Abarimo umuhesha w’inkiko n’umwanditsi w’urukiko batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Mwiseneza Jerome, Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, Mabondo Semahoro Victor, Umuhesha w’Inkiko ndetse n’abandi bane bakekwaho ubufatanyacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no kwiyitirira urwego rw’umwuga.

Ati: “Uwitwa Mwiseneza Jerome, Umwanditsi w’Urukiko yahamagaye Ntuyenabo umwe mu nshuti z’uwaregwaga icyaha cyo gusambanya umwana witwa Hagumubuzima Jean Claude uzwi nka Kwatirayo, amusaba gukora ibishoboka byose agashaka amafaranga 3 000 000frw agafunguza inshuti ye kuko ngo igihano cyari kiyitegereje kiremereye.

Ntuyenabo yagiye kureba umugore wa Hagumubuzima Jean Claude waregwaga witwa Mukeshimana Seraphine amusaba gushaka miliyoni 3 amafaranga akayaha Mwiseneza Jerome ngo azafunguze umugabo we Hagumubuzima.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko ayo mafaranga umugore wa Hagumubuzima yayashatse ayaha Ntuyenabo na we ayashyikiriza Mwiseneza Jerome.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, akomeza avuga ko umugambi wabo waje kubapfubana, ubu Hagumubuzima akaba afunze iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Ntsinda.

Ni mu gihe uwitwa Mabondo, Umuhesha w’Inkiko yakoranaga na Mukadusabe Marcelline, na we agashaka abantu babaga bafite ababo bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, Mabondo akababwira ko ari umwunganizi mu by’amategeko (Avocat) akabizeza ko azabafasha kubafunguriza ababo cyangwa kubunganira mu nkiko, yarangiza akabaca amafaranga agahita aburirwa irengero.

Dr Murangira yagize ati: “Abatanze amafaranga batunguwe no kubona ababo bakomeje gufungwa ndetse nta mwunganizi bafite.”

Mabondo na Mukadusabe bafashwe bamaze kwakira amafaranga arenga 1 600 000 Frw. Bamwe mu bo Mabondo na Mukadusabe babeshye harimo umugore wafashwe ku ngufu, bamubeshya ko bamwunganira bakaregera indishyi agahabwa arenga 1 000 000 Frw ariko bamusaba ko mbere yuko bamwunganira agomba kwandika atanga imbabazi ku wamusambanyije akazishyikiriza ubushinjacyaha.

Icyaha bakurikiranyweho cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho ugihamijwe ahanishwa cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze 3 ndetse hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 3 000 000 Frw ariko itarenze 5 000 000 Frw.

Icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 281 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aramutse ahamijwe icyaha n’urukiko, yahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe ariko kitarenze amezi 6 n’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500 000 Frw ariko atarenze 1 000 000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ubufatanyacyaha ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 84 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu gihe ugihamijwe n’urukiko, ahanwa nk’uwakoze icyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rushimira abaturage bakomeje kwanga kwishora mu bikorwa bya ruswa ahubwo bagatanga amakuru ku bayisaba kugira ngo bakurikiranwe bahanwe.
Dr. Murangira asaba ko abantu badakwiye kwemera ababashuka babizeza ibintu bitandukanye cyane cyane ibintu bidashoboka nko kubabeshya ko babafunguriza ababo bakoze ibyaha barimo gukurikiranwa mu butabera.

Umuvugizi wa RIB yasabye abaturage kutemerera abashaka kubashuka babizeza ibintu bidashoboka, nko kubabeshya ko babafunguriza ababo bakoze ibyaha mu gihe bakurikiranywe n’ubutabera.

Dr Murangira yavuze ko akenshi abantu bashukwa ari abafite ababo bakurikiranyweho ibyaha biremereye nko gusambanya abana, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibiyobyabwenge.

Yasabye abaturage kugira amakenga, kwizera ubutabera bw’u Rwanda no kwanga kugwa mu mutego wo kumva ko umuntu afungurwa ari uko yatanze amafaranga, bakajya batanga amakuru vuba kugira ngo abanyabyaha bafatwe, bakurikiranwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka