Abasaga 1000 bategetswe kugarura mu isanduku ya Leta asaga miliyari enye

Ubushinjacyaha bukuru buratangaza ko nyuma yo guhamwa n’ibyaha, abantu basaga 1000 mu myaka itanu ishize bategetswe kugarura mu isanduku ya Leta amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari enye.

Ibyaha byakozwe muri iyo myaka kugeza mu 2021, birimo kunyereza umutungo, kunyuranya n’amategeko mu itangwa ry’amasoko ya Leta, kunyereza imisoro, ruswa n’ibyaha bifitanye isano, ubuhemu, hamwe n’ibindi byaha birimo gutanga sheke (check) itazigamiye.

Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha Jules Marius Rwahama Ntete, avuga ko mu rwego rwo kugaruza umutungo wa Leta, ishusho y’imyaka itanu bayiciyemo ibice bibiri kuko harimo iyagarujwe hatabayeho kujya mu nkiko ndetse n’indi yagarujwe bisabye ko hitabazwa inkiko.

Ati “Mbahaye nk’urugero muri iyo myaka itanu kugeza ejobundi, abantu 348 tutagiye mu nkiko bagaruye mu isanduku ya Leta babisabwe n’ubushinjacyaha bukuru Miliyari imwe na Miliyoni 461, aya ni amafaranga yagarujwe mu isanduku ya Leta n’Ubushinjacyaha bukuru nta rubanza rubaye, Amadolari 7800 n’Amayero 3726 nta rubanza rubaye”.

Gusa ngo kugarura ibya Leta umuntu yari yatwaye ntibikuraho icyaha, n’ubwo bayagarura bwose ngo batwarwa mu nkiko bagasabirwa ibihano kandi bagahanwa, gusa ariko ngo habaho kugabanyirizwa ibihano bitewe n’uko baba batarananije Ubushinjacyaha.

Uretse aya mafaranga yagarujwe hatabayeho kujya mu nkiko umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyana anavuga ko muri iyo myaka hari n’andi yagarujwe habanje kwitabazwa inkiko.

Ati “Ndababwira ko twatwaye mu nkiko abantu 1181 bahamwa n’ibyaha, imanza zikaba zarabaye ndakuka, aba bantu bategetswe kugaruza muri iyi myaka itanu, Miliyari enye na Miliyoni 842 arenga, aya ni amafaranga bategetswe gusubiza mu isanduku ya Leta, ariko ntabwo bigarukiye aho ngaho, aba bantu bategetswe kwinjiza mu isanduku ya Leta cyangwa se banahawe igihano cy’ihazabu rya Miliyari eshatu na Miliyoni 23”.

Uretse imanza zabaye ndakuka, ngo hari n’izindi manza zikiri mu bujurire zifitanye isano n’ibi byaha, hakaba hategerejwe ko babihamywa n’inkiko kugira ngo na bo bakurikiranwe.

Mu manza urwego rw’ubushinjacyaha bwabaga bwashyize mu nkiko mu myaka 10 ishize, bwatsindaga gusa 59%, izindi bakazitsindwa, bitandukanye no muri iyi minsi aho basigaye batsinda imanza ziri ku kigero kiri hejuru ya 80%.

Ibi ngo byatewe n’uko hari amategeko yagiye avugururwa harimo n’itegeko ry’itangwa ry’amasoko ya Leta, ikindi ni uko abantu bamenye banarushaho gusobanukirwa ko ibyo byaha bihari kandi binakorwa bitandukanye n’imyumvire mbere abantu bari babifiteho kuko batari babizi, batazi uko bikorwa ku buryo nyuma y’uko abantu bamaze kubisobanukirwa hashyizweho sisiteme zo kubigenzura hatangira kumenyekana uburyo abantu babikora, ikindi ni uko abakozi b’urwego rw’ubushinjacyaha bukuru bahuguwe bakamenya neza uburyo bwo gukora iperereza kinyamwuga ndetse no gushinja izi manza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka