Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo batangiye gusimbuzwa

Kuri iki Cyumweru tariki 17 Mata 2022, itsinda ry’abapolisi 80 riyobowe na SSP Prudence Ngendahimana, ryahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho abo bapolisi bagiye gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, mu Ntara ya Upper Nile, mu gace ka Malakal.

Abapolisi 240 bagize iryo tsinda biteganyijwe ko bazagenda mu byiciro bitatu, aho ku ikubitiro hagiye 80, abandi nabo bakazagenda mu minsi iri mbere.

Iryo tsinda rifite inshingano zo gucungira umutekano abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ab’imiryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu.

Abo bapolisi bagiye, bahawe impanuro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ku wa Gatandatu, aho yabasabye gushyira hamwe kandi bakazasoza neza inshingano zibajyanye zo kubungabunga amahoro.

Yabasabye kandi gukora kinyamwuga bakazarangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bakomeze gusigasira isura nziza y’Igihugu cyabatumye.

Ku gicamunsi cyo ku cyumweru kandi haje itsinda ry’abapolsi 80 riyobowe na SP Prosper Nshimiyimana, risoje ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo i Malaka, bakaba ari nabo basimbuwe na bagenzi babo, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, ari nawe wabakiriye mu izina ry’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda yabashimiye umuhate, ubunyamwuga ndetse n’ikinyabupfura bagaragaje mu kazi bakoze muri icyo gihugu.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bubahaye ikaze mu gihugu cyababyaye, bunabashimira umuhate n’ubwitange mwagaragaje mu kazi kose mwahawe gukora. Buranabashimira kandi ko mwahesheje isura nziza igihugu cyacu ndetse na Polisi y’u Rwanda muri rusange.”

Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi bari mu butumwa bwo kubunhgabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo 403, bagizwe n’itsinda ry’abapolisi 240 bari mu ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal, itsinda ry’abapolisi 160 bari mu ntara ya Central Equatorial i Juba, ndetse n’abapolisi 3 bakora ku giti cyabo ( Individual Police Officers).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka