Abarokokeye i Kiziguro barifuza ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside muri Kiliziya

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gatsibo cyane cyane abarokokeye i Kiziguro barifuza ko muri Kiliziya imbere hashyirwamo ikimenyetso kigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye muri iyo Kiliziya.

Babisabye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 5,269 irimo iyakuwe mu rwobo rwa Kiziguro, iyakuwe mu rwibutso rwa Bugarura mu Murenge wa Remera muri ako Karere, umubiri umwe wabonetse, ndetse n’indi yari ishyinguwe n’imiryango y’abarokotse mu ngo zabo mu mirenge itandukanye.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo avuga ko abarokotse Jenoside banejejwe no kuba imibiri y’ababo yarabashije gukurwa mu cyobo yajugunywemo ikaba ishyinguwe mu cyubahiro.

Avuga ko nk’abacitse ku icumu bifuza ko bamenye impamvu y’icukurwa ry’umwobo wajugunywemo ababo.

Ati “Mu by’ukuri ntituramenya impamvu uriya mwobo wacukuwe kandi uwawucukuye aracyariho ni umupadiri aba muri Espagne, Jenoside iba yabaga muri Paruwasi ya Rukara, nyakubahwa Padiri adufashije yaduhuza na we tukamenya impamvu wacukuwe kuko dufite amatsiko kugeza uyu munsi.”

Uyu mwobo ngo basanze ufite metero 24.6 na metero eshatu z’umurambararo ariko ngo hasi wari mugari cyane kubera intambi baturikirijemo.

Avuga ko abawujugunywemo bishwe nabi cyane kuko uretse kubajugunyamo batemwe ngo babakurikizaga impiri, amabuye ndetse na gerenade dore ko ngo babashije no gukuramo enye zikiri nzima igihe bashakishaga imibiri.

Uretse n’ibyo ngo hari ibindi Interahamwe zakoze aho ngo basutsemo imiti ituma ibiri yangirika cyane igahinduka ifu.

Umwobo wa Kiziguro warokeyemo abantu 11 bakuwemo kuwa 16 Mata 1994 bamazemo iminsi itanu, muri abo Inkotanyi zakuyemo, ubu hakaba hasigaye batanu bonyine abandi bagiye bitaba Imana.

Sibomana Jean Nepomuscene yasabye abakuru bagifite ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside kurekera kuyihembera mu bana bato kuko ari ukubahemukira.

Sibomana Jean Nepomuscene
Sibomana Jean Nepomuscene

Yasabye abacitse ku icumu gukomera no gushyigikira gahunda za Leta zigamije ubumwe n’ubwiyunge.

Avuga ko ikibabaje ari uko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batanga imbabazi ndetse bakabishyira mu nyandiko ariko rimwe na rimwe bakabura abazibasaba kandi bitari bushyirwe mu nyandiko.

Yifuje ko muri Kiliziya ya Kizuguro yazashyirwamo ikimenyetso kigaragaza amateka ya Jenoside yahakorewe cyane abenshi bari muri Kiliziya byongeye bakaba bari abayoboke bayo.

Ati “Twifuza ko mugihe gikwiye hazashyirwamo ikimenyetso cyerekana ko aba twashyinguye hepfo ariho biciwe, bahaje bahizeye amakiriro ariko barahicirwa ndumva habayeho kuganira na Kiliziya gatolika ndumva ntacyo byaba bitwaye.

Akomeza agira ati “Kubera ko harimo n’ibindi bimenyetso biranga ukwemera gatolika kandi abenshi bari abemera gatolika, hagiyemo icyo kimenyetso ndizera ko abacitse ku icumu byadufasha gukomeza gukira ibyo bikomere.”

Yashimye ibikorwa bigamije guteza imbere abacitse ku icumu nka gahunda ya girinka kuko hari abagenda bikura mu bukene.

Ariko nanone yagaragaje bimwe mu byifuzo bafite harimo kongera inkunga y’ingoboka ikava ku mafaranga ibihumbi 12,500 ku kwezi ikagera nibura ku bihumbi 30,000.

Hari kandi kubakira abacitse ku icumu 386 batuye mu mazu ashaje cyane ndetse no gushyiraho inzu igenewe umukozi ushinzwe ihungabana kuburyo aganira n’ufite icyo kibazo yisanzuye ntawundi muntu umwumva.

Yifuje kandi ko uwitwa Byansi Valens wari umuyobozi wa CDR muri komini Murambi yafatwa akaryozwa ibyo yakoze cyane ko atari kure cyane kuko ari mu gihugu cya Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka