Abapolisi b’u Rwanda 240 batangiye gusimburana na bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

Ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, abapolisi b’u Rwanda 240 batangiye kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo i Malakal, mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo.

Berekeje muri Sudani y'Epfo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro
Berekeje muri Sudani y’Epfo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro

Ni itsinda riyobowe na CSP Faustin Kalimba, kubera ibibazo by’icyorezo cya COVID-19 abo bapolisi baragenda mu byiciro aho ikiciro cya mbere hagiye abapolisi 80 bayobowe na SP Leon Niyomwungeri. Bagiye gusimbura bagenzi babo 240 bagize itsinda riyobowe na SSP Fabien Musinguzi, abo nabo hakaba habanje kuza abapolisi 79 bayobowe na SP David Kalimba.

Abo bapolisi bose ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali baherekejwe banakirwa na bamwe mu bofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda bari bayobowe na CP Bruce Munyambo.

Ubwo hakirwaga itsinda ry’abapolisi bari bageze i Kigali, Umuvugizi wungirije muri Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, Polisi y’u Rwanda yohereje abapolisi bajya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Yavuze ko abapolisi bagiye bagize igihe gihagije cyo guhugurwa ku nshingano bagiyemo, zo kurinda abaturage b’abasivili ndetse bakanakora ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho yabo.

Yagize ati "Aba bapolisi mbere yo kujya gusimbura bagenzi babo bagira igihe cyo guhugurwa ku nshingano bazakora ndetse bakanahugurwa mu gukoresha ibikoresho bazifashisha. Usibye inshingano ya mbere yo kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, banabafasha mu bikorwa bijyanye no kwicungira umutekano, ibijyanye n’isuku, umuganda, kubakira abatishoboye n’ibindi bitandukanye”.

Yakomeje avuga ko abo bapolisi bagize igihe cyo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bakiri mu Rwanda, ndetse ko nibanagera muri Sudani y’Epfo bazakomeza gukurikiza amabwiriza yo kukirinda.

Ati “Kubera ko turi mu gihe cya Covid-19, abapolisi barimo kugenda mu byiciro, abo bapolisi 240 bazagenda mu byiciro 3, uyu munsi hagiye 80. Impamvu ni uko iyo bageze aho bagiye mu kazi bagomba kujya mu kato k’iminsi 14, mbere yo kugenda barapimwe inshuro nyinshi banabanza kujya mu kato k’iminsi 14”.

Abo bapolisi b’u Rwanda barimo kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ni ikiciro cya 6, u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi muri icyo gihugu mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye kuva mu mwaka wa 2015.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yahaye impanuro abo bapolisi, abasaba gukomeza kurangwa no gukora kinyamwuga, ikinyabupfura, ubunyangamugayo, gukorera hamwe nk’ikipe, kubaha abaturage n’indangagaciro zabo bazirikana ko biri mu rwego rwo gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda n’abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka