Abarimu biyemeje gusezera ku bwoba bajyaga bagirira isomo ry’amateka

Abarimu 2425 bo mu Turere twose tw’Igihugu bigisha isomo ry’amateka y’u Rwanda, bari bamaze iminsi mu mahugurwa, bavuga ko impamba batahanye ibakuyemo ubwoba bajyaga bagira iyo bigisha iryo somo, bujyanye no kuba bayagoreka biturutse ku mpamvu zitandukanye.

Abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye bo mu Turere twose barahuguwe
Abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye bo mu Turere twose barahuguwe

Ni amahugurwa yasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukwakira 2024, aho yari amaze hafi ukwezi abera mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera.

Ayo mahugurwa agenewe abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye yatangiye ku itariki 16 Nzeri 2024, yateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ifatanije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), mu rwego rwo kongerera abarimu ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kwigisha amateka by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi batayaca hejuru, bitewe n’ibikomere bayagiriyemo cyangwa kuyagiraho ubumenyi buke.

Abo barimu bahawe izina ry’ubutore ry’Indemyabigwi, babwiye Kigali Today ko mbere yo guhabwa ayo mahugurwa bajyaga bigisha amateka bayaca hejuru, batinya kuba bakorera ibyaha muri iryo somo kubera ubumenyi buke, hakaba n’abayigisha bijyanye n’amarangamutima yabo kubera ingaruka bagizweho na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba barimu bavuga ko bajyaga bigisha amateka bayaca hejuru
Aba barimu bavuga ko bajyaga bigisha amateka bayaca hejuru

Muhisoni Renatha wigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Paysana mu Karere ka Kirehe, ati "Aya mahugurwa ni ingirakamaro, twari dufite ibibazo byinshi bisabwa gusubirizwa muri aya mahugurwa. Hari ubumenyi tutari dufite kuko Jenoside yabaye abenshi tukiri bato, ntabwo twari tuyasobanukiwe, ariko ubwo tumaze kumenya aho twavuye n’aho tugomba kwerekera, turafasha abana gusobanukirwa amateka nyakuri y’Igihugu".

Arongera ati "Mu kwigisha, hari aho twageraga tugahushura tugatinya tuti, wenda hari ijambo navuga rikagaragara nk’umuntu ufite ingengabitekerezo ya Jenoside, ugasanga turigisha dufite ubwoba bwinshi, ariko muri aya mahugurwa twungutse imvugo nyazo twakoresha n’izo twakwirinda".

Bagiye babaza ibibazo binyuranye
Bagiye babaza ibibazo binyuranye

Twahirwa Prosper wigisha muri GS Kigina ati, "Tugeze hano twagize amahugurwa meza, ariko tugaragaza n’imbogamizi twagiraga mu kwigisha amateka cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho rimwe na rimwe umwarimu yatangiraga kwigisha amateka aho kwigisha ay’Igihugu ugasanga ari kwigisha aye, noneho kubera kwigisha amateka ye ugasanga amateka y’Igihugu ntabwo atanzwe neza".

Arongera ati "Abana dushinzwe kurera, hari aho usanga nabo ubwabo bafite amateka bahabwa n’ababyeyi ashingiye ku ngaruka Jenoside yabagizeho, rimwe na rimwe ugasanga mwarimu bimugoye gusubiza umunyeshuri, ariko muri aya mahugurwa twahawe umurongo nyawo wo kwigisha amateka cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi".

Bahawe umwanya wo kubaza ibyo batumva ku mateka y'u Rwanda
Bahawe umwanya wo kubaza ibyo batumva ku mateka y’u Rwanda

Nyuma yo guhugurwa, abarimu bahize imihigo bagiye gushyira mu bikorwa guhera mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, irimo kunoza imyigishirize y’amateka by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bifashishije integanyanyigisho nshya yemejwe.

Hari no gufasha abanyeshuri bagejeje igihe, gusura inzibutso za Jenoside zibegereye, hagamijwe kubasobanurira amateka nyakuri ku itegurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse n’ingaruka yasize.

Hari kandi no gusangiza abarimu bagenzi babo batigisha amateka ku bumenyi bakuye muri aya mahugurwa, hagamijwe kongera ubufatanye mu gutegura ibiganiro bizajya bitangirwa mu itorero mu mashuri mu buryo buhoraraho, kandi buhuriweho, ibyo bise ‘Collective responsibility’.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatanze ibiganiro muri aya mahugurwa
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatanze ibiganiro muri aya mahugurwa

Abo barimu biyemeje no kubyutsa, kunoza no gukurikirana imigendekere myiza y’itorero mu mashuri no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bifashishije imbuga nkoranyambaga n’indi miyoboro abaturage batangiramo ibitekerezo aho batuye, mu muganda, mu mugoroba w’imiryango n’ahandi, hagamijwe kongera uruhare rwabo mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside haba ku ishuri no mu miryango abana baturukamo.

Hari no kugira uruhare rugaragara, nk’abarimu bigisha amateka, mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe gufatanya n’abandi Banyarwanda mu gukumira no guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.

Biyemeje no gushyiraho ihuriro ry’abarimu bigisha amateka n’abagenzuzi b’uburezi mu mirenge (Sector Education Inspectors), rizajya ribafasha kurebera hamwe uko iyo mihigo yavuzwe hejuru iri kweswa n’ahakenewe kongerwamo imbaraga.

Muri aya mahugurwa bigishijwe n'ibijyanye n'imiterereze ya muntu, kubana n'ibikomere no kubikira
Muri aya mahugurwa bigishijwe n’ibijyanye n’imiterereze ya muntu, kubana n’ibikomere no kubikira

Umuyobozi wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko ayo mahugurwa yateguwe mu buryo bwo gufasha umwarimu kwigisha ibyo afitiye ubumenyi, avuga ko hagiye kuzakurikiraho ibindi byiciro by’amahugurwa agenewe abarimu bigisha mu mashuri yigenga, ndetse n’amashuri abanza akazagerwaho, kugira ngo abanyeshuri bagire ubumenyi bungana ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko ayaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko aya mahugurwa agiye gukemura ibibazo abarimu bajyaga bagira mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bitewe n’impamvu z’ubumenyi buke no ku bikomere by’umuntu ku giti cye.

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène
Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène

Ati "Ibibazo abarimu bagaragaje, byubakiye ku bumenyi buke, ariko hakaba n’imiterere y’ibikomere by’amateka yacu, ingero zigaragara n’uko abigisha bava mu muryango Nyarwanda, niba ari umwarimu ufite ababyeyi, bakuru be, ba se wabo yayikoze bayiteguye, ntibiborohera kwigisha icyo gice".

Arongera ati "Iyo hari umwarimu warokotse Jenoside, nawe ntibimworohera kuko hari ibikomere afite binajyanye n’amateka ye n’ubuzima yabayemo iyo ageze kuri icyo gice gikora ku buzima bwe. Ari nayo mpamvu muri aya mahugurwa tumazemo iminsi hajemo n’inzobere ku bijyanye n’imiterereze ya muntu, kubana n’ibikomere no kubikira".

Minisitiri Dr. Bizimana yasobanuye ubudasa bw’amateka y’u Rwanda bugaragarira mu kuba ari cyo gihugu rukumbi abakoloni babibyemo ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko aba ari nacyo gihugu cyishatsemo ibisubizo cyongera kwiyubaka.

Abarimu biyemeje gusezera ku bwoba bajyaga bagirira isomo ry'amateka
Abarimu biyemeje gusezera ku bwoba bajyaga bagirira isomo ry’amateka

Ashima abarimu bemeye kwitabira ayo mahugurwa kugira ngo bayavomemo ubumenyi bubafasha kurerera neza u Rwanda, bigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko ari nta kuyagoreka.

Ati "Turasaba abahuguwe kujya gusobanura ayo mateka uko ari, mwigishe mutinyutse kandi mukomeza kwihugura ndetse no kuba urumuri rwa bagenzi banyu, bityo ibe gahunda y’amashuri aho kuba gahunda y’umurezi ku giti cye".

Ni amahugurwa yatanzwe mu byiciro bitandatu, aho yatangiye ku itariki 16 Nzeri asozwa ku itariki 14 Ukwakira 2024, buri cyiciro gihugurwa mu gihe cy’iminsi ibiri.

Abarimu basinyiye imihigo imbere y'ubuyobozi
Abarimu basinyiye imihigo imbere y’ubuyobozi
Baranzwe na Morale
Baranzwe na Morale
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse byaba byiza abarimu bose bahuguwe ku isomo ry,amateka kuku imbogamizi nirusange ku barezi Niko mu isomo ry,imbonezamubano muri primary ugera kuri Genocide ugasanga birakugoye.Abarezi bose bakeneye ayo mahugurwa.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-10-2024  →  Musubize

AMATEKA ni isomo ry’ingenzi cyane.Birababaje kubona muli iki gihe abarangije University,kandi ku isi hose,usanga batazi History na Geography.Wamubaza uti se Brazil iba mu wuhe mugabane,ati « Brazil ni igiki?? " Wamubaza uti Intambara ya 2 y’isi yabaye ryali??,agasubiza ati se ni bande barwanaga?? Kandi ubwo ngo afite Degree (diplome ya university) !!!.Reka noneho wamubaza amateka ajyanye n’imana,agatakara.Ugasanga ntazi amateka yerekeye Umwuzure wo ku gihe cya Nowa.Nyamara Yezu wawusobanuye yaravuze ko nagaruka ku munsi wa nyuma wegereje azarimbura abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana,nkuko miliyoni nyinshi z’abantu bali batuye isi aricyo bazize ku gihe cya Nowa.Bazaba bazize kutamenya History.Kutamenya History,bikugiraho ingaruka mbi.

butuyu yanditse ku itariki ya: 15-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka