Abasaga ibihumbi 117 babonye Perimi mu gihe cy’amezi abiri

Polisi y’u Rwanda itangaza ko gahunda yo gufasha abanyeshuri gukorera impushya za burundu mu gihe cy’amezi, abiri yarangiye abantu 117,341 babonye impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Abasaga ibihumbi 117 babonye Perimi mu gihe cy'amezi abiri
Abasaga ibihumbi 117 babonye Perimi mu gihe cy’amezi abiri

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko gahunda yo kwihutisha ikorwa ry’ibizamini mu gihe cy’amezi 2, ku bantu bari bukore mu gihe cy’umwaka yatanze umusaruro mwiza, kuko ubu ikibazo cyo guhabwa ‘Code’ ya kure mu wundi mwaka cyakemutse, ndetse site zikorerwaho ibizamini zikagabanuka kuko ababikora batakiri benshi cyane.

Abantu 117,341 bakoreye izi Permit kuva muri Kamena kugera tariki 19 Kanama 2023, mu bantu 251,510 bari bateganyijwe gukora mu gihe cy’amezi abiri.

ACP Boniface Rutikanga ati “Muri aba bari bateganyijwe gukora ibizamini harimo abatsinzwe, hari abari bafashe code nyinshi bateganyaga kuba batsindwa bakongera bagakora vuba, harimo abasibaga ibizamini, mu by’ukuri urebye umubare munini n’uwabazibonye”.

Nyuma y’amezi abiri hashyizweho iyi gahunda umubare w’abakora waragabanutse, ubu uwiyandikisha ahita ahabwa code yo gukora mu gihe cya vuba.

ACP Rutikanga avuga ko uku kugabanuka kw’abakora ibizamini byatumye na Site bikorerwaho zigabanuka.

Ati “Hari site zagiye zihuzwa kuko ubu iya Remera yimuriwe ku Gisozi, Site Nyarugenge ahitwa Gakoni yimuriwe ku ya Nyarugenge ahitwa Kariyeri. Kicukiro Busanza yimuriwe Kicukiro Gahanga, Bugesera yimuriwe Nyamata, Musanze yimuriwe kuri Musanze B, Rubavu yimuriwe Rubavu A, Rwamagana yimuriwe Rwamagana A, ubu izi site zagabanutse kuko umubare w’abakoraga bagabanutse”.

Nubwo ariko ibi bizamini byakozwe vuba, hari abavuga ko bahuye n’imbogamizi zo kutiga neza kubera ubwinshi bw’abanyeshuri, babaga batonze umurongo wo kwiga kugira ngo babone izo mpushya.

Abanyeshuri bari baje gukorera Perimi bahabwa amabwiriza
Abanyeshuri bari baje gukorera Perimi bahabwa amabwiriza

Kwizera Jean Claude avuga ko yahuye n’ikibazo cy’umwarimu utaramwigishaga neza, kubera kubara umwany auhagije.

Umutoniwase Diane na we yagize ati “Twari benshi bigatuma tutiga neza, ukajya mu kizamini utaramenya neza imodoka no gutwara. Ikindi abarimu ba ‘Auto école’ na bo bitwaraga nabi kuko babaga barimo gushakwa na benshi”.

Kuba abakora ibizamini basigaye bahabwa code za hafi, Umutoniwase asanga ari byiza kuko bitanga amahirwe k’uwatsinzwe kubona indi code ya hafi, akongera agakora ataribagirwa ibyo yize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo cyo kwishyuzwa ikizamini utagikoze cyo muzadufasha iki? Ngo umunyeshuri ajye yishyuzwa ikizamini yabashije gukora.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 19-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka