Abarundi n’Abanyarwanda baturanye inzoga
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda hamwe n’uw’Intara ya Kayanza mu Burundi, baturanye inzoga mu rwego rwo kwizihiza Umuganura mu Rwanda n’umunsi wo Gufatana mu nda mu Burundi.

Bazituranye ku itariki 6 Kanama 2021, ubwo Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Remy Cishahayo, yashyikirizaga Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Alice Kayitesi, abana b’Abanyarwanda 7 bafatiwe i Burundi ndetse n’inka Abarundi bari batwaye Abanyarwanda nyuma y’uko yari yambutse uruzi ikagera mu gihugu cyabo.
Guverineri Cishahayo yabwiye Kayitesi ko babazaniye izo nzoga bagira ngo basangire, cyane ko ku itariki ya 6 Kanama mu Burundi aba ari umunsi mukuru wo Gufatana mu nda no Gushyigikirana.
Yagize ati “Ni byiza cyane ko umunsi nk’uyu twabagendereye wahuriranye n’uwo Gushyigikirana no Gufatana mu nda, kugira ngo natwe abavandimwe b’u Rwanda dushyigikirane kandi dufatane mu nda. Murumva ko ari ibyo gushima”.
Yunzemo ati “Ni na cyo gituma mubona twaje twitwaje n’abinyobwa. Turazi ko Abanyarwanda mukunda ka Amstel kava i Burundi, twaje tukitwaje kugira ngo dusangire, noneho dukomeze twese n’umunsi mukuru”.

Ubundi umunsi wo Gufatana mu nda no gushyigikirana mu Burundi, wizihizwa “umwe wese aho avuka ku musozi iwabo cyangwa mu kagari atanga icyo afite nk’ibiribwa, imyenda, ibikoresho byo mu nzu kugira ngo bashyigikire abafite amikoro make”, nk’uko byasobanuwe n’umunyamakuru wo mu Barundi waganiriye na Kigali Today.
Guverineri Kayitesi yashimiye Guverineri Cishahayo kuba batekereje kuzana inzoga ngo basangire kuri uwo munsi, anamubwira ko byahuriranye n’uko mu Rwanda bijihije umunsi w’Umuganura, aho abantu basangira ku byo bejeje.
Icyakora Guverineri Kayitesi yamubwiye ko ibirori bitemewe mu Rwanda muri iyi minsi kubera icyorezo cya Covid-19, bityo gusangira bikaba bitashoboka.

Ku bw’ibyo na we yamuhaye ku nzoga zo mu Rwanda azitahana i Burundi, izo Abarundi bari bazanye na zo zisigara mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo kwishimira ko umubano w’ibihugu byombi urimo kuzahuka bizafasha ku mpande zombi mu bikorwa butandukanye biteza imbere abenegihugu