Abarenga miliyoni 500 muri Afurika ntibagira umuriro w’amashanyarazi

Mu gihe u Rwanda rufite intego yo kugeza ku barutuye umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 100% mu 2024, ku mugabane wa Afurika haracyabarirwa abarenga miliyoni 500 bataragerwaho nawo.

Harashakishwa uko ingo nyinshi zagezwaho amashanyarazi y'imirasire y'izuba
Harashakishwa uko ingo nyinshi zagezwaho amashanyarazi y’imirasire y’izuba

Byagarutsweho mu nama mpuzamahanga yaberaga i Kigali, ku wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, yareberaga hamwe aho isi igeze ibyaza imirasire y’izuba amashanyarazi (The Global Off-Grid Solar Forum and Expo/ GOGSFE).

Ni inama yateguwe n’Ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo bitanga ibyuma biha abaturage amashanyarazi ryitwa GOGLA, ku bufatanye na Banki y’Isi, mu mushinga wayo witwa Lighting Global Program hamwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), ndetse n’ibindi bigo by’abikorera.

Minisitiri w’ibikorwa remezo, Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, u Rwanda nk’Igihugu rutigeze rusigara inyuma mu gukoresha imirasire y’izuba.

Ati “Iyo urebye aho isi igeze, ukareba ibibazo dufite by’imihindagurikire y’ikirere, uubona ko amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, n’ingufu mubona zigenda zikoreshwa cyane ku isi, n’u Rwanda ntabwo rwasigaye inyuma, kuko 24% by’amashanyarazi dukoresha aturuka ku mirasire y’izuba. Leta ifite gahunda yo gukomeza kongera ayo mashanyarazi aturuka ku zuba”.

Minisitiri Nsabimana avuga ko hari byinsi bungukiye muri iyi nama
Minisitiri Nsabimana avuga ko hari byinsi bungukiye muri iyi nama

Muri iyi nama hanabereyemo imurikabikorwa, ryamurikiwemo ibikoresho byinshi bitandukanye byifashishwa bikoresheje ingufu z’imirasire y’izuba, ku buryo hari icyo u Rwanda rwungukiyemo nk’uko Dr. Nsabimana abisobanura.

Ati “Mwabonye inganda nyinshi zikora ibikoresho bitandukanye bikoresha amashanyarazi aturuka ku zuba, ibyo mu gikoni, ibyo mu mazu, ndetse harimo na moto. Byagaragaye ko mu by’ukuri iyi nama ifite icyo idusigiye, cyane cyane mu kureba ikoranabuhanga rigezweho, mu gukoresha imirasire y’izuba”.

Umuyobozi Mukuru wa GOGLA, Koen Peters, avuga ko bafite ibigo birenga 200 bitanga imirasire y’izuba, hirya no hino mu bice by’icyaro bitaragezwamo umuriro w’amashanyarazi, ku buryo bihaye intego yo kuzageza muri 2030, bamaze gutanga imirasire ku ngo zirenga miliyali.

Ati “Twihaye intego yo kugera ku ngo miliyari muri 2030, ni intego ikomeye, harimo ingo miliyoni 550 twumva ko arizo tuzabanza guheraho, zifite abarenga miliyoni 190 bashaka kuyakoresha mu bikorwa by’ubucuruzi, n’abandi barenga miliyoni 260 bakeneye kubona umuriro uhagije wo gukoresha mu kazi kabo. Ni intego ikomeye idasaba gusa kuyigezaho, ahubwo no kureba uko twahaza abakiriya tubaha ibikoresho biramba kandi byujuje ubuziranenge”.

Ingo zigera kuri 74% nizo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda, aho 24% muri zo zikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ni inama yitabiriwe n'abantu barturutse mu bice bitandukanye by'Isi
Ni inama yitabiriwe n’abantu barturutse mu bice bitandukanye by’Isi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka