Abari abana batungwaga n’ibiva mu kimoteri cya Nyanza ubu ni ababyeyi batunze ingo (ubuhamya)
"Nabaye muri Ruviri (ni ko twitaga ku kimoteri cya Nyanza ya Kicukiro), ni ho ibyari bidutunze byavaga, twaryaga bya bitoki mushyira muri mondisi(poubelle),... ariko ubu ndi umugabo nditunze, mfite umugore n’abana batatu", Munyemana.

Uyu witwa Munyemana Jean de Dieu, ni umwe muri 22 bitwaga abana bo ku muhanda ariko bavuyeyo bemera kurerwa, bariga none ubu bakaba baraje guhinduka abagabo n’ababyeyi batunze ingo zabo.
Ubuhamya bwabo bwakusanyirijwe mu gitabo cyiswe "Kuva mu bwihebe ukagira icyizere cy’ubuzima", cyanditswe na Dr Obedi Quinet Niyikiza ukorera Ikigo cyitwa CECUP (Centre for Education and Culture of Peace)."
Dr Niyikiza yanze ko icyo gitabo cyamwitirirwa kuko ngo ari ubuhamya bw’ababaye mu muhanda ubwabo bwivugira, akaba ngo yaririnze kugira icyo yongeraho cyangwa yagabanyaho.
Dr Niyikiza yagize ati "Iki gitabo ni icy’abo bana, bazagikoresha uko bashaka, icyo jyewe nakoze kwari ugufasha kugira ngo ibyo bavuga bisomeke ariko ntashyize mu kanwa kabo uko mbyumva n’uko mbona ibintu".
Ubwo buhamya burimo ubwa Munyemana (twigeze kuvugaho) wari umwana w’imyaka irindwi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akavuga ko ari na cyo gihe aheruka ababyeyi be kuko bahise bicwa.
Munyemana avuga ko nta bundi buryo yari asigaranye usibye gusanga abana bitwa abo ku muhanda, bari baturanye n’ikimoteri cy’ibishingwe cyahoze i Nyanza ya Kicukiro ariko kikaza kwimurirwa i Nduba mu Karere ka Gasabo mu mwaka wa 2011.
Amafunguro yabo yari ibitoki abantu babaga bataye mu ngarani(zitwa mondisi), iyo byatabwaga ku kimoteri abo bana barabitoraga (byitwa kuraha) bakabishyira mu madebe bagateka.

Ibyo kunywa nk’uko bisanzwe kugeza n’ubu ngo ni kole(colle), tineri, ndetse bakarenzaho n’itabi cyangwa urumogi (bita ganja), imyambaro yabo yabaga ari imyenda ishaje yatabwaga ku kimoteri, bakarenzaho amasashe mu gihe cy’imvura.
Inzu bari bacumbitsemo zabaga zikozwe n’amakarito yazanywe ku kimoteri, ariko hakaba na kontineri nini cyane ngo yahoze ahitwa kuri Oprovia bajyaga burira bakararamo.
Munyemana avuga ko nta muntu n’umwe bagiriraga icyizere, ariko ngo baje gutinyuka gukurikira Umusuwisi witwa Danielle Robertson wabajyanye mu kigo yashinze cy’Itorero ry’Abaperesibiteriyene cyitiriwe urukundo rw’urubyiruko(CEPAJ).
Munyemana na bagenzi be bashimira ikigo CEPAJ ngo cyabakiriye kikabatoza umuco wa kimuntu, kikabafasha kwiga, ubu bakaba bafite imirimo bakora ituma babasha gutunga ingo zabo.

Ntaganda Jean Pierre na we uri mu bahoze mu muhanda batoraguwe ku kimoteri cy’i Nyanza, ubu akaba ari umukozi wa CEPAJ, yavuze ko biyemeje gusanga abana bakiri ku mihanda bakabereka ibyiza byo kuvayo no gushakira ubuzima ahantu hakwiye.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Twahirwa Aimable, yahaye ikaze ba nyiri igitabo "Kuva mu bwihebe ukagira icyizere cy’ubuzima", ababwira ko bashobora kumugana bagakorana imishinga iteza imbere urubyiruko n’umuco.

Ohereza igitekerezo
|