Abari bafite ubukwe muri iki gihe bamwe barihanganye, abandi barishyingira

Imiryango y’abasore n’abakobwa bari bateguye ubukwe muri iki gihe cyo kuguma mu rugo hirindwa COVID-19, iravuga ko itazi amaherezo, ndetse hari n’abavuga ko babonye ababana badasezeranye.

Uwitwa Sesonga yari afite ubukwe ku itariki 29 Werurwe muri uyu mwaka wa 2020. Icyo gihe cyaratambutse, ariko we n’umukobwa bazashyingiranwa ngo baracyategereje bihanganye.

Sesonga yagize ati “Bitewe n’uko mfite uruhushya rwo gusohoka, iyo mbonye akanya njya iwabo w’umukobwa nkamusura tukaganira, ubukwe turabutegereje kuko ibyinshi byarishyuwe, abo nahaye amafaranga bambwira ko igihe cyose nashyiraho igihe cy’ubukwe bankorera ibyo twemeranyijwe”.

“Guhomba ko narahombye ariko icyorezo igihe cyarangirira hose abo nahaye amafaranga banyemereye gukora ibyo twasezeranye, nari narabahaye arenga miliyoni ebyiri n’igice”.

N’ubwo Sesonga avuga ko yihanganye, hari abaganirije Kigali Today bavuga ko batashye ubukwe bw’abantu bishyingiye muri iki gihe cyo ‘kuguma mu rugo’, nyamara ngo bari barateguye kuzabana babanje gusezerana muri Leta no mu idini cyangwa itorero.

Umugabo utuye i Kinyinya utashatse kuvuga amazina ye yagize ati “Ubwo bukwe ni nk’aho babusubitse kuko bazongera kubukora. Ubu baribanira, ubwo bukwe bwarabaye abashinzwe umutekano bahita babuhagarika, bwitabiriwe n’abantu nka batanu gusa”.

Umubyeyi w’uwitwa Mutesi utuye i Nyagatare, na we akomeza avuga ko yizeye neza ko abana be (umukwe n’umukobwa) bazihangana ntibishyingire bitewe n’uko ngo bubaha Imana, ariko ngo hari abaturanyi be batigeze basubika kubana n’ubwo nta bukwe bwabayeho.

Yagize ati “Abana banjye ni abakirisitu, uretse ko bakiri na bato, ibyo kuguma mu rugo byabayeho umukobwa arimo kugura ibishyingiranwa, twebwe ntabwo tugomba kwirwanirira ngo twurire inkike, ni bibi!”

“Kurira inkike nshatse kuvuga hano ni ukwishyingira, hari abantu barenze batatu bamaze kumpamagara bakambwira bati ‘Mama Mute(si)! Wowe warihanganye ko twebwe byatunaniye?”

Uwitwa Ndazivunye Deodate ufite ikigo gitegura ubukwe muri Kicukiro avuga ko kuva mu kwezi kwa Werurwe kugera muri Mata muri uyu mwaka wa 2020, iwe hari kuba harimo kubera ubukwe bubiri bubiri mu mpera za buri cyumweru, ariko abo bose ngo ntaramenya uko azabagenza.

Yagize ati “Hari ibyo tugomba kuzumvikanaho na bo iki gihe nikirangira kuko batanze amafaranga mbere(avance), byaba byiza tubakoreye ubukwe kuko ni cyo bari batangiye amafaranga, niba babaye barishyingiye, nta kindi wakora nta n’igisubizo wabibonera”.

Guverinoma y’u Rwanda isaba abaturage kuguma mu rugo kugira ngo birinde guhura no kwanduzanya Coronavirus, ibi bikaba bituma abenshi mu bahungu n’abakobwa bateguraga gushinga ingo ntawe uzi amaherezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka