Abari barabuze uko bahererekanya ubutaka buto bagiye gusubizwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka gitangaza ko hari itegeko riri hafi gusohoka ryemerera abafite ubutaka bwagenewe ubuhinzi, kuba babugabanya uko babishaka bakabuhererekanya mu gihe mbere bitari byemewe.

Abagorwaga no guhererekanya ubutaka bwagenewe guhinga bagiye gusubizwa
Abagorwaga no guhererekanya ubutaka bwagenewe guhinga bagiye gusubizwa

Ibyo ni ibitangazwa n’Umuyobozi w’icyo kigo, Mukamana Espérance, aho avuga ko izo mpinduka zatekerejweho nyuma y’aho bigaragariye ko hari abaturage byari bibangamiye.

Mu itegeko ry’ubutaka rya 2013 ari na ryo rikigenderwaho kugeza ubu, gucamo ibice ubutaka bw’ubuhinzi ntibyakorwaga uko nyirabwo abyifuza, nk’uko Mukamana abisobanura.

Agira ati “Imikoreshereze y’ubutaka bwagenewe ubunzi, ubukorerwaho ubworozi cyangwa uburiho amashyamba nk’uko biri mu itegeko ry’ubutaka rya 2013, ntabwo kubucamo ibice byari byemewe iyo igice kiri buvemo kitageze kuri hegitari. Ni ukuvuga ko umuturage yashoboraga kubugurisha ariko icyangombwa ntikiboneke, bikaduteza ibibazo by’ubutaka buhererekanywa ariko muri ‘system’ bitanditse”.

Ati “Ariko kubera ko abaturage bakomeje kutugaragariza imbogamizi bahura na zo kubera iryo tegeko, ubu rero mu mushinga w’itegeko ryo kuvugurura iryari risanzwe, iyo ngingo na yo twarayivuguruye ku buryo iryo gabanyamo ry’ubutaka mu bice rizaba rishoboka ku butaka ubwo ari bwo bwose no ku buso bwose bitabaye ngombwa hegitari, ariko bitabujije ko abaturage bakomeza gahunda yo guhuza ubutaka mu rwego rwo kububyaza umusaruro”.

Icyakora Mukamana avuga ko nubwo ari uko bimeze, abaturage bagomba gutegereza itegeko rigasohoka riciye mu nzira zisanzwe.

Ati “Ni ukuvuga ko ubu ari ukugurisha cyangwa guhererekanya igice cy’ubutaka uko bungana kose umuturage arabyemerewe mu gihe mbere bitari byemewe. Ariko aka kanya ntibyemewe kuko itegeko rikiri umushinga, ariko nirimara guca mu nzego rigomba kunyuramo, rigatangazwa mu Igazeti ya Leta, bizaba byemewe, abaturage bakazaba basubijwe”.

Uwo muyobozi asaba kandi abaturage bafite ubutaka butabanditseho kwihutira kubwandikisha bitarenze Ukuboza uyu mwaka kugira ngo boroherezwe kubona ibyangombwa.

Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukujya kwandikisha ubutaka bwabo kuko twatanze igihe ntarengwa usibye ko twagiye twongera amezi kubera Covid-19. Abantu rero nibandikishe ubutaka bwabo kuko nibarenza Ukuboza uyu mwaka tuzabwandikisha kuri Leta, ariko bitabujije ko igihe cyose umuntu azaza akagaragaza ko ubutaka ari ubwe tuzabumwandikaho”.

Mukamana avuga kandi ko mu bindi birimo kwigwaho ngo bibe byavugururwa, harimo icy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 asabwa mu ihererekanya ry’ubutaka abaturage bakavuga ko ari menshi, icyo na cyo ngo kirimo kwigwaho n’inzego zitangukanye ngo mu minsi ya vuba hazaboneka igisubizo kibanogeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Badufashije batekereza no kuri Master plan y’umujyi mbona irimo akavuyo kenshi uy’umunsi ugura ubutaka bwanditswe mumiturire ejo bikaguhindukiraho ngo bahashyize amashyamba kdi hafi aho hari ingo zituwemo

Didi yanditse ku itariki ya: 13-11-2020  →  Musubize

nabera mbonye inkuru inshimisha

vedaste yanditse ku itariki ya: 13-11-2020  →  Musubize

Kubera ko hari ahantu bagize aho guturwa nyuma yo kwandikisha ubutaka ugasanga abantu bose bafite ibibanza/amazu muri iyo sambu bikaba bitabaruye nanjye nifuzaga ko bakongera kumanuka bagafasha abaturage kuko hari abatashobora kubaruza nk’inzu waguze uri nk’uwa Kane nta cyangombwa ifite.Muvuganire abaturage

Pascal yanditse ku itariki ya: 13-11-2020  →  Musubize

Bibaye byiza leta yakongera ikaza igapima ubutaka kuko harahaguzwe nyuma yogupima none kubona ibyangombwa byaho biratugora mwadufasha nabyo mukabyigaho

Paul yanditse ku itariki ya: 12-11-2020  →  Musubize

Leta idufashije yazareba uburyo yasubiramo gupima ubutaka kuko Hari abantu benshi babuze uko bandikisha ubutaka baguze kubera benze ujya kubwandikisha iyo Hari Aho bagomba gukata ubutaka kubundi bakagusaba gushaka umu technicie ngo abupime ukamwishyura biragutwara amafaranga arenga 100000frw
Wareba isambu waguze 200000 ugasanga igeze muri 300000frw Kandi itaratangira no kuyibyaza umusaruro we

Gakari aime yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Iri tegeko ni ryihutishwe kabisa turaritegereje ryakemura byinshi mu bibazo by’amasambu .Kugeza ubu kugurisha no kugura umurima muto byasaga nk’ibidashoboka n’ababikoze ubona nyuma byazazana amakimbirane ashingiye ku kuba utunze isambu udafitiye icyangombwa.

THOM yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Nibyo ryose hakwiye kubaho ivugururwa kumikoreshereze yubuta mwihererekanya ,nigura nigurisha, abaturajye twari tubagamiwe rwose amafaranga ducibwa ni meshi

thomas nsanzineza yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Nifuzako guherekanya ubutaka byagera ku rwego rwo gukoresha Irembo kuko byacyemura ikibazo cyabantu baba barikure kuko bingorana kubera Transport yewe numwanya

Munyankindi yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Muvuge nikibazo cya borne kiratesheje cyane umuntu anjya kubaka akabanza agashaka 150000fws mbya borne icyangombwa nacyo nikibazo Gitif utamuhaye 50000fws ngo inzu ntizazamurwa umbwose ntibibabaje leta nidutabare kuko turarambiwe

Umutesi cloudine yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Muvuge nikibazo cya borne kiratesheje cyane umuntu anjya kubaka akabanza agashaka 150000fws mbya borne icyangombwa nacyo nikibazo Gitif utamuhaye 50000fws ngo inzu ntizazamurwa umbwose ntibibabaje leta nidutabare kuko turarambiwe

Umutesi cloudine yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Ni ukuri ndababwiye ukuri nibatunganya ihererekanya ubutaka igiciro n’uburyo bikorwa bazaba bafashije umuturage mu bibazo dufite by’ubutaka.Gusa Leta ni umubyeyi turayizeye

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

30.000 frw ni akayabo kumunyarwanda ! Erega mumenye ko dukennye uzagurisha akarima 200.000 frw ukuremo 30000 ??? Ese leta tugura iki? Yakabaye irengera umuturage cyakora abaye nka 3000 byakumvikana naho ubundi ni nko gucuruza impapuro

Luc yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka