Abasebya u Rwanda muzabavuguruze mubatsindishe ukuri - Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rusoje icyiciro cya 15 cy’Itorero Indangamirwa, yabasabye kujya bavuguruza abasebya u Rwanda bakabatsindisha ukuri babonye mu masomo baherewe muri iri torero.

Uru rubyiruko rugera kuri 443 rumaze igihe kingana n’imisni 45 mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, bigishwa amasomo atandukanye ndetse no gukunda Igihugu.
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva, yashimiye urubyiruko rwitabiriye iryo torero ry’Indangamirwa, arwibutsa akamaro karyo mu kongera kubaka Igihugu.
Ati “Itorero ni kimwe mu bisubizo u Rwanda rwishatsemo bikomoka mu muco wacu, mu nzira yo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ishuri ry’uburere mboneragihugu, ritoza Abanyarwanda kurushaho kunga ubumwe, kugira icyerekezo kimwe, gukorera hamwe no kunoza ibyo dukora mu kugera ku iterambere rirambye.”
Yunzemo ko itorero ryashyizweho nk’uburyo bwo kunganira ubumenyi butangirwa mu ishuri.
Ati “Nk’urubyiruko tubategerejeho kubakira kuri ayo masomo y’iri torero, mugatanga umusanzu wanyu muri urwo rugendo rugana ku iterambere.”

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva, avuga ko u Rwanda rwahisemo mu cyerecyezo 2050, indangagaciro zishingiye ku muco no gushyira imbaraga mu itorero ry’Igihugu.
Ati “Muri icyiciro cya 15, mugende mufatanye n’abandi bagenzi banyu batojwe mu byiciro byabanje, bityo habeho gusigasira no kwimakaza indangagaciro mwavomye muri iri totero. Ibi bizabafasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi ndetse no mu iterambere ry’Igihugu cyacu”.
Minisitiri w’Intebe yabwiye uru rubyiruko ko rugomba gufatanya n’abandi bababanjirije baciye mu itorero, bakerekana aho u Rwanda rugeze kuko hari abagoreka amateka bakabivuga ukundi.
Ati “Abasebya u Rwanda muzabavugurze mubatsindishe ukuri, Indangamirwa by’umwihariko mugomba gutanga isura nziza y’u Rwanda aho muzaba muri hose mukaba abaranga beza, ndetse aho muzajya hose mugomba kugendana u Rwanda ku mutima muzirikana indangagaciro nyarwanda ndetse no guterwa Ishema no kuba Umunyarwanda”.
Minisitiri w’Intebe kandi yibukije urubyiruko ko amahanga bayajyamo bagiye guhaha, ariko ko iyo bagiye badafite abo baribo babagira abo bashaka ko baba bo kandi mu nyungu zabo.

Ati “Ababa hanze murabizi ibyo si ibintu dukwiye kwemera, ariko muzabigeraho ari uko mutibagiwe urugamba rwo gutsinda ingeso mbi harimo kwirinda ubusambanyi, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda ubusinzi mu rubyiruko”.
Yibukije abarangije itorero ko ari umwanya mwiza wo kuzirikana uruhare rwabo mu kubaka Igihugu, bazirikana inkingi u Rwanda rwubakiyeho zirimo ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere, kandi ko byose bigerwaho ari uko u Rwanda rufite umutekano.
Ati “Abenshi muri mwe murangije amashuri yisumbuye abandi bari muri za Kaminuza, kandi mwese bisobanuye ko mwabaye bakuru muzi guhitamo, mugomba guhitamo neza kuko uko mwitwara ni byo byubahisha Igihugu cyacu na Afurika muri rusange”.
Uru rubyiruko rwasabwe gukorana umuhate mu byo bazakora byose, kandi bakazirikana ko kugira Igihugu cyiza biharanirwa.

Urubyiruko rwitabiriye Icyiciro cya 15 cy’Itorero Indangamirwa, rushimangira ko amasomo rumaze ukwezi n’igice ruhabwa yarwongereye ubushobozi no kumva uruhare rufite mu iterambere ry’Igihugu.
Tamara Mukwende umaze iminsi 45 atorezwa mu itorero indangamirwa, yashimishijwe no kuba yarabashije kwiga Ikinyarwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Itorero Indangamirwa rimaze kuba ubukombe, kuko kuva ryatangizwa rimaze kunyuramo abasore n’inkumi 5,561.
Ati “Itorero risojwe uyu munsi rirangijwe n’intore 443, harimo abakobwa 208 n’abahungu 235. Muri bo harimo 105 biga mu mahanga, 103 biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda, bose uko bangana ni urubyiruko rwaturutse mu turere twose tw’u Rwanda.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|