Abari mu butumwa bw’amahoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi basuye u Rwanda
Mu myaka mirongo itatu n’umwe ishize bari abasirikare mu mapeti atandukanye, boherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi itangira bareba, babura imbaraga zo kuyihagarika kubera ubushobozi bucye mu bikoresho, dore ko bagenzi babo b’i Burayi banageze aho bakabatererana, cyangwa bagashyigikira abicaga inzirakarengane.

Uyu munsi, aba basirikare bavuye ku rugerero bo mu bihugu bya Afurika bagarutse gusura u Rwanda, kugira ngo barebe ibyo rwanyuzemo birebere n’inkuru bajya bumva z’uburyo rwiyubatse nyuma y’ibyabereye mu maso yabo.

Aba barimo Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio, Brig Gen Elhadji Babacar Faye, Brig Gen Stephen Parbey, Major (Rtd) Peter Sosi, Ex WO II Lucas Norvihoho na Ex WO I Sampson Agyare.
Bakigera i Kigali kuri uyu wa cumi na Kane Kanama, aba bashyitsi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Muri uru rwibutso, haruhukiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zirenga ibihumbi 250, zishwe hagati ya Mata n’intangiriro za Nyakanga 1994.
Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa iyi Jenoside, ntiyari yoroheye umuntu wese wagaragazaga umutima wa kimuntu ugambiriye gutabara abari mu kaga.
Ni nayo mpamvu aba basirikare bemeye gusigara bagerageza gutabara uko bishoboka bari mu kaga gakomeye, kuko bari biteguye no kuba bahasiga ubuzima.

Ni nako byagenze kuko bamwe muri bo bahasize ubuzima, barimo Kapiteni Mbaye Ndiagne wo muri Senegale.
Mu bihe bitandukanye, u Rwanda rwagiye rushimira ubu bwitange buba bwiteguye guhara amagara kugira ngo abandi babeho.
Kapiteni Ndiagne yahawe umudari w’ishimwe washyikirijwe umufasha we. Umudari nk’uwo kandi uherutse guhabwa abari bayoboye abasirikare ba Ghana bari mu butumwa bw’amahoro muri kiriya gihe.
Abo ni Major-General Henry Kwame Anyidoho na Major-General Joseph Narh Adinkra.

Hari abanyamahanga benshi bagiye bahunga ubwo u Rwanda rwibasirwaga n’ubutegetsi bubi mu gihe cya Jenoside, bagakiza amagara yabo, ariko hari n’abandi benshi bagiye biyemeza kudasiga abari mu kaga. Bamwe bahasize ubuzima, abandi bagira amahirwe yo kuhava amahoro.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|