Abarwariye Covid-19 mu ngo barishimira uko abajyanama b’ubuzima babitaho

Abarwariye Covid-19 mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali, barishimira uruhare rw’abajyanama b’ubuzima babakurikirana umunsi ku wundi bikabafasha koroherwa bakanakira vuba.

Abajyanama b'ubuzima barashimirwa uko bita ku barwariye Covid-19 mu ngo
Abajyanama b’ubuzima barashimirwa uko bita ku barwariye Covid-19 mu ngo

Mu gihe icyorezo cya covid-19 cyongeye gufata indi ntera kubera kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda bigatuma imibare y’abicwa ndetse n’abandura yongera kuzamuka, kuri ubu imibare ituruka muri Minisiteri y’Ubuzima ikaba yerekana ko abarenga ibihumbi 15 ari bo barwariye mu ngo zabo.

Bimwe mu byo abajyanama b’ubuzima bafasha abarwariye Covid-19 mu rugo harimo gupima bakamenya imihumekere y’umurwayi, kubaha amabwiriza yo kudasohoka mu rugo mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo, gushishikariza umurwayi kwiha akato ku buryo atanduza abo abana na bo.

Mu gihe kandi basanze uwarwaye ari we witaga ku muryango bamukorera ubuvugizi ku nzego zibishinzwe akagezwaho ibibatunga kugira ngo bimufashe kudasohoka ngo akwirakwize icyorezo.

Umwe mu barwariye mu rugo mu Karere ka Kicukiro witwa Alfred, avuga ko igikorwa abajyanama b’ubuzima barimo gukora cyo kubasanga aho barwariye kibafasha ariko kandi ngo abantu ntibakwiye gukomeza gukerensa Covid-19.

Ati “Ikibazo n’imyumvire y’abatarayirwara ariko mu by’ukuri nagira ngo mbabwire ko Covid-19 iriho, n’ukuri yaranshwanyaguje kuko yarabanje irankubita iranshwanyaguza ikajya imvana ku isi ikandererembesha ahantu ntazi. N’ukuri iragukubita ukababara umutwe, igituza, ukababara umubiri wose n’amaguru”.

Claudine na we urwariye mu Karere ka Kicukiro akaba amaze no koroherwa, avuga ko gukurikiza inama z’abajyanama b’ubuzima byamufashije.

Ati “Icyabimfashijemo cya mbere n’ugukurikiza inama z’abajyanama bansuraga, nagerageje kubahiriza ibyo bambwiye nkarya neza, ndya imbuto nkanywa amazi menshi ndanaryama nkaruhuka nta kindi kidasanzwe naba narakoze”.

Kanyamugenga Phenias n’umuhuzabikorwa w’abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Gikondo, avuga ko abantu bamaze kubisobanukirwa ku buryo n’uwo batamenye abihamagarira.

Ati “Icyiza kiriho ni uko n’iyo avuye gupimwa tutaramumenya aratwihamagarira nk’abajyanama akavuga ati bansanze bimeze bitya mungereho nanjye kugira ngo munkurikirane, usanga ari ikintu cyiza gituma n’abantu bakira mu buryo bwiza, nko muri Gikondo abenshi barimo baragenda bakira kandi nta n’ikibazo kirimo”.

Ubundi ngo kugira ngo umurwayi wa Covid-19 abe arenze ubushobozi bw’abajyanama b’ubuzima Ni uko bamushyiraho igipimo bagasanga afite imihumekere iri munsi ya 80, aho bahita batanga raporo ku kigo nderabuzima ubundi bagahamagaza imbangukiragutabara ikaza ikamujyana.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence avuga ko inzego zose zahagurukiye iki gikorwa.

Ati “Twamanutse kugira ngo tugere mu bice bitandukanye by’Umujyi tuzi hari ikibazo yaba mu isoko yaba muri za gare ariko noneho mu ngo zacu ushobora gusanga hari urugo rufite umuntu urwaye akeneye ko yashyirwa ahantu mu kato kugeza akize. Hari aho bakeneye ko hari umuntu uri bumugereho amubwire uko ari bwitware cyangwa natangira kugira ikibazo cyo guhumeka abe yafashwa kugera kwa muganga byihuse”.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda muri werurwe 2020 kimaze gutwara ubuzima bw’abantu 609 na ho abanduye bose ni 50.742 mu gihe abamaze gukira ari 35.582.

Inzego z’ubuzima zitangaza ko mu gihugu hose habarirwa abajyanama b’ubuzima ibihumbi bigera kuri 58.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka