Abarenga ibihumbi 200 bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe kubera ibiyobyabwenge

Inyigo y’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) yo muri 2018 igaragaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 biganjemo urubyiruko, bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe biturutse ku kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.

Akarere ka Nyarugenge kashyizeho ingamba nshya zo guca ibiyobyabwenge
Akarere ka Nyarugenge kashyizeho ingamba nshya zo guca ibiyobyabwenge

Umuyobozi w’Ishami rya RBC rishinzwe ubuzima bwo mutwe, Dr Yvonne Kayiteshonga, yabitangarije inama ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyarugenge yateranye kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020.

Dr Kayiteshonga yavuze ko abenshi mu bagezweho n’uburwayi ari urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12-35, ndetse ko 1/2 cy’Abanyarwanda bari muri iki kigero bakoresheje ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo.

Dr Kayiteshonga yagize ati “hashyizweho ingamba z’ubuvuzi bwihariye guhera ku bigo nderabuzima, ariko kubera ubukana bw’iyangirika ry’ubwonko hanagiyeho servisi zihariye ku kigo kimwe kiri ku Kicukiro ikindi kiri i Huye”.

Yavuze ko igisubizo gitegerejwe ku bayobozi b’amasibo, ku bufatanye bw’inzego ndetse no ku matsinda (clubs) ashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri. Akaba asaba raporo za buri kwezi z’ibyakozwe n’ihuriro ry’inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Dr Kayiteshonga avuga ko abarwara mu mutwe ari benshi kubera ibiyobyabwenge
Dr Kayiteshonga avuga ko abarwara mu mutwe ari benshi kubera ibiyobyabwenge

Umwe mu bakuriye komite ihuriweho n’inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu, Musenyeri Alex Birindabagabo wa Anglican, yasabye abagize iri huriro bose kurakara kuko urubyiruko rwangizwa n’ibiyobyabwenge ari abana babo.

Musenyeri Birindabagabo avuga ko mu myaka 15 ishize abajura bamwibye inka akayigaruza akoresheje abayoboke b’Itorero Anglican muri Diyoseze ya Gahini, ndetse akaba yarabifatiye akabageza kuri polisi.

Yagize ati “Kandi abantu baha aba bana ibiyobyabwenge bahera ku b’abayobozi, abantu barimo kudusenyera, baratwangiriza none munyemerere turakare”!

Ubu buryo bwo gukoresha abaturage binyuze mu madini basengeramo no mu yandi mahuriro, ni bwo Musenyeri Birindabagabo yavuze ko bugomba gukoreshwa n’amadini n’amatorero, ku buryo buri dini ryajya rihabwa agace runaka rizajya rigenzura rigatanga raporo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko amadini yari asanzwe agira uruhare rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu nyigisho atanga, ariko ko agomba kongeraho ibijyanye no kumenya inzira zose binyuzwamo agatungira agatoki inzego z’umutekano.

Musenyeri Birindabagabo avuga ko ikibazo cy'ibiyobyabwenge gikwiye gutera abantu kurakara kugira ngo bagifatire ingamba
Musenyeri Birindabagabo avuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikwiye gutera abantu kurakara kugira ngo bagifatire ingamba

Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyarugenge, Nkusi, avuga ko muri ako karere bakiriye ibirego 104 by’abantu bafatirwa mu biyobyabwenge mu mezi ane ashize, barimo abamotari 35 bari barahawe kubitunda.

Komite yaguye y’inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyarugenge igizwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Ingabo, Polisi, DASSO, Ubuyobozi bwa RBC, Imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero akorera muri ako karere, n’amashyirahamwe atwara abantu n’ibintu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka