Abarenga 20 bahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu gufata abanyabyaha

Abakozi 21 b’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubugenzacyaha, bahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga rikoreshwa mu gufata abanyabyaha aho baba bari hose ku Isi.

Aya mahugurwa azafasha mu rwego rwo kugenza ibyaha no gufata ababikurikiranyweho
Aya mahugurwa azafasha mu rwego rwo kugenza ibyaha no gufata ababikurikiranyweho

Ni amahugurwa yitwa Interpol Policing Capabilities (IPC), yahuguriwemo abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, Ubushinjacyaha n’urwego rushinzwe ubutasi ku mari (Financial Intelligence center).

Uburyo bukoreshwa ari nabwo bahuguwemo bwitwa I 24/7 Communication System, bukaba bwari busanzwe bukoreshwa mu Rwanda ariko budahuriweho n’izo nzego zose, bityo hakabaho gutinda guhana amakuru, no kutayabonera igihe kimwe.

Jean Bosco Zingiro ni umwe mu bahuguwe, avuga ko amahugurwa bahawe mu gihe cy’icyumweru agiye kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati “Icyo bizadufasha mu kazi kacu ni uguhana amakuru ajyanye n’abanyabyaha, iri koranabuhanga rizajya rifasha abagenzacyaha kugira ngo bajye bahana amakuru ajyanye n’abanyabyaha, bakanahererekana ibimenyetso biba byegeranyijwe, bishobora gufasha abagenzacyaha mu butabera”.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri RIB, Antoine Ngarambe, avuga ko abahuguwe bahawe amahugurwa azabafasha kugenza ndetse no gutahura aho abanyabyaha bari kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera.

Antoine Ngarambe
Antoine Ngarambe

Ati “Twatangaga amahugurwa y’uburyo bwa Interpol, kugira ngo abanyabyaha bakurikiranwe, kuko iyo wakoresheje buriya buryo, bugira ihererekanyamakuru yizewe, bukagira ibikoresho bihambaye, kuko iyo umuntu ushakishwa ashyizwe muri ‘Interpol data base’, bifasha ko abo ku Isi hose bamenya ko uwo muntu ashakishwa, iyo bamubonye arafatwa kandi twabonye bikorwa”.

Akomeza agira ati “Ubu rero twashakaga ngo tunoze ubumenyi bw’abari basanzwe babikoramo, duhugure abandi bashya, kuko ubwo buryo tugiye kubushyira mu bigo bitandukanye kugira ngo nabo bajye birebera, bashakisha amakuru y’abo bacyekaho ibyaha”.

Peter Karake ni umuyobozi ushinzwe iperereza ry’ibyaha muri RIB, avuga ko kuba inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kugenza ibyaha, zihuriye muri aya mahugurwa, bizarushaho kuborohereza mu kazi kabo.

Ati “Iyo dukoreye hamwe biroroha mu guhanahana amakuru, gufashanya kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka cyangwa ibibangamiye Isi muri rusange. Bitwongerera imbaraga, ubushobozi, ntibibe ikibazo cy’ikigo kimwe”.

Abijandika mu byaha ngo bararye bari menge, kuko kuba ibigo birenze kimwe byishyize hamwe, bitazabahira kudatahurwa, nk’uko Karake akomeza abisobanura.

Ati “Dushyize hamwe nk’ibihugu, ari ibiri mu muryango wa Interpol cyangwa ibiri muri aka karere, ntaho bafite bihisha, niba uzi ko wakoze ibyaha hariya, cyangwa bagufiteho amakuru ko ucuruza abantu, ibiyobyabwenge, intwaro, cyangwa se uri mu byaha byo guhisha amafaranga yavuye mu byaha, uwinjiye mu gihugu cyacu tuba tumufiteho amakuru, bizadufasha kubatahura, ntaho bafite bakwihishyira iwacu”.

Peter Karake avuga ko kuba bagiye gukorera hamwe nk'ibigo bizarushoho kubongerera imbaraga
Peter Karake avuga ko kuba bagiye gukorera hamwe nk’ibigo bizarushoho kubongerera imbaraga

Uburyo bw’ikoranabuhanga abakozi bafite aho bahuriye no kugenza ibyaha bamaze igihe cy’icyumweru bahugurwamo, busanzwe bukoreshwa mu Rwanda, kuko hari n’abatawe muri yombi aribwo bwifashishijwe, bukaba bubitse amakuru asangiwe n’ibihugu 195 byo ku migabane itandukanye.

Kugeza ubu u Rwanda rurashakisha abantu bakoze ibyaha bitandukanye 1,359, abarenga 80% muri bo bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi,

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gufata abanyabyaha no kubafunga,ntabwo bikuraho ko abantu bareka ibyaha.Uko isi igenda itera imbere,usanga ahubwo ibyaha birushaho kwiyongera.Amaherezo azaba ayahe?Nkuko ijambo ryayo rivuga,ku munsi wa nyuma imana izakura mu isi abanyabyaha bose,isigaze abayumvira gusa,nubwo aribo bacye nkuko iryo jambo rivuga.

rwabizi yanditse ku itariki ya: 12-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka