Abarobyi babaho bate mu gihe ikiyaga cya Kivu gifunze?
Buri mwaka (Nzeri n’Ukwakira) hafatwa amezi abiri yo guhagarika uburobyi mu Kiyaga cya Kivu kugira ngo amafi n’isambaza bishobore kongera kororoka, nyuma y’amezi 10 abakora akazi ko kuroba bataruhuka.
Ni umwanya mwiza, amafi n’isambaza bibona wo kongera gutera amagi ndetse abana b’amafi n’isambaza bagashobora gukura badafite igihunga.
Nubwo ariko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza akamaro ko gutanga ikiruhuko cyo kuroba amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu, abakora akazi k’uburobyi bavuga ko ari igihe babaho nabi kubera ko akazi kabo kaba gahagaritswe kandi nta kindi bafite cyo gukora.
Abarobyi bo mu Karere ka Rubavu na Rutsiro bavuga ko hakenewe impinduka ku gufunga uburobyi bw’ikiyaga cya Kivu kuko bituma bicwa n’inzara kandi ntibabone umusaruro mwinshi igihe kuroba bisubukuwe, bitewe n’imitego bakoresha.
Gahimano Issa ni umurobyi ukoresha imitego yitwa ‘Icyerekezo’ mu kiyaga cya Kivu. Avuga ko gufunga uburobyi ari uguha umwanya abakoresha imitego mito yakabaye ikurwaho hagakoreshwa imitego minini itabangamira abana b’amafi n’isambaza.
Agira ati « Twebwe dukoresha amato akoresha moteri kandi tukanakoresha imitego y’icyerekezo, gufunga ikiyaga ntacyo bidufasha kuko n’ubundi turoba isambaza zamaze gukura, ntituroba abana. Tubona gufunga uburobyi mu Kiyaga bigamije gufasha abakoresha imitego ifite ijisho rito.»
Iki kibazo cyo gufunga uburobyi mu Kiyaga cya Kivu kibazwaho kuko n’ubundi ikiyaga cya Kivu gihuriweho n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ntijya itanga ikiruhuko cyo kuroba.
Gahimano agira ati « Ubundi amato arobera mu ikipe arobera hafi y’inkombe ariko twe dufite amato afite moteri turobera mu mazi manini, iyo duhagaze n’ubundi abanyecongo baraza bakaroba, twe dufatwa nk’abanyamurengwe kandi tuba dushonje. »
Nubwo u Rwanda rufite amazi yarwo azwi, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikagira amazi yayo, ntibibuza ko isambaza zirenga imipaka, bamwe mu barobyi bakavuga ko isambaza zo mu mazi makuru zitiyongera bitewe n’uko zirobwa n’Abanyekongo.
Kanyamuganda Sabiiti utuye mu Karere ka Rutsiro, avuga ko guhagarika uburobyi mu kiyaga cya Kivu byabateye ubukene ndetse bamwe bohereje abana ku mashuri batabahaye amafaranga yo kubatunga.
Agira ati «Ubukene butugeze kure, ubu twohereje abana ku ishuri tutabahaye amafaranga yo kugira ngo ku ishuri babagaburire, abandi ntibashoboye kubona ibikoresho kubera ubukene.»
Uyu mubyeyi avuga ko Leta ikwiye kureba uko yorohereza abarobyi kuko iyo uburobyi buhagaritswe babaho nabi.
Ati «Twe dukora uburobyi kuva ku wa Mbere kugera ku Cyumweru ukwezi kugashira ukundi kugataha. Ibaze iyo bahagaritse uburobyi nta kindi dufite cyo gukora, usanga abantu basuhuka abandi inzara ikabica, mu miryango yacu ubuzima buba buhagaze nabi. Icyo dusaba Leta yareba uburyo ishyiraho ikiruhuko cyo kororoka kw’amafi ariko natwe tugakomeza kubaho. »
Iyo ikiyaga cya Kivu kimaze amezi abiri gifunze, abarobyi iyo batangiye kuroba babona umusaruro mwinshi, icyakora bivugwa ko abafite imitego mito ari bo babona umusaruro mwishi kurusha abakoresha imitego minini, bakavuga ko iyi mitego minini ari yo yemerewe gukoreshwa gusa gufunga uburobyi mu gihe cy’amezi abiri byaba bidakenewe kuko harobwa akuze.
Impuguke mu bworozi bw’amafi akaba umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mathilde Mukasekuru, yigeze kubwira Kigali Today ko gufunga uburobyi mu kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira bifasha isambaza kororoka, by’umwihariko iyo ibikorwa byo kuroba bihagaze, isambaza ngo zororoka zitekanye.
Mu Karere ka Rubavu nubwo uburobyi bufungwa, ntibibuza ko isambaza zikomeza kuboneka mu masoko, abazicuruza bakavuga ko bazikura muri Congo bakazizana mu Rwanda. Icyakora hari n’ibivugwa ko ku ruhande rw’u Rwanda hari abakomeza kuroba rwihishwa.
Ohereza igitekerezo
|
Nnx abo barobyi amafaranga binjiza mu gihe kingana namezi icumi bamara bakora bayashyirahe?? Ntago bakora indi mishinga yatuma muri cyagihe ikiyaga gifunze bakoresha ayo bizigamye muzindi business?? Ubuse abarimu bakora muma private adahemba muri vaccanse iyo tugiye mubiruhuko wari wumva batakango babayeho nabi babuze icyo bakora?? Akazi ntago ari uburobyi gusa. Mutekereza nkabanyarwanda rwose.