Abapolisi bakuru 40 batangiye amahugurwa mu gusuzuma umusaruro w’abakozi
Abapolisi bakuru 40 baturuka mu mashami atandukanye ya Polisi y’Igihugu amahugurwa y’iminsi itatu mu gusuzuma umusaruro w’abakozi.
Afungura ayo mahugurwa, umuyobozi wa Polisi wungirije, John Bosco Kabera, yashimye imikoranire iri hagati ya Polisi y’Igihugu n’ikigo gishinzwe kubaka ubushobozi mu bakozi ba Leta.
Uwo Muyobozi muri Polisi yemeza ko amahugurwa ari bumwe mu buryo bufasha Polisi y’igihugu kugera ku budashyikirwa n’ubunyamwuga mu kazi kayo. Yongeraho ko kurinda ubuzima n’ibintu ari inshingano nkuru zisaba abakozi bashoboye kandi bafite ubumenyi.
Kabera yasabye abitabiriye amahugurwa guha agaciro amasomo bazahabwa no kwiga bayashyizeho umutima.
Jean Mukunzi, utanga amahugurwa ku bapolisi, avuga ko Polisi igira uruhare muri gahunda za Leta akaba ari yo mpamvu abakozi bayo bagomba guhabwa ubumenyi butandukanye kugira ngo batange serivise nziza kandi yihuse.
Aya mahugurwa yateguwe n’ikigo gishinzwe kubaka ubushobozi bw’abakozi ba Leta (PSCBS). Yatangiye tariki 24/01/2012 mu kigo cya Leta gishinzwe amahugurwa (RIAM).
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|