Abarenga 950 bahanganiye imyanya ibiri muri MINECOFIN
Abakandida barenga 950 bahuriye ku kizami cy’akazi cyatanzwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), bahatanira imyanya ibiri.
Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Werurwe 2017, nibwo aba bahatanira uyu mwanya w’Umukozi ushinzwe gukusanya imisoro mu nzego z’ibanze (Fiscal Decentralization Officer), bahuriye mu busitani bwa Hotel La Palisse bakora ikizami, kuko nta kindi cyumba bashoboraga gukwirwamo cyari kuboneka.

Umwe mubitabiriye iki kizami wavuganye na Kigali today, avuga ko amaze igihe arangije kwiga kaminuza abura akazi. Yavuze ko nubu nta cyizere cyo kubona uyu mwanya.
Yagize ati "Ikizami dukoze cyari gikomeye rwose, cyateguwe na ministeri kabisa, gusa ibi biragaragaza ko ikibazo cyubushomeri kikiyongera, ahubwo abanyamakuru mutuvuganire hagire igikorwa."

Ubwinshi bw’abakoraga ikizami mu mahema, bwahuruje n’abagenzi bihitiraga, bamwe bafata amafoto abandi bashungereye.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubuvugizi kurimwe batugererayo kandi turabasaba mutuvuganire nahano Gacaca muri ryamanyoni baduhe umuriro
arega ubushomeri buri nabi LETA nikomeze guhanga imirimo.