Abarimu bane bafatiwe mu cyuho bakuriramo inda umunyeshuri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko tariki 12 Nyakanga 2023, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, bafatiye mu cyuho abarimu bane (4) barimo gukuriramo inda umunyeshuri bigishaga, mu Kigo cy’amashuri ya Sainte Trinity de Nyanza, giherereye mu Murenge wa Kigoma, Akagali ka Butansinda, umudugudu wa Butansinda.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yatangarije Kigali Today ko abo barimu bafashwe barimo gukuriramo inda uwo munyeshuri, bikekwa ko yatewe inda n’umwe muri bo.

Ati “ Aba barimu bafatiwe mu nzu y’umwe muri abo barimu ari naho uwo munyeshuri bivugwa ko afite imyaka 21 yari ari, uwo munyeshuri akaba yafashwe amaze kunywa imiti ikuramo inda”.

Dr Murangira avuga ko abo barimu bakekwa ari Mugabo Fidèle w’imyaka 34, akaba ari umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri iryo shuri (Prefet de Discipline), Sibomana Venuste w’imyaka 29, Aduhire Prince Thiery w’imyaka 20 hamwe na Amahirwe Mugisha Victory w’imyaka 24.

Aba bakekwaho iki cyaha, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Ruhango. Uyu munyeshuri we yoherejwe mu Bitaro bya Ruhango kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Dr Murangira avuga ko iperereza kuri aba barimu rigikomeje, kugira ngo hakorwe dosiye bashyikirizwe ubutabera.

Dr Murangira atanga ubutumwa ku bantu bakomeje gutanga amakuru y’ahakorerwa ibyaha, agashimira abaturage ku bw’ubufatanye berekana umunsi ku munsi, bwo kudashyigikira ndetse ngo banahishire ibikorwa bibi.

Ati “Uru ni urugero rwiza mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha. Abaturage bakomeze ubwo bufatanye, rwose ntihakagire uhishira icyaha kuko bigira ingaruka ku muryango nyarwanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yewenakumirokoko

FABIEN yanditse ku itariki ya: 14-07-2023  →  Musubize

Aha biribaje kubona abo dufata nka batanga uburere aribo bari guhemuka kuru rwego barimu ñamwe barezi musufashe muhe abana bacu uburere bukwiye

Niyodusenga yanditse ku itariki ya: 14-07-2023  →  Musubize

Aka ni akumiro !!! Iyi Operation ntisanzwe.Ubwo se abalimu 4 bose bakoraga iki?Kereka niba bose babanaga muli iyo nzu.Ndabona mu myaka bose ali "Insoresore".Tujye tumenya ko umwana uli mu nda,niyo yaba akili URUSORO (embryo),aba ali ikiremwa cy’imana.Kumukuramo ni icyaha kizabuza ababikora kuba mu bwami bw’imana.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.

kabano yanditse ku itariki ya: 13-07-2023  →  Musubize

Murakize cyane ,
hano mu karere ka rulindo umurenge wa kinihira muzaze muce kanyanga ihacururizwa bisa naho byemewe ,kuko ni mu centre ya kinihira ,kandi igitangaje ni hafi ya station ya police, mugihe commanda ntacyo abikoraho kandi abizi neza.abana bacu bari kwangirika kubera kanyanga icuruzuzwa mu buryo busa naho bwemewe hano mu centre y’ubucuruzi kinihira ,mu murenge wa kinihira ,mu karere ka Rulindo.
RIB KU rwego rw’igihugu ni muze mudufashe ,commanda we ntacyo bimubwiye.

murakoze

matayo yanditse ku itariki ya: 13-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka