Abari batunzwe no gususurutsa ibirori babayeho bate muri COVID-19?

Abari batunzwe no gususurutsa ibirori bitandukanye baratangaza ko COVID-19 ikomeje kubabera imbogamizi mu mibereho yabo, bakifuza ko Leta yagira icyo ibafasha cyangwa na bo bagatekerezwaho mu mirimo igenda ikomorerwa.

Amasonga Adasumbwa yatumirwaga no mu birori byitabiriwe n'abaturage
Amasonga Adasumbwa yatumirwaga no mu birori byitabiriwe n’abaturage

Abahanzi, ababyinnyi n’abacuranzi ni bamwe mu bari bamaze kugenda biteza imbere kubera ibyo bakora, ariko ubu ibirori byahagaze bagaragaza ko ubuzima bwabo bumeze nabi n’imishinga yabo ikaba yarahagaze.

Fidele Jakal ukorera mu itsinda ry’abacuranzi rizwi cyane mu Rwanda ‘Impala n’Imparage’, avuga ko umuziki ari ko kazi yacungiragaho none bikaba byarahagaze, akifuza ko ibijyanye n’amakonseri byakomorerwa kuko ubuzima bumeze nabi cyane ku badafite undi mwuga bakora.

Fidele Jakal avuga ko ubundi ari n’umushoferi ariko ibyo gutwara imodoka byanze, ubu akaba nta kintu ari gukora akavuga ko Leta yari ikwiye gushyiraho uburyo bwo gukora ibirori kuko n’ubundi abacuranzi baririmba bategeranye ndetse n’ababyinnyi ntibajya begerana.

Agira ati “Twebwe n’ubundi kuri mikoro ntabwo tuba twegeranye, dushobora kwipanga neza ariko tukabyina kandi tugasusurutsa abantu, bishobotse bareba uko batugenza kuko ni ko kazi kari kadutunze umuntu akabaho neza abana bakiga, ubuzima bwari bumeze neza”.

Itsinda ry’Impala rigizwe n’abantu nibura 15 bahoraho rikaba ryinjizaga amafaranga atunga abaririmbyi n’ababyinnyi kuko nibura nko gukora igitaramo cyoroheje bishyuzaga amafaranga atari munsi y’ibihumbi 400frw.

Ubu nta kintu iri tsinda riri kwinjiza kuva muri Werurwe ubwo COVID-19 yadukaga, abarigize bakifuza ko bibaye bishoboka mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bazasusurutsa iyo minsi kuko bakumbuye gucurangira abantu, ubu ngo bakaba banafite indirimbo nshya zigera ku munani.

Ababyinnyi ba gakondo na bo ntiborohewe

Itorero ‘Amasonga Adasumbwa’ risanzwe rikora imbyino za gakondo rigizwe n’abantu bagera kuri 70 bakorera mu Turere twa Muhanga na Kigali na ryo ntiriheruka guhura ngo rikore imyitozo kubera COVID-19.

Umuyobozi w’Amasonga Adasumbwa, avuga ko mu rwego rw’amatorero nta n’abashoboye kubona inkunga yatewe abahanzi muri rusange.

Umuyobozi w’Itorero ‘Amasonga Adasumbwa’ Bucyansenga Kizito, avuga ko ababyinnyi bakomorewe bakemererwa kwitabira ibirori nta kintu byatwara kuko bashobora kunoza ubwirinzi nk’uko n’ubundi ababyinnyi babyina bategeranye iryo rikaba ari ihame rifasha abagize itorero.

Avuga ko kubyina byari bibatunze ubu bakaba baratatanye nta kazi gahari akifuza ko ababyinnyi bakomorerwa bagasubukura imyitozo, bakaba banagira ibyo bakora igihe ubukwe n’izindi gahunda bigenda bisubukurwa.

Agira ati “Niba imikino ihuza abantu imwe n’imwe yaragiye ikomorerwa, natwe twatekerezwaho kuko n’ubundi ibikorwa byacu bikorwa duhana intera numva twashyirwa mu cyiciro cy’abakora siporo kuko ibyo dukora buri gihe tuba turwanya COVID-19 ahubwo natwe twatekerezwaho”.

Bucyansenga Kizito avuga ko gukomorerwa byanatuma gahunda yo guteza imbere umuco nyarwanda wongera kuratirwa abasura u Rwanda kuko n’ubundi ubukerarugendo bugenda busubukurwa.

Itsinda ry’Impakanizi risanga iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bikwiye kuzasususrutwa

Itsinda ry’abacuranzi ‘Impakanizi’ rigizwe n’abantu bagera kuri barindwi bahoraho ariko bakanagira itsinda ry’abakobwa batanu bafasha iyo bakenewe mu bukwe nko gusohora umugeni.

Umuyobozi w’itsinda ‘Impakanizi’ Bizimana Leon, avuga ko nibura buri mucuranzi yajyaga abasha kwinjiza nk’ibihumbi 80 ku kwezi, mu gihe babaga bakoze akazi mu bihe by’ibirori aho nibura bishyurwa hagati y’ibihumbi 150frw na 400frw.

Agira ati “Tubayeho nabi nta kintu dufite abana bacu mu mashuri ntibitworoheye, twabagaho neza mu miryango yacu tubona iby’ibanze ubu biragoye Leta yari ikwiye kudukomorera hagafatwa izindi ngomba natwe twakubahiriza ariko tugakomorerwa Leta ikwiye kureba uko idufasha cyangwa ikanatugenera inkunga”.

Bizimana avuga ko inkunga yagenewe abahanzi itigeze ibageraho kandi na bo babarizwa mu bahanzi, akifuza ko byari bikwiye ko iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bari bakwiye kuzaba barakomorewe ku buryo bakwitabira ibirori byaba iby’amavuko cyangwa ibisusurutsa amatsinda y’abantu harimo n’ubukwe.

Itsinda ry'Impala n'Imparage ryari rimenyerewe mu bitaramo bikomeye mu Rwanda ntiriheruka guisusurutsa imbaga
Itsinda ry’Impala n’Imparage ryari rimenyerewe mu bitaramo bikomeye mu Rwanda ntiriheruka guisusurutsa imbaga

Agira ati “Rwose twifuzaga ko iminsi ya Noheli n’Ubunani tutazayipfusha ubusa kuko abantu barakumburanye, kandi twakwiyemeza kubahiriza amabwiriza nk’uko mu yindi mirimo yakomorewe bashyiriweho amabwiriza.

Itsinda ‘Impakanizi’ rigaragaza ko hari imishinga yabo yadindiye kuko n’amafaranga bari barizigamiye agera ku bihumbi 700frw byabaye ngombwa ko bayagabana ngo bayifashishe muri COVID-19 ubu bakaba basigariye aho.

Bizimana avuga ko ubu buri wese ari kwishakishiriza uko abaho ariko bigoranye kuko ahanini gususurutsa abantu ari byo bakuragaho imibereho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka