Abarenga 50% y’abahohotera abana b’abakobwa ntibagezwa imbere y’ubutabera
Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda (RICH) kuri servisi zihabwa abana bahohotewe mu bigo bya ‘Isange One Stop Center’, bugaragaza ko hejuru ya 50% y’abahohoteye abo bana batagejejwe imbere y’ubutabera.

Ni ubushakashatsi bwamuritswe tariki 20 Mutarama 2020, bwakorewe mu bigo birindwi bya Isange One Stop Center bya Shyira, Gisenyi, Remera Rukoma, Kabgayi, Gitwe, Kabutare na Kacyiru, bukaba bwarakozwe kuva tariki ya mbere Mutarama kugeza ku ya 31 Ukuboza 2018.
Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko benshi mu bahohotewe bangana na 67,9% bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 10 na 17, mu gihe abandi bangana na 13% y’abahohotewe bari munsi y’imyaka itanu.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bana b’abakobwa 1,951, bukagaragaza ko abana bahohoterwa cyane n’abaturanyi n’inshuti z’imiryango ya bo. Ingero nyinshi z’ihohoterwa zigaragaza ko ribera cyane iwabo w’umwana wahohotewe, cyangwa aho awasambanyije umwana atuye n’ahandi hantu hatandukanye harimo ibihuru n’amazu atuzuye.
Umwe mu bana bakorewe ihohoterwa, w’imyaka 15 avuga ko yahohotewe na muramu we, ariko abura uwo yatura ikibazo cye.
Agira ati “Nagiye kuba kwa mukuru wanjye, muramu wanjye ni we wampohoteye antera inda. Nabibwiye mukuru wanjye turashwana, na mama ubwe yumva ko nsenyeye mukuru wanjye, ba papa barantererana nkomeza kwihangana sinakuramo inda Imana iramfasha ndayibyara”.
Agahinda k’uyu mwana agasangiye n’abandi bagenzi be benshi bahohoterwa, ubuzima bwabo bukajya mu kaga. Mugenzi we w’imyaka 16, na we avuga ku bibazo yahuye na byo nyuma yo gushukwa n’umusore w’imyaka 25 wahise amugira umugore.
Ati “Icyo gihe nari mfite imyaka 14 mpura n’umusore aranshuka anjyana iwabo amarana icyumweru. Iwacu baje kubimenya bamaze igihe banshaka barambuze, ariko bamvanyeyo yaranteye inda baramufata baramufunga. Ubu ishuri nahise ndivamo”.
Ubushakashatsi bwa RICH bugaragaza ihohoterwa ritandukanye ryagiye rikorerwa abo bana, ririmo kubakorakora, kubasambanya mu gitsina no mu kibuno, hakaba n’abasambayijwe mu kanwa n’ubwo ari bo bake.
Mu bakoze iryo hohotera 49,7% gusa ngo ni bo bashyikirijwe ubutabera, abandi barenga 50% bakaba batarigeze bahanwa.

Ababyeyi bahishira abakorera abana ihohotera
Bamwe mu babyeyi bemera uruhare rwa bo mu gutuma abakora ibi byaha badahanwa, kuko bamwe babakingira ikibaba bagamije indonke bigatuma ubuzima bw’abana buhazaharira, nk’uko bivugwa na Rindiro Patrick w’i Barija mu karere ka Nyagatare.
Agira ati “Ababyeyi [bamwe], iyo umwana yatwaye inda ntibakurikirana uwayimuteye, ahubwo wa mwana baramwicaza niba ari umunyeshuri yarangiza kubyara igihe kikagera wa muhungu akazana indezo bakamuha wa mwana. Uruhare ni urwacu ababyeyi kuko ntidukurikirana uwakoze icyaha ahubwo tumukura mu cyaha tukamushakamo indonke”.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, avuga ko ababyeyi bakingira ikibaba abakoreye abana ihohotera bagomba guhagurukirwa, ndetse n’abataha ubukwe bw’umwana washyingiwe atagejeje igihe bakabibazwa.
Ati “Guhohotera ntibikwiye kurangwa mu gihugu cyacu, ufite ubwenge abireke. Ibyo byo mu miryango bisa nk’ibyahindutse ubucuruzi bw’umwana haba mu kumushyingira ari muto haba mu kubona yahohotewe, yatwise bagashaka kubyihutisha ngo ahite ahinduka umugore ari umwana, mu kwiyemeza twafashe iyo miryango yose iraza gukurikiranwa, na bariya bagiye kunywa izo nzoga baraza kutubera abatangabuhamya”.
Amadini n’amatorero ni inkingi ya mwamba mu guhangana n’ihohoterwa
Nubwo urwego rw’ubutabera rugaragaza ko ikibazo cy’abahohotera abana kigomba guhagurukirwa, Minisitiri w’Uburinganganire n’Iterambere ry’Umuryango, Solina Nyirahabimana, avuga ko abanyamadini n’amatorero bakwiye gushyiraho akabo mu guhangana n’iryo hohoterwa, kuko bafite ijambo ryatanga umusanzu mu kugikemura.
Ibi abivuga ashingiye ku rugero yabonye mu Karere ka Rutsiro, aho umugore yatoye umuco w’isuku nyuma y’uko umuvugabutumwa amubwiye ko “umwuka wera udakorana n’umwanda”.

Ati “Abanyamadini babyiyemeje hari ikintu kinini cyakorwa kuko bafite ababagana ari benshi kandi bagiye bitumiye. Hari aho twagiye muri Rutsiro tuhasanga urugero rw’umubyeyi warimo akora isuku bidasanzwe mu rugo bamubajije impamvu aravuga ati ‘najyaga nibaza impamvu muri iyi nzu tugira ibibazo, ejo bundi pasiteri yatubwiye ko umwuka wera udakorana n’umwanda’ ubwo rero ubutumwa bwaratambutse”.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda, Musenyeri Antoine Kambana, asanisha iri hohotera n’amateka u Rwanda rwanyuzemo. Avuga ko kimwe n’uko bagiye bafatanya na Leta mu zindi gahunda, ubu bagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohotera, buzajya bukorerwa mu madini n’amatorero.

Ati “Iki kibazo giterwa mbere na mbere n’indangagaciro z’ubumuntu, indangagaciro z’Abanyarwanda zagiye zigabanuka, bitewe n’uburere buke n’ibihe bibi twabayemo nka Jenoside n’ubuhunzi. Twebwe rero abayobozi mu by’imyemerere kubera ukuntu batugana, turakora ubukangurambaga kugira ngo dutangire gukumira tunafasha abahohotewe”.
Ubu bushakashatsi ntibugaragaza neza ishusho y’ikibazo cy’abana basambanywa, kuko bwakorewe mu bigo birindwi gusa bya One Stop Center, mu gihe mu Rwanda kuri ubu hari ibigo bya Isange One Stop Center bigera kuri 44.
Iri huriro ry’amadini n’amatorero rigaragaza ko ubukangurambaga bugiye gukorwa buzajyana no gushaka uko hakorwa ubushakashatsi bwagutse bwagera kuri ibyo bigo byose biri mu gihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|