Abarwanyi babiri bari mu mutwe wa FOCA n’abasivili icyenda batahutse

Sous Lieutenant Harerimana Gaspard wabarizwaga mu mutwe wa FOCA na mugenzi we n’abandi basivili icyenda batahutse mu Rwanda. Babaye aba mbere batashye kuva aho Loni na HCR bisinyiye amasezerano yo kurangiza ubuhunzi burundu ku Banyarwanda tariki ya 31/06/2013.

Aganira na Radio Rwanda, Sous Lieutenant Harerimaan yatangaje ko we na bagenzi batahukanye bishimiye cyane kuba bagarutse mu gihugu cyababyaye. Asaba bagenzi be gutaha kuko u Rwanda rwahindutse kuva aho baruviriyemo mu 1994.

Ati: “Ntibyoroshye kwizera ibyo mvuga ariko babaze birebere ukuri.”

Bahise bajyanwa ku kigo cya Mutobo cyakirirwamo abavuye mu mashyamba ya Congo cyane cyane bari mu mitwe y’inyeshyamba, mbere y’uko basubizwa mu mirenge y’iwabo.

Imibare ituruka muri Komisiyo ishinzwe gusubiza ingabo zavuye ku rugerero mu buzima busanzwe ku ishami rya Rubavu, igaragaza ko kuva umwaka wa 2011 yakiriye kandi igafasha Abanyarwanda gusubira mu buzima busanzwe bagera ku 1.203 barimo abasirikare 584.

Pascaline Umulisa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka