Abarindisha abana umuceri bashobora gufungwa imyaka itanu

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) yaburiye abantu ko Itegeko rigenga umurimo rihanisha uwakoresheje umwana imirimo ivunanye igifungo cy’imyaka itanu hamwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugera kuri miliyoni eshanu.

Abakoresha bose mu Ntara y'Iburasirazuba baganiriye na MIFOTRA ku iyubahirizwa ry'itegeko rishya rigenga umurimo mu Rwanda
Abakoresha bose mu Ntara y’Iburasirazuba baganiriye na MIFOTRA ku iyubahirizwa ry’itegeko rishya rigenga umurimo mu Rwanda

MIFOTRA yasabye abayobozi n’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba ku wa kane tariki 27 Gashyantare 2020, kujya gushyira mu bikorwa iryo tegeko mu rwego rwo kurengera abana.

Iyi Minisiteri ifashijwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ivuga ko imwe mu mirimo ikoreshwa abana ari ukubarindisha imirima y’umuceri, kubikoreza ibintu cyane cyane mu masoko, kubakoresha mu mirima y’ibisheke, mu bucukuzi, akazi ko mu rugo ndetse no muri serivisi n’inganda.

Umuyobozi ushinzwe umurimo muri MIFOTRA, Patrick Kananga agira ati"Gukoresha abana imirimo ibujijwe bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu hamwe n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni eshanu".

Uyu muyobozi avuga ko mu bihembwe bibiri (amezi atandatu) by’igice cya kabiri cy’umwaka wa 2019 ngo bakiriye ibirego 98 bishinja abantu gukoresha abana batarageza ku myaka 18 imirimo ibujijwe.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwo muri 2016/2017 bugaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo ufite abakoresha abana benshi bangana na 5.8%, u Burasirazuba bukaza ari ubwa kabiri aho bufite abana bakoreshwa iyi mirimo bangana na 3.8% by’abantu bari mu mirimo mu Rwanda.

MIFOTRA ivuga ko gukoresha abana imirimo ibujijwe bijyana no kuba umwana yarataye ishuri, kuko ngo abana bakora biga bangana na 1.4% mu gihe abakoreshwa iyo mirimo batiga ngo bangana na 16%.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo (kamwe mu dufite imirima y’umuceri ikorwamo n’abana), Gasana Richard, avuga ko hashyizweho za Komite z’abantu barindwi muri buri mudugudu bazajya bagenzura niba hari abana bakoreshwa imirimo ibujijwe.

Gasana agira ati "Nta mubyeyi ukoresha umwana turageza mu bugenzacyaha, ariko mu masezerano abayobozi bagiranye n’ababyeyi, bababwiye ko umwana bazongera kubona akora iyo mirimo bazamushyikiriza ubugenzacyaha kugira ngo ahabwe ibihano bikakaye".

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, avuga ko Abagenzuzi b’Umurimo bashyizwe muri buri ntara na bo ngo bazajya batanga amakuru mu Bugenzacyaha y’aho babonye abana barimo gukoreshwa imirimo ibujijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka