Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi basoje urugendoshuri bakoreye muri Ethiopia
Abapolisi bakuru 31 bo mu bihugu 10 bya Afurika biga iby’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri i Musanze, basoje urugendoshuri rw’icyumweru bagiriraga mu gihugu cya Etiyopiya.

Muri uru rugendoshuri rwasoje tariki ya 17 Kamena 2016, abapolisi bakuru barwitabiriye biboneye ko iyo inzego z’umutekano zikora kinyamwuga, bituma igihugu kigera ku iterambere ryihuse.
Aba bapolisi bagize icyiciro cya kane cy’abize muri iri shuri baturuka mu bihugu bya Afurika birimo u Burundi, Etiyopia, Gambiya, Kenya, Namibiya, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, Uganda, Zambiya n’u Rwanda.
Umuyobozi w’ishuri, CP Felix Namuhoranye, wari uyoboye abo bapolisi muri urwo rugendoshuri, yavuze ko rwari rugamije kubongerera ubumenyi, bagahuza ibyo bize mu ishuri n’ukuri kw’ibikorerwa aho bazakorera akazi kabo.
Ku munsi wa nyuma w’urugendoshuri rwabo, basuye uruganda rukora imyenda rwitwa “ELSE”, rugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage baturiye agace ruherereyemo n’igihugu muri rusange.

Urwo ruganda ngo rukoresha abakozi bagera ku 1100, rukaba rufasha mu iterambere ry’abaturage, aho rutangira amafaranga y’ishuri abana b’imfubyi za SIDA.
Aba bapolisi kandi banasuye Ishuri rya Polisi rya Oromia, ahatangirwa inyigisho z’ibanze ku bashaka kujya muri Polisi ya Etiyopiya, amasomo y’ubunyamwuga n’ay’imiyoborere, hagatorezwa abenda kuba ba ofisiye bato, ndetse hagatangirwa n’andi masomo yihariye.
Nyuma yo gusura ibikorerwa aho hombi, CP Namuhoranye yagize ati ”Mu by’ukuri, uru rugendoshuri ni ingirakamaro kuko abanyeshuri baboneyemo uko ishoramari ari ingirakamaro mu iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose, banabona ko iterambere rirambye rigerwaho ari uko igihugu gifite amahoro n’umutekano."
Yakomeje agira ati "Abanyeshuri biboneye ko inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zigira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu iyo zikora kinyamwuga, bikaba ari ngombwa ko zihora zihugurwa.”

Uru rugendoshuri rwari rufite insanganyamatsiko igira iti ”Iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza n’ubutabera, inkingi ya mwamba mu kubungabunga amahoro n’umutekano”. Abari barurimo bakaba baraganirijwe ku mutekano n’imiyoborere, iterambere ry’ubukungu, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.
Muri uru rugendoshuri, banasuye Ibiro bikuru bya Polisi y’igihugu cya Etiyopiya, Ibiro bikuru by’umurwa mukuru Addis Ababa, Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro, Kaminuza ya Addis Ababa, n’uruganda ruteranyirizwamo imodoka rwa Bishoftu.
Mu gusoza urugendoshuri rwabo, aba banyeshuri bagereranyije ibyo bigiye mu rugendoshuri bakoreye mu Rwanda n’ibyo bigiye muri Etiyopiya, buri wese akazagira inama ubuyobozi bw’igihugu cye hashingiwe ku mwihariko wacyo.
Amafoto: RNP
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|