Abari abasirikare bakuru muri FLN basabye gusubizwa mu buzima busanzwe

Abahoze ari abasirikare bakuru mu mutwe wa CNLD Ubwiyunge yaje kwifatanya na PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina bikabyara impuzamashyaka MRCD-FLN, ari na yo yagabye ibitero mu Rwanda, Nsanzubukire Felien na Munyaneza Anastase, basabye kurekurwa bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Babisabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021, ubwo urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwumvaga icyo abaregwa mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, bavuga ku bihano basabiwe n’ubushinjacyaha ndetse n’indishyi.

Abo bombi buri wese aregwa ibyaha bibiri ari byo kujya mu mutwe w’iterabwoba ndetse no kuba mu ishyirahamwe ry’imitwe y’iterabwoba.

Nsanzubukire Felicien wiyitaga Irakiza Fred wari ufite ipeti rya General Major mu mutwe wa CLND, yaburanye yemera icyaha cyo kujya mu mutwe w’iterabwoba ariko ahakana icyo kuba mu ishyirahamwe ry’imitwe y’iterabwoba.

Ni mu gihe kandi Munyaneza Anastase wiyitaga General Major Rukundo Job Kuramba, we yaburanye yemera ibyaha byombi ndetse akabisabira imbabazi.

Icyo bahuriyeho bombi ni uko basabaga urukiko kuzakurikiza amasezerano ya Lusaka u Rwanda rwashyizeho umukono, yari agamije gusubiza mu buzima busanzwe abari mu mitwe y’iterabwoba ikorera muri Congo.

Na ho kubirebana n’indishyi, Nsanzubukire Felicien avuga ko adakwiye kuzibazwa kuko zisabwa n’abagizweho ibitero n’umutwe wa MRCD-FLN kandi uwo mutwe ukaba warashinzwe yarafashwe.

Avuga ko yafashwe tariki ya 17 Gashyantare 2017 mu gihe ngo MRCD-FLN yashinzwe mu kwezi kwa Nyakanga 2017. Ikindi ni uko n’ibitero by’uwo mutwe byabaye yarafashwe kera bityo indishyi zabazwa abari muri MRCD-FLN kimwe n’ababikoze.

Ku bihano yasabiwe by’igifungo cy’imyaka 20, Nsanzubukire avuga ko urukiko rukwiye guha agaciro ukwiregura kwe maze rukemeza ko ahabwa amahirwe yo kujya kwigishwa uburere mboneragihugu, agasubizwa mu buzima busanzwe nk’abandi bari mu mitwe ikorera muri Congo.

Yanasabye urukiko ko mu gihe bidakunze ko ahabwa ayo mahirwe, yagabanyirizwa ibihano byanashoboka bigasubikwa.

Na ho Munyaneza Anastase nawe yasabye urukiko gukurikiza ibikubiye mu masezerano ya Lusaka agamijwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe irwanira muri Congo, bityo akajya kwigishwa uburere mboneragihugu agasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abandi babanye mu mashyamba ya Congo.

Yarusabye kandi kwemeza ko ukwemera icyaha kwe gufite ishingiro bityo akagabanyirizwa igihano cy’imyaka 20 yasabiwe n’ubushinjacyaha, mu gihe atabonye amahirwe yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka