Abasaba serivisi z’ubuziranenge bagiye kujya bifashisha ikoranabuhanga

Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), cyatangiye uburyo bw’imikorere mishya aho abasaba serivisi z’ubuziranenge bazajya bazisaba bifashishije ikoranabuhanga, ngo bikazafasha kubona serivisi inoze.

Raymond Murenzi, Umuyobozi mukuru wa RSB
Raymond Murenzi, Umuyobozi mukuru wa RSB

Ubusanzwe ngo byatwaraga iminsi igera kuri itanu kugira ngo umuntu ushaka serivisi muri RSB azihabwe, ariko ngo ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzabafasha kubona serivisi bakeneye mu gihe cy’iminota 20 gusa.

Umuyobozi mukuru wa RSB, Raymond Murenzi, avuga ko uburyo bari basanzwe bakoresha butoroherezaga abashaka serivisi nk’uko uburyo bushya buzajya bubikora.

Ati “Hari serivisi twatangaga mu by’ukuri mu minsi itanu, kubera kugenda, kugaruka, kwishyura, kuza kureba ibyo basabye, bikaba byaragabanutse, aho iminsi itanu yagabanutse ikagera ku minota hagati ya 20 na 30 iyo serivisi ukaba wayibona. Turabyishyimiye cyane kuko abatugana bari basanzwe mu by’ukuri ari ikintu banenga, kuko tutari tugifite, ariko ubu ikoranabuhanga tugiye gukoresha rizajya ryihutisha serivisi dutanga”.

Iyi nkuru yishimiwe n’abatari bacye kuko nabo bemeza ko gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga bifasha abatari bacye bitewe n’uko byose umuntu azajya abikorera hafi bitamusabye kubanza kujya kuri RSB gusaba serivisi, akazanasubirayo kureba igisubizo.

François Nshimyumukiza avuga ko ubu ari uburyo bwiza RSB yatekereje mu rwego rwo korohereza abakiriya bayo kuko hari byinshi bazungukiramo.

Ati “Urabona ko umuntu yajyaga akoresha amafaranga ateze akagenda, agataha, akazongera agasubirayo, ayo yose ni amafaranga abarimo gukoresha, hamwe n’umwanya atakaza kandi atakabuze ibindi awukoramo bimubyarira inyungu. Ariko noneho uzajya ubikorera aho uri mu gihe kitageze isaha uhabwe serivisi ukomeze izindi gahunda zawe”.

Leta ishishikariza ibigo byaba ibyayo cyangwa ibyigenga hamwe n’abantu gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga muri gahunda zitandukanye kuko uretse kuba bworohereza ababukoresha ni nabwo buryo bwizewe, cyane ku bijyanye n’umutekano w’ibyo umuntu yaba akora kurusha ubundi buryo bukoreshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka