Abarangiza kugororwa bagiye kujya bataha bashakiwe akazi

Zimwe mu ngamba zafashwe zizajya zituma hatabaho gusubira mu bigo ngororamuco ku bantu bavuyeyo, ni uko bazajya bava Iwawa cyangwa ahandi bagororewe bakigishwa imyuga, bahita bahabwa imiririmo.

Izi ngamba zatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Jeannot Ruhunga, ubwo baganiraga ku bibazo byagaragaye muri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, by’umwaka wa 2023-2024 n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku cyo bateganya, ku bantu bavanwa mu bigo ngororamuco bakongera bagasubirayo.

Col. Jeannot Ruhunga yasobanuye ko abasubirayo ari ababa batarahindutse, basubira mu muryango nyarwanda bakongera kugaragaraho imyitwarire mibi ibangamiye sosiyete.

Ati “Buriya abongera gufatwa ni ababa batarahindutse ndetse banagera mu miryango yabo, ndetse no mu baturanyi ntibakirwe neza bagakomeza kubabona mu ishusho no mu isura bahoze bafite”.

Izo nazo asanga zaba impamvu zituma umuntu ashobora kongera kwisanga mu bikorwa bitajyanye n’indangagaciro z’Umunyarwanda.

Col. Ruhunga asanga kuba bazajya barangiza bahabwa imirimo yo gukora, ari ikintu kizakemura iki kibazo cy’abongera kwisanga mu bikorwa bibasubizayo.

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihigu gishinzwe igororamuco (NRS), Fred Mufulukye, asobanurira Abadepite ingamba nshya bafitiye abagororerwa Iwawa, yavuze ko nyuma yo kwigishwa imyuga banahabwa ibikoresho bijyanye n’umwuga bize, kugira ngo babone ibyo bageraho igihe basubiye mu buzima busanzwe.

Abadepite bagize Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside
Abadepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside

Avuga ko higeze gufatwa gahunda ko uzajya asubira mu bikorwa bibangamiye sosiyete inshuro irenze imwe, aho gusubizwa Iwawa azajya ajyanwa mu butabera, ariko basanga uburyo bwiza ari ukubagorora bakongera bakaba mu muryango nyarwanda.

Abadepite bashimye iyi gahunda yo gushyira imbaraga nyinshi mu kubabonera icyo bakora, nyuma yo kugororwa kuko nabyo biri mu byabafasha kutongera kwisanga mu bikorwa bibajyana Iwawa.

Impamvu hatekerejwe ubu buryo ni uko hari aho byatanze umusaruro ku bagororewe Iwawa bagahinduka, ndetse bakibumbira muri Koperative.

Ubu abagororewe mu bigo ngororamuco bazwi ku izina ry’Imboni z’Impinduka bibumbiye muri Koperative 27 zitandukanye mu gihugu, bamaze guterwa inkunga ingana na 311,647,100Frw na Polisi y’u Rwanda ndetse na Minisiteri y’Umutekano.

Aba bahamya ko guhinduka bishoboka igihe wagendeye mu murongo mwiza wahawe n’ubuyobozi, ndetse ukiyemeza kudasubira mu biyobyabwenge no mu bujura n’ubusinzi, nk’uko Munyankuyu Ramadhazan uhagarariye Koperative y’ababaji mu mujyi wa Kigali abivuga.

Ati “Twitwaga Abajura, abanywarumogi none turi Imboni z’Impinduka twateye imbere kandi ntituzasubira inyuma”.

Fred Mufulukye
Fred Mufulukye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka