Abarokotse ibitero bya FLN barifuza ko Rusesabagina yajyanwa aho byabereye (Video)

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bibasiwe n’ibitero by’iterabwoba bagabweho n’umutwe w’abarwanyi wa FLN hagati y’ukwezi kwa Kamena 2018 n’ukwa Mata 2019, barifuza ko Paul Rusesabagina yajyanwa aho umutwe w’abarwanyi wa FLN yari ayoboye wakoreye ubwicanyi, kugira ngo bamwibonere.

FLN ni umutwe w’ingabo w’impuzamashyaka MRCD yayoborwaga na Paul Rusesabagina. Mu minsi ishize ni bwo uyu Paul Rusesabagina yatawe mu yombi, akaba afungiye mu Rwanda.

Araregwa ibyaha bikomeye birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage mu duce dutandukanye tw’igihugu, turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu nkengero za Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe.

Umva ubuhamya bwabo muri iyi video

Video: Richard Kwizera

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Koyahemutse henshi hatandukanye se azahaburanira ate ubwo hose?? Azaburanira nyabimata, kitabi, kinigi,....icyarimwe??

Umuturage yanditse ku itariki ya: 7-09-2020  →  Musubize

ariko murasetsa mwa banyamakuru mwe. abakomeretse bakeneye ko basubizwa amafaranga bivuje ndetse n’indishyi zakababaro, Gitifu akeneye gusubizwa imodoka ye yatwitswe kandi yari inguzanyo ya banki, ababuze abantu bakeneye gusubizw frw benewabo babahaga. naho ibyo kuburanira NYABIMATA ntacyo bimaze rwose tujye tureka guhimba

ntimukabeshye yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka