Abarenga 30 barirukanywe abandi baregura mu gihe kitarenze umwaka

Umwaka wa 2023, usoje abayobozi basaga 30 birukanwe abandi begura mu nshingano zabo, kubera ibintu binyuranye birimo ubusinzi, ruswa (indonke), kunyereza ibya rubanda, kunanirwa gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda, kutubahiriza inshingano, kwitwaza ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite n’ibindi nk’uko amatangazo abakuraho yabisobanuye ibindi bigatangazwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Mu kumenya ibyaranze uyu mwaka mu mikorere y’abayobozi, Kigali Today yabateguriye icyegeranyo ku bayobozi basaga 30 batahiriwe n’uyu mwaka nyuma y’uko bamwe beguye, abandi bagahagarikwa mu nshingano ndetse habamo no kwirukanwa, ariko igaruka gato no mu mpera za 2022.

Mu mpera za 2022, ni bwo hatangiye inkundura yo guhagarikwa mu nshingano, kwirukanwa no kwegura kw’abayobozi, bihera kuri Gatabazi Jean Marie Vianney nk’uwari umuyobozi mukuru, aho yakuwe mu nshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ni mu itangazo ryasohotse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryo ku itariki 10 Ugushyingo 2022.

Gatabazi JMV wahoze ari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu
Gatabazi JMV wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu

Iryo tangazo ntabwo ryagaragaje impamvu Gatabazi yakuwe muri izo nshingano, ariko bigahwihwiswa ko yazize imiyoborere idahwitse. Gusa ntibyari ubwa mbere kuko tariki 25 Gicurasi 2020 ubwo yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru nabwo yari yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo yagombaga kubazwa akurikiranyweho maze yongera kugarurwa kuri uwo mwanya tariki 7 Nyakanga 2020, na wo awuvaho agirwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu tariki 15 werurwe 2021.

Mu mpera za 2022 kandi, ni igihe cyaranzwe n’ubwegure budasanzwe mu Ntumwa za Rubanda (Abadepite), ahagaragaye impamvu ziterwa n’ubusinzi bukabije, bamwe bagafatwa batwaye ibinyabiziga banyweye ibisindisha.

Honorable Mbonimana Gamariel wirukanwe mu nteko ishinga amategeko kubera guhembuka manyinya
Honorable Mbonimana Gamariel wirukanwe mu nteko ishinga amategeko kubera guhembuka manyinya

Hon Dr Mbonimana Gamariel ni we wabimburiye bagenzi be kwegura ku itariki 14 Ugushyingo 2023, nyuma y’inshuro esheshatu ababarirwa na Polisi, aho yafatwaga atwaye imodoka yasinze, ariko Raporo igatangwa kwa Perezida wa Repubulika.

Perezida Paul Kagame, mu ijambo yageje ku bayobozi, ni we wagaragaje ko imyitwarire mibi y’ubusinzi iri kugaragara muri bamwe mu bayobozi idakwiye kwihanganirwa, aho mu bo yatunze agatoki, yavuze ko basinda kugeza ubwo igipimo cya Polisi kijya guturika.

Nyuma yo kwihanangiriza abo bayobozi babaswe n’ubusinzi, ni bwo Depite Mbonimana Gamariel yeguye mu nshingano ku itariki 14 Ugushyingo, ku itariki 15 ashyira ubutumwa ku rubuga rwa X busaba imbabazi Umukuru w’igihugu n’abaturage.

Ati “Mbikuye ku mutima, nsabye imbabazi Nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda mwese, nakoze icyaha cyo gutwara imodoka nanyweye inzoga”.

Arongera ati “Nafashe umwanzuro wo kutongera kunywa inzoga, Mwumve gutakamba kwanjye, niteguye kuzuza neza izindi nshingano mungiriye icyizere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”.

Habiyaremye Jean Pierre Celestin wari Depite nawe agasembuye katumye yirukanwa mu nteko
Habiyaremye Jean Pierre Celestin wari Depite nawe agasembuye katumye yirukanwa mu nteko

Nyuma y’icyumweru kimwe na Depite Céléstin Habiyaremye yareguye, hari ku itariki 21 Ugushyingo 2022, nyuma y’uko video ye ikwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza iyo ntumwa ya Rubanda ituka Polisi, nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yahembutse agasembuye.

Ntibyatinze, ku itariki 28 Ukuboza 2022, Depite Kamanzi Ernest wari uhagarariye urubyiruko mu nteko ishinga amategeko nawe yatanze ubwegure bwe, avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Gusa hagiye havugwa ko na we yagaragayeho ubusinzi, ngo akaza no gufungirwa mu Karere ka Huye ubwo yari mu butumwa bw’akazi, aho byavuzwe ko yafashwe na Polisi atwaye imodoka yanyweye ibizindisha, uyu we akaba yari yanakoze impanuka.

Kamanzi Ernest wahoze ari Depite nawe yirukanywe kubera ubusinzi
Kamanzi Ernest wahoze ari Depite nawe yirukanywe kubera ubusinzi

Umwaka wa 2023 usoje abayobozi basaga 30 beguye abandi barirukanwa
Ntibyari bisanzwe ko mu mwaka umwe, abayobozi basaga 30 bakurwa mu nshingano, nk’uko byagaragaye mu mwaka wa 2023.

Bamwe muri abo bayobozi ni abo mu nzego za Minisiteri, mu nzego z’umutekano, mu bigo bya Leta, mu turere n’ahandi.

Ku itariki 28 Kanama 2023, ni bwo Habitegeko François wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yakuwe mu kazi n’itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe risinyeho na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Parezida wa Repubulika. Muri iri tangazo ntihavuzwe igitumye akurwa kuri uwo mwanya ariko icyo gihe mu Ntara y’Iburengerazuba havugwaga ibibazo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imicanga.

Habitegeko Francois wahoze ayobora Intara y'Iburengerazuba
Habitegeko Francois wahoze ayobora Intara y’Iburengerazuba

Muri iryo tangazo kandi hahagaritswe na Madamu Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka.

Mu rwego rw’Intara kandi CG (Rtd) Gasana Emmanuel, ntakiri Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, nyuma y’uko ahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho, nk’uko itangazo ryo kuwa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryabigaragaje.

CG (Rtd) Gasana Emmanuel wamaze gutabwa muri yombi ndetse na dosiye ye igashyikirizwa urukiko, Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha ruremeza ko akurikiranwaho gusaba no kwakira indonke hamwe no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ayobora Intara y'Iburasirazuba
CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ayobora Intara y’Iburasirazuba

Si ubwa mbere kandi CG Gasana ahagarikwa ku mirimo ye kuko na tariki 25 Gicurasi 2020 yari yakuwe ku buyozi bw’Intara y’Amajyepfo kugira ngo abazwe ibyo yari akurikiranyweho. Nyuma yaho yaje kugirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba tariki 15 Werurwe 2021.

Abirukanwe mu rwego rw’uturere

Muri 2023, ni wo mwaka wirukanwemo abayobozi benshi mu turere, by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu ntara y’Amajyaruguru, ntawe utazi ikibazo cy’inama yahuje abagera kuri 800 mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze, aho bari baturutse mu turere dutandukanye tw’Igihugu mu nama yiswe iy’Abakono yo ku wa 09 Nyakanga 2023, banatora umutware wabo.

Ni ikibazo cyateye amakenga ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ku itariki 23 Nyakanga 2023, haterana inama nyunguranabitekerezo idasanzwe yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagera kuri 800, aho bigaga ku kibazo cy’inama yahuje abakono, itorerwamo n’umutware wabo, ibyafashwe nko gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uwari Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe
Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe

Ku ikubitiro, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew yahise yegura ku itariki 24 Nyakanga 2023.

Mu kumenyekanisha ubwegure bwe, yagize ati “Umutimanama wanjye wantegetse kwegura kubera amakosa nakoze yo kwitabira ibirori nka biriya, simbanze gushishoza ngo ndebe ingaruka byatera muri sosiyete y’u Rwanda, mpitamo kwegura abandi bayobozi nabo bafite uko babitekereje, ariko jyewe neguye ndumva ntakomeza kuyobora kubera ariya makosa nakoze”.

Ku mugoroba wo ku itariki 08 Kanama 2023, ni bwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo risinywe mu izina rya Parezida Paul Kagame, ryirukana mu mirimo abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, barimo abayobozi batatu b’uturere.

Uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Mushayija Geoffrey
Uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Mushayija Geoffrey

Iryo tangazo rirerekana ko abo bayobozi basezerewe hagendewe ku isesengura ryakozwe, rikagaragaza ko bamwe mu bayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo, zirimo gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda, nka rimwe mu mahame remezo ya Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

Mu bayobozi birukanwe mu mirimo, harimo Mushayija Geoffrey Umunyamabanga nshingwabiokorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Meya w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, Meya w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier na Meya w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, aho ababasimbuye bari mu nshingano mu buryo bw’agateganyo, bamwe muri bo aho bakuwe hagasigara icyuho.

Uwanyirigira Marie Chantal wahoze ayobora akarere ka Burera
Uwanyirigira Marie Chantal wahoze ayobora akarere ka Burera

Abandi bayobozi mu turere basezerewe mu nshingano, harimo Kamanzi Axelle, wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, Musabyimana François, wari ushinzwe ubutegetsi n’abakozi mu Karere ka Musanze, Nsanzabandi Rushema Charles wari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gakenke, Karisa Ngirumpatse Justin wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi mu Karere ka Gakenke na Museveni Songa Rusakuza wari umukozi ushinzwe amasoko muri Gakenke.

Uwari Gitifu wa Kinigi ahabereye inama y’abakono, Twagirayezu Innocent nawe ari mu bayobozi 10 basezerewe mu nshingano mu ntara y’Amajyaruguru, aho yanabaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa mbere ugaragaye ku rupapuro rw’umuhondo.

Twagirimana Innocent wahoze ayobora umurenge wa Kinigi
Twagirimana Innocent wahoze ayobora umurenge wa Kinigi

Mu turere tugize Intara y’Uburengerazuba, naho hirukanwe abayobozi batandukanye, aho ku itariki 28 Kamena 2023, ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byasohoye itangazo risinye mu izina rya Perezida wa Repubulika, risesa Njyanama y’Akarere ka Rutsiro.

Mu byatunzwe agatoki kuba intandaro y’iryo seswa rya Njyanama, harimo imikoranire idahwitse ya Njyanama na Nyobozi, cyane cyane ku bijyanye n’ibibazo byo kutita ku nshingano, birimo ikimenyane na Ruswa mu icukurwa ry’imicanga muri ako gace.

Uwari Meya wa Rutsiro, Murekatete Triphose n’abamwungirije bahise bakurwa mu nshingano, nyuma yo gusesa Njyanama y’akarere, kugeza ubu iyo myanya yose ikaba irimo umuntu umwe ari we Prosper Mulindwa, Mayor w’agateganyo wagiyeyo aturutse muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Murekatete Triphose wahoze ari mayor w'akarere ka Rutsiro
Murekatete Triphose wahoze ari mayor w’akarere ka Rutsiro

Tariki 06 Gicurasi 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yahagaritswe mu mirimo n’Inama Njyanama, imushinja kutuzuza inshingano ze, harimo n’ibibazo birebana n’ibiza byahitanye benshi muri ako karere.

Tariki 28 Nzeri 2023, Inama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke yirukanye uwari Umuyobozi w’ako karere, Mukamasabo Appolonie.

Naho ku itariki 23 Ukwakira 2023, Njyanama y’akarere ka Karongi, yirukana uwari umuyobozi w’ako karere, Mukarutesi Vestine.

Mukamasabo Appolonie wahoze ayobora Nyamasheke
Mukamasabo Appolonie wahoze ayobora Nyamasheke

Ni mu gihe kandi Njyanama y’akarere ka Rwamagana yirukanye uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nyirabihogo Jeanne D’Arc azizwa kutuzuza inshingano, ibyo biza nyuma yo gufungwa akurikiranyweho ibyaha byakozwe mu iyubakwa ry’Umudugudu uzwi nk’Urukumbuzi Real Estate, wubatswe mu karere ka Gasabo n’umushoramari uzwi ku zina rya Dubai akawusondeka, inyubako zigasenyuka zitamaze igihe. Nyirabihogo yaje gufungurwa akaba aburana ari hanze.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange nawe yirukanwe mu nshingano n’Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryo kuwa 31 Werurwe 2023.
Umutesi Solange, yakuwe muri izo nshingano nyuma y’uko yari aherutse kunengwa na Perezida wa Repubulika ubwo yamubazaga ku bibazo bijyanye n’inshingano ze, akananirwa kubisubiza.

Umutesi Solange wahoze ari DEA w'akarere ka Kicukiro
Umutesi Solange wahoze ari DEA w’akarere ka Kicukiro

Mu bandi bayobozi birukanwe, harimo Mutembe Tom, wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma, wahagaritswe by’agateganyo n’Inama Njyanama y’aka karere, tariki ya 28 Ukwakira 2023 nyuma yo gufungwa akekwaho ruswa.

Hari abayobozi bakuriye inzego n’ibigo bitandukanye birukanwe mu nshingano

Mu nzego nkuru zitandukanye z’ubuyobozi zirimo ibigo bya Leta, na ho hari abayobozi basezerewe mu nshingano muri uyu mwaka wa 2023.

Muri abo twavuga, Prof Jean Bosco Harelimana wari umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA), wirukanwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, mu itangazo ryasohotse tariki 29 Mutarama 2023, ndetse ubu akaba afite urubanza mu rukiko aho akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko; kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko, bigateza Leta igihombo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Prof Jean Bosco Harelimana wahoze ayobora RCA
Prof Jean Bosco Harelimana wahoze ayobora RCA

Mu itangazo kandi ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, mu ijoro ryo ku itariki 2 Ugushyingo 2023, ryagaragaje ko mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Dr Patrick Hitayezu wari ashinzwe iterambere, guhuza ibikorwa ndetse no gusesengura umusaruro ku rwego rw’ubukungu muri MINECOFIN, yirukanywe kubera imyitwarire idahwitse yatumaga atubahiriza inshingano ashinzwe.

Hari kandi abirukanwe mu nzego nkuru za Gisirikare tariki 06 Kamena 2023, barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Mutiganda, bazira ubusinzi bukabije ndetse no gusuzugura inzego za gisirikare nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kandi rwafunze abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane, Leta yari yageneye abaturage bo mu Karere ka Rulindo, ijyanye n’ibyangijwe ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.

Bamwe muri abo bayobozi harimo Ignace Kanyangira, Gitifu w’akarere ka Rulindo, Al Bashir Bizumuremyi Gitifu w’akarere ka Muhanga, abayobozi ba One stop Center mu Karere ka Rulindo na Gicumbi, bose bafite aho bahuriye n’iyo dosiye yo kunyereza amafaranga y’ingurane. Umubare w’amafaranga yanyerejwe uracyakorwaho iperereza, icyakora ayari yoherejwe yose hamwe ni Miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko Kigalitoday yabitangarijwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Abaturage bavuga iki kuri izo mpinduka za hato na hato mu buyobozi?

Abaturage baganiriye na Kigali Today, bagaragaje impungenge bafite kuri izo mpinduka zihoraho z’ubuyobozi, aho bemeza ko zibabangamira.

Bakavuga ko hari ubwo bahera mu gihirahiro mu gihe basanze uwo bagejejeho ikibazo atagihari, bakabura ubakemurira ibibazo cyangwa se no kongera kukigeza ku muyobozi mushya bahasanze bikabatwara igihe.

Mutabazi Jean de Dieu ati “uwo usanze mu biro uyu munsi umutura ikibazo, si we uhasanga ejo, ibi rero biratudindiza mu iterambere.”

Abaturage kandi bavuga ko babangamirwa no kubona bayoborwa n’abantu bahora bagwa mu makosa kandi batanabitoreye nk’uko batora perezida wa Repubulika. Bakifuza ko bajya bagira uruhare mu kwishyiriraho ubuyobozi kuko byajya binaborohera kubabaza ibyo babemereye ariko ntibabyuzuze uko bikwiye.

Undi twaganiriye yagize ati “None se, niba umuntu bamutuzaniye tutamutoye nawe atatuzi, ni gute azabura kunyereza ibyo tugenewe, hari urukundo se aba adufitiye?”

Hategekimana Etienne ati “Bahava tutari twababona ngo tubamenye, ntibaza mu midugudu aho tuba turi ngo badusure, bajyaho tutabazi no kuhava ntitubimenye. Umuntu araza ngo aje kutuyobora, ntabwo nakubeshya ngo nigeze gutora Meya pe, twe dutora Perezida n’abo mu nzego z’imidugudu.

Arongera ati “Ingaruka bitugiraho, ni uko nta rukundo ubona badufitiye, ntibatwegera ngo batwigishe duhora mu bujuji, ntitumenye aho iterambere rigeze, izo nkunga zo kudufasha tugenerwa ntibazitugezaho…, bareke tujye dutora abatuyobora, ikitubabaza ni uko twumva bavuga ngo twitorera Abadepite na ba Meya, oya rwose ntabwo ndigera ntora Meya”.

Nyuma yo kubona ko umubare munini kuri uru rutonde uri mu nzego z’ibanze ndetse ari na bo abaturage bagarutseho, twifuje kumenya icyo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ibivugaho, maze twegera minisitiri Musabyimana Jean Claude. Gusa, telefoni ntiyigeze ayitaba mu minsi itandukanye yewe n’ubutumwa bugufi yandikiwe ntiyigeze abusubiza.

Mu mwiherero wa 15 w’abayobozi wabereye i Gabiro mu 2018, Perezida Kagame akoresheje urugero rw’ikibazo cyo kugwigira n’umwanda mu bana, yabajije abayobozi b’uturere by’umwihariko, impamvu icyo kibazo cyananiranye kandi bahora bakigarukaho.

Perezida Kagame yaragize ati “Ariko kuva mu magambo bigomba kudutwara imyaka ingahe? Mu magambo twabisubiramo inshuro 15 mu myaka 15 tutarabyumva? Twaba turi abaswa bameze gute? Kandi ubuswa bufite ingaruka. Turavuga abantu, turavuga abapfa, turavuga abagwingira, turavuga u Rwanda tuvanye mu cyobo dushaka ko abantu bongera bakaba abantu. Ubwo igihe dukeneye kigomba gutwara iyo myaka yose ni ikihe?”

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “Hari akantu tutarenga, gafitanye isano n’ibindi bintu…ikintu cya accountability, dutinya abantu, dutinya kubaza abantu, dutinya gushyira abantu mu mwanya wabo igihe batujuje ibyangombwa. Nta gukurikiranwa, nta kubazwa nta gusubiza umuntu ibyo ashinzwe. Murabibona, ni byo, mukababwira ejo mukongera mukababwira…hakwiye kugira indi ntambwe. Njye ni ko nibwira.”

Nta washidikanya ko ibyasaga n’ibigoranye icyo gihe cyangwa bikirengagizwa, ubu byatangiye gushyirwa mu bikorwa, aho abantu batangiye kubazwa ibyo bashinzwe ndetse abatabikora neza bakirukanwa cyangwa se bakegura. Uretse ibyo kandi, abakoze ibigongana n’amategeko nabo barabibazwa bikagera no mu nkiko.

Kugeza ubu mu turere tumwe na tumwe, haracyabura abayobozi basimbura abahagaritswe, aho nk’Akarere ka Musanze kamaze amezi agera kuri atanu kadafite ba Visi Meya babiri, Gakenke, Rubavu, Rwamagana na Burera bakaba batagira ba Visi Meya bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu, naho Rutsiro yo ikaba idafite komite nyobozi nta na njyanama.
Ibyo bikaba kimwe mu bidindiza serivisi umuturage yakagombye guhabwa.

Iyi nkuru yagizwemo uruhare na :

TABARO Jean de la Croix
GASANA Marcelin
NIWEMWIZA Anne Marie

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

None ko mutatubwiye uwushinzwe Imari mukarere ka Huye wahoze akorera irurindo Bwana Muhanguzi Godfre ko nawe yari yafunganywe nabo bakozi barranco... mutubwire we niba yarabaye umwere.

Gatete yanditse ku itariki ya: 9-11-2023  →  Musubize

Mwese mutinya kuvuga ibya Croix-Rouge yamunzwe na Ruswa

Gahogo yanditse ku itariki ya: 9-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka