Huye: Barifuza ko Munyenyezi aburanishirizwa aho yakoreye ibyaha

Abarokotse Jenoside bari mu mujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko ubwicanyi bwakozwe ahanini n’abajijutse bari bahatuye, barimo na Beatrice Munyenyezi uherutse kuzanwa mu Rwanda, bakifuza ko yazaburanira n’i Huye, aho yakoreye ibyaha aregwa.

Abarokokeye Jenoside i Huye bifuza ko Munyenyezi yaburanishirizwayo
Abarokokeye Jenoside i Huye bifuza ko Munyenyezi yaburanishirizwayo

Norbert Mbabazi, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Ngoma ugizwe n’igice kinini cy’umujyi, atanga urugero rw’uko abari kuri bariyeri zatangiraga Abatutsi hanyuma bakajyanwa aho bicirwa, bari abantu bajijutse.

Agira ati “Uyu mujyi wari urimo amabariyeri menshi, kandi yari ariho abantu bajijutse. Uhereye kuri kaminuza y’u Rwanda, ku rugo rwa depite Rugira Amande (ubu ni kuri hotel Barthos) hari bariyeri yari ikomeye yamaze abanyeshuri ba kaminuza n’abandi bahanyuraga”.

Akomeza agira ati “Warazamukaga ukagera kwa Nyiramasuhuko (ubu ni kuri hotel Credo), hari bariyeri ebyiri, imwe ku muhanda wa Kaburimbo, indi ku muhanda w’ibitaka unyura munsi ya Hotel Credo. Zari ziriho Nyiramasuhuko n’umuhungu we, ndetse n’umukazana we Munyenyezi”.

Aho hose ngo hagiye hicirwa abantu benshi, hanyuma muri kave (cave) yo kwa Nyiramasuhuko ho hakanazanwa abakobwa n’abagore babanzaga gufatwa ku ngufu mbere yo kujyana kwicwa.

Abajijutse kandi ngo ntibiciye mu mujyi gusa, kuko ngo abakoraga mu bigo bitandukanye byari mu mujyi wa Butare bagiye boherezwa aho bakomoka, bakayobora ubwicanyi bwaho.

Mbabazi ati “Nyuma y’ijambo Sindikubwabo yavuze, bagiye babohereza mu makomini iwabo. Bamwe muri Nyakizu, za Runyinya n’ahandi. Aho hose ibitero byabaga biyobowe cyangwa bishishikarizwa n’abantu babaga baturutse mu mujyi, batwawe n’imodoka za kaminuza hamwe na hamwe, n’ibindi bigo bitandukanye byabatizaga uburyo bwo kugira ngo bagereyo”.

Yungamo ati “Ibyo ni byo duhuza tukavuga ngo abantu bari barize babigizemo uruhare rukomeye kugira ngo Jenoside igire imbaraga kandi imare abantu muri Perefegitura ya Butare”.

Naho ku bijyanye na Munyenyezi wari umukazana wa Nyiramasuhuko, unaherutse kuzanwa mu Rwanda ngo azabe ari ho aburanira, Mbabazi avuga ko na we ari mu bajijutse bakoze Jenoside mu mujyi wa Butare, kandi ko atakunze kuvugwa kuko havugwaga cyane nyirabukwe n’umugabo we. Icyakora ngo mu ikusanyamakuru ryo mu gihe cya gacaca ho yaravuzwe.

Ati “Turishimira ko yafashwe, akaba aje kuburanira mu Rwanda. Twanasaba ko bikunze yazaza kuburanira n’i Huye yakoreye ibyaha. Kubona ibintu yakoze nk’umubyeyi w’umugore, uba ubona birenze imyumvire y’umuntu”.

Mu byo Munyenyezi uyu yakoze, nk’uko bivugwa na Théodat Sibonyintore, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, ngo kujya kuri bariyeri hiyongeraho kugemurira abagore bagombaga kwicwa abagabo bakabanza kubafata ku ngufu, hakabamo no kwica ubwe ngo ashaka kwerekana ko n’abagore babishobora.

Akomeza agira ati “Ikindi numvise ni uko ngo yashinyaguriye imirambo yari kuri bariyeri yari imbere yo kwa Depite Rugira. Icyo gihe ngo yari yumvise ko Inkotanyi bazirasiye i Rwamagana, ni uko akajya ahenera imirambo avuga ngo bene wabo nibaze babatabare”.

Ku bw’ibyo, Siboyintore na we yifuza ko bishobotse Munyenyezi yazaburanira n’i Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ninjye wambere wabanje gusaba ko uyu mugore yazaburanira,aho yakoreye ibyaha nabisabye.akigera i kigali sinkomoka muli Huye sibyo gusa nasabye ko igihe yaba ahali yanafungirwa muli ya Cave.yoherezaga mo,abatutsikazi,nubwo we ntawuzamusambanyirizamo aliko byibuze azumva umubabaro,imiborogo,agahinda abo yoherezagamo bapfanye kubera umutima wubutindi,nubugome bavukanye njye narabyumvise agahinda karanyica

lg yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka