Abari barabuze amafaranga babikije muri SACCO zimwe z’imirenge barimo kuyahabwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) na Banki nkuru y’ Igihugu (BNR), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, batangiye gukora urutonde rw’abaturage bose bari barabikije amafaranga muri za SACCO z’imirenge nyuma bakaza kuyabura biturutse ku inyerezwa ry’umutungo w’izo SACCO, bigakorwa kugira ngo ababuze amafaranga yabo bayasubizwe.

Muri Kanama 2020, ikinyamakuru ’The New Times’ cyakoze inkuru y’abaturage bavugaga ko bagowe n’ubuzima kubera icyorezo cya Covid-19 kandi bakaba badashobora kubona amafaranga yabo babikije muri za SACCO kuko yari yaribwe.

Umuyobozi mukuru wa RCA, Harerimana Jean Bosco, yagize "Turasaba buri munyamuryango wa SACCO wari warabuze amafaranga yabikije bitewe n’uko yanyerejwe, ko yagera ku biro bya SACCO agahabwa amafaranga ye. Dukomeje gukurikirana abanyereje ayo mafaranga kugira ngo babiryozwe".

Abanyamuryango bamaze kumenyakana ko bari barabuze amafaranga yabo, ubu barimo kuyahabwa nk’uko uwo muyobozi yakomeje abivuga.

Nubwo Harerimana atatangaje umubare w’abagezweho n’ingaruka z’uko kunyereza umutungo wa za SACCO, yagize ati "Abataramenyekana ndetse batarasubizwa amafaranga yabo, kwiyandikisha birakomeje kugira ngo bahabwe amafaranga yabo".

Ikibazo cyo kunyereza umutungo wa za SACCO cyageze ku mashami atandukanye biturutse ku micungire mibi muri izo Koperative.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2020, abayobozi bavuze ko hari Miliyari 2.5 z’Amafaranga y’ u Rwanda zagararujwe muri Miliyari esheshatu (6) zari zaranyerejwe muri za SACCO, ndetse ko hari dosiye zigera ku 138 zirebana no kunyereza umutungo muri izo Koperative ubu zirimo gukurikiranwa.

Mu Cyumweru gishize abanyamuryango bo muri SACCO ya Nkomane mu Karere ka Nyamagabe batangiye guhabwa amafaranga bari barabikije bakaza kuyabura.

By’umwihariko muri SACCO ya Nkomane hanyerejwe agera kuri miliyoni 126 z’Amafaranga y’ u Rwanda uhereye mu 2015, ku buryo ngo byageze naho inanirwa gukora uko bisanzwe ngo ihembe abakozi bayo.

Bizimana Emmanuel, umwe mu banyamuryango ba SACCO ya Nkomane ati" Nari narabuze amafaranga yanjye nabikije agera ku 400.000 by’Amafaranga y’u Rwanda, ariko hari inkuru nziza kuko twatangiye gusubizwa amafaranga yacu nyuma y’imyaka myinshi dutegereje. Tuzayakoresha mu kongera ibikorwa bibyara inyungu".

Bizimana yongeyeho ko icyo gikorwa cyo gusubizwa amafaranga yabo kizongera kikabagarurira icyizere cyo gukorana na SACCO kuko ubundi ngo bari baragitakaje.

Abahoze bayobora iyo SACCO, ubu ngo barafunze bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’abanyamuryango bagera ku 1.168, muri rusange iyo koperative ikaba ifite abanyamuryango 5900.

Gusa, abagera kuri 547 muri abo bari barabuze amafaranga yabo, ubu ngo bamaze kuyasubizwa binyuze kandi ngo birakomeje.

Kabayiza Lambert, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, yavuze ko hari abanyamuryango babona ko bari bafite amafaranga makeya muri SACCO ntibagire umwete wo kujya kuyakurikirana.

Kabayiza ati "Banki nkuru y’Igihugu, yemeye kudufasha igasubiza amafaranga abanyamuryango ba SACCO bari barabuze. Igikorwa cyo gusubizwa amafaranga kije nyuma y’ibyumweru bibiri by’igenzura no kumenya abatabonye amafaranga yabo bose".

Habineza Jean Paul, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko abanyamuryango ba SACCO bo muri ako Karere bahuye n’icyo kibazo cyo kubura amafaranga yabo, bose bamaze kumenyakana ndetse ngo barimo kuyahabwa.

Ishyaka SACCO, ari yo nini muri ako Karere ka Gisagara, ifite abanyamuryango basaga 9000, yahombye miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda biturutse mu kunyereza umutungo.

Nk’uko Habineza abivuga, mu kunyereza umutungo w’ iyo SACCO, hajemo no gutanga inguzanyo kuri Konti z’abantu batabaho ’ghost loans’ zatanzwe mu mpera z’umwaka wa 2019.

Ikibazo cy’inyerezwa ry’umutungo cyageze kuri za SACCO hirya no hino mu gihugu, ahanini amafaranga akibwa n’abayobozi bazo cyangwa se abacungamutungo bazo.

Muri Werurwe 2020, Umuyobozi wa SACCO ya Cyabingo mu Karere ka Gakenke, yafunzwe akurikiranyweho kuba yari afite umutungo wa miliyoni 54 z’Amahanga y’ u Rwanda, ariko adashobora gusobanura uko yayabonye.

Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo guhuza za SACCO zose mu buryo bw’ikoranabuhanga ’automation’ ibyo ngo bikazagabanya inyerezwa ry’ umutungo w’izo koperative.

Iyo ’Automation’ ngo izatuma habaho Koperative imwe ikora nka Banki ’Cooperative Bank’ izahuriza hamwe za SACCO zose 416 ziri mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

My name is ange ndabashuhuje cyane mange ndikigali nyamirambo nagirangango mumfashe kwiteza imbere nkabandi kuko ubuzima ndimo nabwo bunyoroheyendabashimiye cyane mugire ibihee byiza number yanjy ,0780537585

Dushimirimana angelique yanditse ku itariki ya: 22-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka