umwiherero w’abayobozi, umushyikirano n’izindi zabafasha kugira imiyoborere ihamye mu gihugu cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka