Abapolisi bakuru 30 baturutse mu bihugu 9 basoje amasomo bari bamazemo umwaka

Abapolisi bakuru 30 bo mu bihugu 9 byo ku mugabane wa Afurika ku wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2019 basoje amasomo bamaze igihe cy’umwaka bakurikira mu Ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye mu karere ka Musanze.

Abambaye amakanzu atukura ni bamwe mu barangije icyiciro cya Masters
Abambaye amakanzu atukura ni bamwe mu barangije icyiciro cya Masters

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police John Bosco Kabera asobanura ko Abapolisi bakuru bongerewe ubumenyi mu birebana n’imiyoborere myiza, kubaka amahoro arambye, umutekano no gukemura amakimbirane.

Yagize ati: “Kubera ko ibyaha ndengamipaka bigenda bifata intera, ugasanga umuntu ari mu gihugu kimwe agakorera icyaha mu kindi; kubirwanya bisaba ko ibihugu bibyumva kimwe bigafatanya kuko ni urugendo rutakorwa n’igihugu ukwacyo. Twumva aya masomo aba bapolisi bakuru bize ari ikintu gikomeye cyane mu kumenya uko bazajya bakorana haba mu buryo bwo kubitahura no kubikumira hakiri kare.”

Assistant Commissioner of Police Grace Longe witabiriye aya masomo aturutse mu gihugu cya Nigeriya, yagize ati: “Aya masomo yari ingenzi kuri twe; kubera ko hari imbogamizi zikigaragara mu bihugu byacu zishingiye ku mutekano mucye n’ibindi byaha bitandukanye; icy’ingenzi gikomeye ni uko twasobanukiwe byimbitse ko gushyira hamwe no guhanahana amakuru mu buryo bwihuse, birema impinduka zikomeye kuruta kuba umuntu yakora ari wenyine”.

DCG Dan Munyuza, Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda
DCG Dan Munyuza, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Deputy Commissioner General of Police Dan Munyuza, wayoboye umuhango wo guha Abapolisi bakuru impamyabumenyi yabibukije ko bafite uruhare rukomeye mu gutuma umugabane wa Afurika utekana.
Yagize ati: “Hari ibindi bibazo ntabura kugarukaho bihangayikishije umugabane wacu birimo icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge n’ibindi bibangamiye imibereho myiza y’abantu. Twifuza kumva ko mu gihe mukurikirana abo banyabyaha, no kubitahura mwajya mukora kinyamwuga kuko mwubatswemo ubumenyi butuma muzabirwanya nta kabuza”.

Mu bapolisi bakuru 30 bahawe impamyabumenyi harimo 18 bahawe izo ku rwego rwa Masters. Bigishijwe n’impuguke z’abarimu barimo n’abo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Muri uyu muhango hanahembwe abanyeshuri batatu bitwaye neza kurusha abandi; Commissioner of Police Charles Peter Mutua wo mu gihugu cya Kenya akaba ari we waje ku isonga mu bitwaye neza.

CP Charles Peter Mutua mu kiganiro n'abanyamakuru
CP Charles Peter Mutua mu kiganiro n’abanyamakuru

Yagize ati: “Nishimiye iki gihembo, ariko nanavuga ko ngihawe mu izina rya bagenzi banjye bose, kuko twafatanyije muri uru rugendo ntawe usigaye inyuma; turizeza ibihugu byacu kuzaba intangarugero”.

Abitabiriye iki cyiciro cya 7 cy’amasomo, 13 ni abanyamahanga mu gihe 17 ari Abanyarwanda. Ibihugu byayitabiriye ni Kenya, Somaliya, Soudan y’Amajyepfo, Soudan, Namibia, Repubulika ya Santrafurika, Nigeria, Liberia n’u Rwanda rwayakiriye.

Kuva iri shuri rikuru rya Polisi ryatangira mu mwaka wa 2013 rimaze gutanga impamyabumenyi zo muri uru rwego ku bagera kuri 210.

Bamwe mu bapolisi barangije amasomo
Bamwe mu bapolisi barangije amasomo
Abapolisi barangije amasomo bashyikirijwe impamyabumenyi
Abapolisi barangije amasomo bashyikirijwe impamyabumenyi
Abanyeshuri n'abayobozi bari muri uwo muhango bafashe ifoto y'urwibutso
Abanyeshuri n’abayobozi bari muri uwo muhango bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka