Abarwayi b’amaso ntibazongera kugorwa no kujya kwivuriza mu mahanga - Dr Tuyisabe

Inzobere mu buvuzi bw’amaso ku bitaro bya Kabgayi Dr. Tuyisabe Theophile aratangaza ko abaganga mpuzamahanga mu buvuzi bw’amaso, bagiye kujya basanga abarwayi mu bihugu byabo kugira ngo abajyaga kwivuriza mu bindi bihugu boroherwe n’ingendo, kandi n’ikiguzi cy’ubuvuzi kigabanuke.

Dr Tuyisaba avuga ko abaganga bazobereye mu kuvura amaso bazajya basanga abarwayi aho bari kugira ngo bavure benshi
Dr Tuyisaba avuga ko abaganga bazobereye mu kuvura amaso bazajya basanga abarwayi aho bari kugira ngo bavure benshi

Ibi ni ibyatangajwe nyuma y’inama mpuzamahanga yiga ku buvuzi bw’amaso yabereye mu Rwanda, i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, mu rwego rwo kwigira hamwe uko barushaho kwigiranaho bamwe ku bandi, kugaragarizanya ibyo bakora no guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi bw’amaso.

Ni inama yitabiriwe n’abaganga b’amaso baturutse hirya no hino ku Isi ikaba yari yateguwe n’ibitaro by’amaso bya Kabgayi.

Mu byasuzumiwemo harimo kungurana ubumenyi ku byo bamwe bakora bakabisangiza abandi, ku miterere n’ubushobozi bwo kuvura amaso hirya no hino ku Isi, ahafashwe imyanzuro itandukanye irimo no kuba abaganga bavura amaso ku rwego rw’Isi, bajya basanga abarwayi mu bihugu byabo kugira ngo haganywe ikiguzi cy’ubuvuzi, kuko byagoranaga kohereza abarwayi kujya kwivuriza hanze.

Dr. Tuyisabe avuga ko kubera ko bitakunda ko abaganga bavura amaso babikorera ku ikoranabuhanga kubera imiterere y’ijisho nko mu gihe cyo kubaga, no gusimbuza ingingo zaryo, byaba byiza ahubwo bagiye basanga abarwayi aho bari kuko banahavurira abarwayi benshi.

Agira ati, “Mu buvuzi niho batajya baca umugani ko umugabo yigira kuko twese tugomba gufashanya.”

Urugero atanga ni ukuba ku bitaro bya Kabgayi bamaze igihe gito bakiriye itsinda ry’abaganga b’inzobere mu gusimbuza imboni z’amaso, aho Dr. Tuyisabe yavuze ko ubwo bumenyi babusigaranye ku buryo na bo bashobora kujya bazisimbuza, ibyo kandi bikaba byaratumye havurwa abarwayi bagera kuri 30 ku kiguzi cyari kwiyongera cyane iyo bajya kwivuza hanze.

Agira ati, “Nk’ubu hashize icyumweru twakiriye abaganga b’inzobere badufashije kuvura banadusigira ubumenyi, ni byo rero dushyize imbere kugira ngo aho kohereza abarwayi hanze ahubwo babasange hano bavure benshi ku buryo burambye kandi ku kiguzi gito”.

DR. John Nkurikiye Uvura amaso mu bitaro bya Kanombe, akaba anakuriye abaganga bavura amaso bakanigisha kuvura amaso mu bihugu 12 bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, avuga ko kwakira inama mpuzamahanga ku buvuzi bw’amaso byatumye bahugurana ku buryo rusange rwo gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi bw’amaso.

Dr.Nkurikiye avuga ko hari imiti bagiye gusaba ko yakoreshwa mu buvuzi bw'amaso mu Rwanda
Dr.Nkurikiye avuga ko hari imiti bagiye gusaba ko yakoreshwa mu buvuzi bw’amaso mu Rwanda

Agira ati, “Iryo koronabuhanga turarisangira n’iyo ryaba ritaregera hose ariko n’ahandi rikazagahera barizi, nk’ubu twabonye uburyo ahandi bavuza imiti itaragera mu Rwanda natwe turasaba RFDA ko yakwemera ikaza tukayikoresha ibyo bizakomeza kudufasha dusangira ubumenyi.

Indwara zikunze kwibasira amaso ku Isi ni ishaza ryo mu jisho rituma ijisho ryahuma iyo ritavuriwe igihe, Gorokoma itera umuvuduko mwinshi w’amazi mu maso, n’izindi zikenera ko ijisho rivurwa ribazwe cyangwa hakoreshejwe imiti.

Kubera ko Afurika igifite ubushobozi buke mu gukora ubushakashatsi ku buvuzi bw’amaso, dore ko bafite 2% gusa by’ubushkashatsi, impuguke mu buvuzi bw’amaso ku migabane itandukanye zigaragaza ko ari byiza gukorera hamwe kugira ngo, abashakashatsi bo hanze bage basangiza Afurika ibyo bakora kugira ngo nabo babashe kuzamuka, mu iterambere ry’ubuvuzi bw’amaso.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abaganga b’inzobere mu buvuzi bw’amaso 28, bangana n’umuganga umwe ku barwayi basaga ibihumbi 500, mu gihe ubundi hakenewe umuganga umwe ku barwayi 1000, inzira ikaba ikiri ndende ngo ubuvuzi bw’amaso mu Gihugu no mu Karere bugere ku ntera ishimishije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Alice,Inama ihurirahe nibitaro Koko bya kamonyi,inama yateguwe nibitaro byamaso byakabgayi ntago Ari ibyabishenyi

Sam yanditse ku itariki ya: 20-02-2024  →  Musubize

Kuvuga inkuru yo kuvura Amaso mu Rwanda ukayirangiza utavuzemo ibitaro bivura amaso bya Bishenyi , Kamonyi..... Sha uba umwamwanya

Alice yanditse ku itariki ya: 20-02-2024  →  Musubize

Kuvuga inkuru yo kuvura Amaso mu Rwanda ukayirangiza utavuzemo ibitaro bivura amaso bya Bishenyi , Kamonyi..... Sha uba umwamwanya

Alice yanditse ku itariki ya: 20-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka